1Ijambo Uhoraho yavuze kuri Babiloni n’igihugu cy’Abakalideya, arinyujije ku muhanuzi Yeremiya:
(Babiloni)
2Nimubimenyekanishe mu mahanga yose,
mubitangaze kandi mubivuge; nimubikwize mutabihisha;
mugira muti «Babiloni yafashwe,
Beli yakozwe n’isoni, na Mariduki yasandaye.
Impigi zayo zizashyirwa ahagaragara,
ibigirwamana byayo birimburwe.»
3Ni koko, igihugu cyo mu majyaruguru kirayiteye,
kiyihindure itongo ridashobora guturwa.
Ari abantu, ari amatungo, byose byarahunze nta gisigaye.
(Israheli)
4Icyo gihe nyine — uwo ni Uhoraho ubivuze —
Abayisraheli n’Abayuda bazazana barira,
bashakisha Uhoraho Imana yabo.
5Bazabaririza inzira igana i Siyoni,
amaso yabo abe ari ho arangamira.
Bazaza biyunge n’Uhoraho,
bagirane isezerano ridakuka kandi ritazibagirana.
6Umuryango wanjye wari warabaye nk’intama zazimiye;
abashumba bazo bari baraziyobeje,
bazizerereza mu misozi miremire.
Zavaga mu misozi zijya mu yindi,
zaribagiwe ibiraro byazo.
7Abazibonaga bose baraziryaga,
abanzi bazo bakavuga ngo «Nta cyo ducumuyeho,
kuko na zo zacumuye kuri Uhoraho,
kandi ari we rwuri rw’ubutungane,
n’amizero y’abasekuruza babo.»
(Babiloni)
8Nimuhunge Babiloni n’igihugu cy’Abakalideya!
Nimusohoke, mumere nka za ruhaya
zirangaje imbere y’umukumbi w’ihene.
9Ni koko, nzakoranya amahanga akomeye
yo mu gihugu cy’amajyaruguru,
maze atere Babiloni.
Baziremamo urugamba maze bayirwanye,
ibyayo bibe biyirangiriyeho!
Imyambi yabo ni nk’intwari
itava ku rugamba amara masa.
10Kalideya izanyagwa, abasahuzi bayo bose bihaze iminyago,
uwo ni Uhoraho ubivuze.
11Mwebwe abigabije umugabane wanjye nimwishime, munezerwe!
Nimwikinangure nk’inyana ziri mu rwuri,
kandi mwivuge nk’amafarasi!
12Dore nyoko yakozwe n’isoni, uwababyaye yashobewe.
Yabaye uwa nyuma mu mahanga yose,
ahinduka ubutayu, agasi n’amayaga.
13Uburakari bw’Uhoraho bwamuhinduye itongo ritagishobora guturwa;
abanyuze hafi ya Babiloni bose barumirwa,
babona ayo marorerwa yose bagakoma akaruru.
14Mwebwe mwese, abahanga b’umuheto,
nimureme urugamba mugote Babiloni.
Nimuyirase, mwoye kuzigama imyambi,
kuko yacumuye kuri Uhoraho.
15Nimuyivugirize induru muyiturutse impande zose.
Dore irihebye iteze amaboko,
inkingi zayo ziraguye n’inkike zayo zirasenyutse.
Ni Uhoraho wihorera!
Nimuyihimureho, muyigenzereze nk’uko na yo yabagenjeje!
16Nimuvane muri Babiloni umubibyi n’umusaruzi wese.
Buri wese nahunge inkota kirimbuzi,
asange umuryango we, ahungire mu gihugu cye.
(Israheli)
17Israheli yari intama iri ukwayo, intare ziyihiga.
Umwami w’Ashuru ni we wayanjamye ubwa mbere;
hakurikiraho Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni arayihenebereza.
18None rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya:
Ngiye guhagurukira umwami w’i Babiloni n’igihugu cye,
mugenzereze uko nagize umwami wa Ashuru.
19Ngiye kugarura Israheli mu rwuri rwayo,
irishe i Karumeli n’i Bashani,
nigera ku misozi ya Efurayimu n’iya Gilihadi,
ipfa ryayo rizaba rishize.
20Muri icyo gihe nyine, — uwo ni Uhoraho ubivuze —
bazashakashaka ubugome bwa Israheli, babubure,
ndetse n’ibyaha bya Yuda ntibazongera kubibona ukundi.
Ni koko, nzababarira abo nzaba naretse bakarokoka.
(Babiloni)
21Gaba igitero mu gihugu cya Meratayimu,
ugitere cyo n’abaturage b’i Pekodi!
Uzabice, abasigaye ubatsembe — uwo ni Uhoraho ubivuze —
maze ugenze nk’uko ngutegetse.
22Urwamo rw’intambara n’induru nyinshi biravuga mu gihugu cyose!
23Bishoboka bite! Inyundo ikomeye ku isi yose
irajanjaguritse, ibaye ubushingwe!
Byashoboka bite se ko, mu mahanga yose,
Babiloni yaba ari yo ihinduka itongo!
24Mbe ko naguteze umutego, Babiloni, none ukaba uwuguyemo!
Waratahuwe, none urafashwe,
kuko wihaye kurwanya Uhoraho!
25Uhoraho yapfunduye ububiko bwe,
maze akuramo intwaro z’uburakari bwe.
Ni koko, icyo ni igikorwa cy’Uhoraho Umugaba w’ingabo,
mu gihugu cy’Abakalideya.
26Nimuyitere mwese muturutse mu mpera z’isi,
mupfundure ibigega byayo;
muyikorakoranye nk’urunda imiganda y’ibyatsi,
muyitsembe ntihagire igisigara!
27Muzice impfizi zose bazijyane mu ibagiro!
Mbega ibyago bibagwiririye!
Umunsi wabo wo kuryozwa ibyo bakoze wageze.
(Israheli)
28Ngurwo urusaku rw’impunzi zacitse ku icumu,
zivuye mu gihugu cya Babiloni,
zije gutangaza muri Siyoni ko Uhoraho Imana yacu yihoreye,
ko Nyir’ijuru yihimuye.
(Babiloni)
29Nimukoranye abarashi,
abahanga b’umuheto bose batere Babiloni.
Nimuce ingando impande zayo,
hoye kugira n’umwe urokoka!
Nimuyiryoze imyifatire yayo,
muyigenzereze na yo uko yagenjeje,
dore ko yihaye kwishongora kuri Uhoraho,
isuzugura Nyir’ubutagatifu wa Israheli.
30Ni koko, kuri uwo munsi nyine
ingabo zayo z’insoresore zizayigwamo,
maze abayirwaniraga bose baceceke,
uwo ni Uhoraho ubivuze.
31Wowe w’umunyagasuzuguro, tuzabonana,
uwo ni Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo ubivuze!
Umunsi wawe wageze,
ari cyo gihe ugomba kuryozwa ibyo wakoze.
32Umunyagasuzuguro aratsikiye aragwa,
kandi nta muntu wo kumubyutsa.
Imigi ye nzayiha inkongi,
akongoke impande zose.
Uhoraho Umukiza wa Israheli33Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya:
Abayisraheli n’Abayuda barashikamiwe, nta we ubababarira.
Ababajyanye bunyago barabakomeje, ntibashaka kubarekura.
34Ariko kandi n’ubarwanirira arakomeye,
Uhoraho Umugaba w’ingabo ni ryo zina rye.
Arabarwanaho akomeje, kugira ngo agarure ihumure mu gihugu,
kandi akangaranye abaturage b’i Babiloni.
Uko Uhoraho azagenzereza Babiloni35Inkota nitere mu Bakalideya — uwo ni Uhoraho ubivuze —
no mu baturage b’i Babiloni,
mu batware bayo no mu bahanga bayo!
36Inkota nitere mu bapfumu, kuko ari ibicucu!
Inkota nitere mu ntwari zayo, zishye ubwoba!
37Inkota nitere mu mafarasi n’amagare y’intambara,
itere no mu moko y’abantu b’ibivange bayituye :
bahinduke nk’abagore b’inyanda !
Inkota nitere mu kigega cyayo cy’intwaro, gisahurwe;
38itere no mu mazi yayo, iyakamye !
Ni igihugu cy’ibigirwamana, bya bikangisho bibatesha umutwe.
39Dore inturo zihabana n’imbwebwe,
ndetse n’ibyaruzi birahatuye.
None kuva ubu ntizongera guturwa ukundi,
izahinduka itongo ubuziraherezo.
40Nk’uko byagenze igihe Uhoraho ateza amakuba
i Sodoma n’i Gomora no mu migi ihakikije
— uwo ni Uhoraho ubivuze —
nta we uzongera kuhatura,
mwene muntu ntazahaba ukundi.
41Igihugu kiraje giturutse mu majyaruguru,
ihanga rikomeye n’abami baryo benshi barahagurutse,
bavuye mu mpera z’isi.
42Bitwaje imiheto n’amacumu,
ni abagome kandi ntibagira impuhwe.
Urusaku rwabo ni nk’isumo y’inyanja;
bari ku mafarasi, kandi bahagaze nk’ingabo ziteguye urugamba,
bashaka kugutera, wowe Babiloni.
43Umwami w’i Babiloni yumvise iyo nkuru,
ata umutwe, ubwoba buramutaha,
ashengurwa n’umubabaro nk’uw’umugore uramutswe.
44Nk’uko intare iturumbuka mu rufunzo rwa Yorudani,
igana ibiraro birimo amatungo,
ni ko nanjye mu mwanya muto
nzirukana abaturage ba Yeruzalemu,
nyiteze ingabo z’insoresore.
None se ni nde umeze nkanjye?
Ni nde wansumba mu butabera?
Ni nde mushumba wampangara?
45Nimwongere mwumve uko Uhoraho azagenzereza Babiloni,
mutege amatwi imigambi yagiriye igihugu cy’Abakalideya.
Ni koko bazabakurubana nk’amatungo ananutse!
Uhoraho azatsemba inzuri zayo ku mpamvu yabo.
46Irimbuka rya Babiloni rizatuma isi ihinda umushyitsi,
induru ibe yose mu mahanga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.