1Utinya Uhoraho ni ko agenza,
kandi ukurikiza amategeko yigarurira ubuhanga.
2Bumusanganira nk’umubyeyi,
bukamwakira nk’umugeni w’isugi,
3bukamugaburira umugati w’ubwenge,
kandi bukamuhembuza amazi y’ubumenyi.
4Arabwishingikiriza, ntadandabirane,
abutsimbararaho ntashwarwe.
5Buramuzamura agasumba bagenzi be,
kandi yagera mu ikoraniro, bukamubumbura umunwa.
6Aronka ibyishimo, agasendera umunezero,
kandi agahabwa izina ry’ikirangirire ho umurage.
7Ibicucu ntibizigera bibutunga,
kandi abanyabyaha ntibazabubona na rimwe.
8Ubuhanga butura kure y’ubwirasi,
kandi abanyabinyoma ntibabutekereza.
9Umunyabyaha ntakwiriye kubusingiza,
kuko atabugabiwe n’Uhoraho.
10Koko rero, ibisingizo biberanye n’umunyabuhanga,
kandi Uhoraho ni we abikesha.
Umuntu arigenga11Ntukavuge ngo «Uhoraho ni we wanteye gucumura»,
kuko icyo yanga atagikora.
12Ntuzavuge ngo «Ni we wanyobeje»,
kuko umunyabyaha nta cyo yamumarira.
13Uhoraho yamagana ibiterashozi byose,
kandi nta na kimwe muri byo gikundwa n’abamutinya.
14Mu ntangiriro, ni we waremye muntu,
amwegurira umutimanama we.
15Nubishaka, uzakurikiza amategeko,
ukorane umurava ikimushimisha.
16Yagushyize imbere umuriro n’amazi,
aho uzahitamo, ni ho uzerekeza ikiganza.
17Imbere y’abantu hari ubuzima n’urupfu,
kandi buri wese azahabwa ikimunyuze.
18Koko rero, ubuhanga bw’Uhoraho ni bwinshi,
ni Umushoborabyose kandi abona byose.
19Amaso ye ayahoza ku bamwubaha,
kandi we ubwe azi ibyo abantu bakora byose.
20Nta we yigeze ategeka kuba umuhakanyi,
kandi nta n’uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.