Icya mbere cya Samweli 19 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yonatani ahakirwa Dawudi kuri se

1Nuko Sawuli amenyesha umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose imigambi ye yo kwica Dawudi. Nyamara ariko, Yonatani umuhungu wa Sawuli agakunda cyane Dawudi.

2Ni bwo Yonatani abwiye Dawudi, ati «Data Sawuli arashaka kukwica, none rero ejo mu gitondo uzirinde kugaragara, uzihishe ahantu hiherereye.

3Naho jyewe nzasohoka njyane na data ku gasozi, hafi y’aho uzaba wihishe. Nzamubwira ibikwerekeyeho, nimenya icyo abitekerezaho nzakikubwira.»

4Nuko Yonatani ahakirwa Dawudi kuri se, aramubwira ati «Nyagasani, uramenye ntugirire nabi umugaragu wawe Dawudi, kuko atigeze agucumuraho, ahubwo ibikorwa bye by’impangare bikaba byarakugiriye akamaro.

5Yemeye guhara ubugingo bwe, arwana n’Umufilisiti aramutsinda, Uhoraho yuzuriza muri we igikorwa gikomeye muri Israheli. Ibyo warabyiboneye kandi biragushimisha. Noneni kuki ushaka gucumura, umena amaraso y’umwere Dawudi, ushaka kumwica nta mpamvu?»

6Sawuli ngo yumve amagambo ya Yonatani, aramurahira ati «Ndahiye Uhoraho ko ntazamwica!»

7Nuko Yonatani ahamagara Dawudi, amubwira amagambo yose yavuganye na se. Hanyuma amugarura kwa Sawuli, akomeza kumukorera nk’uko byari bisanzwe.

Dawudi akizwa na Mikali

8Bukeye, intambara y’Abafilisiti yongera kurota. Dawudi aratabara, arwana na bo, arabahashya bikomeye, maze barahunga.

9Umwuka mubi uturutse kuri Uhoraho wongera gufata Sawuli, akaba yari yicaye mu nzu ye, afashe icumu mu ntoki, naho Dawudi acuranga inanga ye.

10Sawuli ashaka kubambisha Dawudi ku rukuta icumu rye, ariko Dawudi araryizibukira, maze ryishinga mu rukuta. Dawudi akiza amagara ye ahita ahunga.

11Muri iryo joro Sawuli aherako yohereza intumwa kwa Dawudi, kugira ngo bamwubikire, maze nibucya mu gitondo bazamwice. Mikali umugore we arabimenya, maze abwira Dawudi, ati «Nudakiza amagara yawe iri joro, ejo uzapfa.»

12Mikali ahungisha Dawudi amumanurira mu idirishya, aragenda maze akira atyo.

13Nuko Mikali afata igishusho cy’ikigirwamana, akirambika ku buriri, ashyira ku musego umwenda w’ubwoya bw’ihene, maze acyorosa umwenda.

14Sawuli yohereza intumwa ze gufata Dawudi, maze Mikali arazibwira ati «Dawudi ararwaye.»

15Nuko Sawuli ngo abyumve, yongera gutuma intumwa ze kureba Dawudi, arazibwira ati «Mugende mumuterure mu buriri bwe, maze mumunzanire mwice.»

16Intumwa ziraza, ngo zirebe mu buriri zihasanga cya gishusho na wa mwenda w’ubwoya bw’ihene ku musego.

17Nuko Sawuli ararakara, abwira Mikali ati «Ni kuki wanshutse utyo, ugacikisha umwanzi wanjye?» Mikali asubiza Sawuli, ati «Ni we wambwiye ngo ’Ndeka ngende; naho ubundi ndakwica!’»

Dawudi na Sawuli kwa Samweli i Rama

18Dawudi yabonye akize, aracika asanga Samweli i Rama. Amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose, nuko bombi bajya gutura i Nayoti.

19Baza kubwira Sawuli, bati «Dawudi ari i Nayoti h’i Rama.»

20Nuko Sawuli yoherezayo intumwa gufata Dawudi. Ngo zigereyo, za ntumwa zihasanga itorero ry’abahanuzi bariho bahanura, na Samweli ahagaze imbere yabo. Ubwo umwuka w’Imana uzizamo, na zo ziratwarwa zitangira guhanura.

21Babibwiye Sawuli, yongera koherezayo izindi ntumwa, na zo ngo zigereyo zirahanura. Sawuli yoherezayo ubwa gatatu izindi ntumwa, ariko na zo zigezeyo biba kwa kundi: ziratwarwa zirahanura.

22Bukeye, Sawuli ubwe arahaguruka ajya i Rama, ahingukira ku iriba rinini ry’ahitwa i Seku. Ahageze, arabaza ati «Samweli na Dawudi bari hehe?» Baramusubiza bati «Bari i Nayoti h’i Rama.»

23Sawuli ni ko kujya i Nayoti h’i Rama. Na we, umwuka w’Imana umuzamo, aratwarwa atangira guhanura inzira yose kugera i Nayoti h’i Rama.

24Agezeyo yiyambura imyambaro ye, maze atangira guhanura imbere ya Samweli. Hanyuma yitura hasi yambaye ubusa, aguma atyo umunsi n’ijoro. Ni yo mpamvu bavuga bati «Mbese Sawuli na we ari mu mubare w’abahanuzi?»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help