Ezekiyeli 33 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

IV. IGIHE CY’IFATWA RYA YERUZALEMU NA NYUMA YARYOImana ishinga Ezekiyeli kuburira Israheli (reba na 3,17–21)

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2«Mwana w’umuntu, noneho abo mu muryango wawe, uzababwire utya: Iyo hari igihugu nteje inkota, abantu baho bafata umwe muri bo bakamushinga kureba ko hari uza,

3iyo abonye inkota ije iteye igihugu avuza ihembe kugira ngo aburire rubanda.

4Nihagira uwumva iryo hembe ariko ntaryiteho hanyuma inkota ikaza ikamwica, amaraso y’uwo muntu ni we ubwe azabarwaho.

5Yumvise ihembe rivuga ariko ntiyaryitaho; none amaraso ye azamubarwaho. Nyamara uwaryumvise akanaryitaho, uwo yakijije ubugingo bwe.

6Ariko niba ushinzwe kuburira rubanda yabonye inkota ije ntavuze ihembe, rubanda ntirubimenye, maze inkota ikahagera ikica umwe muri bo, uwo muntu azapfa azize ikosa ry’umurinzi, azabe ari we uryozwa amaraso ya mugenzi we.

7Nawe rero, mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye.

8Ndamutse mbwiye umugome nti ’Wa mugome we, ugiye gupfa’, naho wowe ntumuburire ngo ahindure imyifatire ye, uwo mugome azapfa azize ikosa rye, kandi ni wowe nzaryoza amaraso ye.

9Ariko nuramuka umuburiye, ntazibukire imyifatire ye mibi ngo ahinduke, uwo mugome azapfa azize icyaha cye, naho wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.»

Umugome ugarukiye Imana, azabaho

10Nuko rero, mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Israheli, uti «Mukunda gusubira muri aya magambo ngo: Ibicumuro byacu biradushikamiye, bigatuma turimbuka; ubu se, twashobora kubaho dute?’

11Babwire ko mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzenta bwo njya nishimira urupfu rw’umugome, ahubwo nishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye mibi, kugira ngo abone kubaho. Nimuhinduke rero muzibukire iyo nzira mbi yanyu! Ni kuki se mwarinda gupfa, muryango wa Israheli?»

12Nuko rero, mwana w’umuntu, ubwire abo mu muryango wawe, uti «Uko ubutungane bw’intungane butazayikiza ku munsi yacumuye, ni ko n’ubugiranabi bw’umugome butazamwicisha, umunsi azaba yahindutse akazibukira ubugiranabi bwe. Intungane ntizongera kubeshwaho n’ubutungane bwayo ku munsi izaba yacumuye.

13Ndamutse mbwiye intungane nti ‘Uzabaho’, ariko we kubera kwiringira ubwo butungane bwe agakora ikibi, ubwo butungane bwe ntibuzongera kwibukwa ukundi, ahubwo azapfa azize ikibi icyo ari cyo cyose azaba yakoze.

14Ariko nimbwira umugome nti ‘Uzapfa’, maze akazibukira ibyaha bye kandi agakurikiza amategeko n’ubutungane,

15agasubiza icyo yahaweho ingwate, akagarura icyo yibye, agakurikiza amategeko atanga ubugingo ntasubire gukora ikibi ukundi, azabaho ntateze gupfa.

16Nta cyaha mu byo yakoze kizibukwa, ahubwo azabaho kuko yakurikije amategeko n’ubutabera.

17Abo mu muryango wawe baravuga bati ’Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.’ Nyamara, imigenzereze yanyu ni yo idatunganye.

18Umuntu w’intungane ateshwa ubutungane bwe agakora ikibi, agapfa kubera ibyo.

19Umugome na we nazibukira ubugiranabi bwe, agakurikiza amategeko n’ubutungane, ibyo bizatuma abaho.

20Naho mwebwe muravuga ngo ‘Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye!’ Muryango wa Israheli, nzacira buri muntu urubanza nkurikije imyifatire ye!»

Ifatwa ry’umugi

21Mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa cumi tujyanywe bunyago, umuntu wacitse ku icumu aza ansanga aturutse i Yeruzalemu, maze arambwira ngo «Umugi warafashwe.»

22Ku mugoroba wabanzirizaga umunsi uwo muntu yajeho, ikiganza cy’Uhoraho kikaba kiranshikamiye, nuko mu gitondo mbere y’uko wa wundi angeraho, Uhoraho ambumbura umunwa, maze umunwa wanjye urabumbuka sinongera kuba ikiragi ukundi.

Igihugu kiyogozwa

23Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati

24«Mwana w’umuntu, abatuye ku butaka bwa Israheli, abari muri ayo matongo, baravuga bati ’Abrahamu yari wenyine igihe agabiwe iki gihugu; none turi benshi, ni twebwe twagihaweho umurage.’

25Babwire rero uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Muraryana inyama n’amaraso yazo, murubura amaso mukitegereza ibigirwamana byanyu, mukamena amaraso, none ngo muzatunga iki gihugu?

26Mwishingikiriza inkota zanyu, mugakora amahano, buri wese akagundira umugore wa mugenzi we, none ngo muzatunga iki gihugu?

27Bawire ibi ngibi: Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Mbirahiye ubugingo bwanjye, abo bakiri mu matongo bazicishwa inkota, uri mu gasozi nzamugabize inyamaswa zimutanyaguze, naho abari mu bihanamanga no mu buvumo bazatsembwe n’ibyorezo.

28Igihugu nzagihindura ubutayu, maze ubwo bwirasi muterwa n’imbaraga mufite burangirire aho. Imisozi ya Israheli izayogozwa kandi nta n’uzongera kuhanyura ukundi.

29Bityo bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzahindura igihugu ubutayu ku mpamvu y’amahano yose bakoze.’

Inkurikizi z’iyi nyigisho

30None rero, mwana w’umuntu, dore abo mu muryango wawe aho bahagaze iruhande rw’inkike no ku miryango y’amazu, bariho baraganira ibyawe. Umwe arabwira undi, buri muntu akabwira mugenzi we ati ’Nimuze twumve ijambo riturutse kuri Uhoraho.’

31Nuko bakagusanga ari imbaga, umuryango wanjye ukicara imbere yawe, bagatega amatwi amagambo yawe, ariko ntibayakurikize. Ibyo bashyize imbere ni ibinyoma biri mu kanwa kabo, n’umutima wabo ukihambira ku rwunguko ruturutse ku buriganya.

32Batega amatwi amagambo yawe nk’aho wabaye umuririmbyi wagoroye ijwi ucuranga indirimbo z’urukundo; naho kuyakurikiza ibyo ntibabiranganwa.

33Nyamara, igihe ibyo bizaba byageze — kandi dore biraje — ni bwo bazamenya ko muri bo higeze kuba umuhanuzi.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help