1Uhoraho avuze atya: Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami,
isi ikaba akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye.
Mwanyubakira rero inzu nyabaki?
Aho naruhukira, ni hehe?
2Ikindi kandi, ibi byose byakozwe n’ikiganza cyanjye,
ibyaremwe byose ni ibyanjye, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Ariko uwo nitaho cyane ni umukene,
ufite umutima ushavuye kandi akubaha ijambo ryanjye.
3Kugira ngo bature igitambo, bica ikimasa,
ariko kandi bakica n’umuntu!
Basogota umwana w’intama, bagahotora n’imbwa!
Bahereza ituro, rikaba ari amaraso . . . y’ingurube!
Bagira urwibutso rw’ububani,
nyamara bakosa . . . ikigirwamana !
Koko rero, abo bantu bihimbiye inzira zabo bwite,
bishimira kuguma mu mahano yabo.
4Nanjye nzashimishwa n’ingaruka mbi z’ibikorwa byabo,
nzabateze ibibatera ubwoba,
kuko nahamagaye, ntihagire unyumva.
Bakoreye ikibi mu maso yanjye, bahitamo ibitanshimisha.
Uhoraho aje kubahumuriza no guca imanza5Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho,
mwebwe mwese, abahindishwa umushyitsi n’ijambo rye !
Abavandimwe banyu babanga,
babaciye kubera izina ryanjye, baravuga bati
«Ngaho Uhoraho niyerekane ikuzo rye,
maze tubone ibyishimo byanyu.»
Nyamara ni bo bazakorwa n’ikimwaro.
6Nimwumve ahubwo urusaku ruvuye mu mugi,
n’urwamo ruturutse mu Ngoro !
Ni ijwi ry’Uhoraho witura abanzi be,
abaha igihembo kibakwiye.
7Mbere y’iramukwa, Yeruzalemu yarabyaye,
mbere y’uko igira ibise, ibyara umuhungu.
8Ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo ?
Ni nde wigeze kubona ibintu bisa bityo ?
Igihugu se cyabyarwa umunsi umwe gusa,
cyangwa ihanga rikagira ritya rikavuka ?
Nyamara ni ko byagendekeye Siyoni,
yabaye ikiramukwa, ihita ibyara abahungu.
9Ese ye, yaba ari jye utuma umubyeyi ajya ku nda,
ngahindukira nkamubuza kubyara ?
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Niba kandi ari jyewe utanga ibyara,
nahindukira nkabangamira ikivutse ?
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
10Nimwishimane na Yeruzalemu;
mwebwe mwese abayikunda, nimuhimbarwe.
Nimusabe ibyishimo hamwe na yo,
namwe mwese abayiririraga.
11Muzonke amashereka, kandi muhazwe n’ibere ryayo ribahumuriza,
nimukomeze mwonke, kandi muryoherwe n’ibere ryayo ryarese.
12Uhoraho avuze atya:
Dore ngiye kuyiyoboraho amahoro atemba nk’uruzi,
n’ikuzo ry’amahanga ribasendereho nk’umugezi.
Muzamera nk’abana bari ku ibere bahagatirwa,
kandi bagasimbagirizwa ku bibero.
13Uko umubyeyi ahumuriza umwana we,
nanjye ni ko nzabahumuriza,
maze muri Yeruzalemu muzahumurizwe.
14Muzabibona, umutima wanyu uzasabagizwe n’ibyishimo,
ingingo zanyu zizatohagire nk’ibyatsi.
Ikiganza cy’Uhoraho kiziyereka abagaragu be,
ariko abanzi be, azabarakarira.
15Dore Uhoraho aje mu muriro rwagati;
amagare ye ni nk’inkubi y’umuyaga,
kugira ngo uburakari bwe abumarire mu mujinya,
n’imiburo ye isimburwe n’indimi z’umuriro.
16Uhoraho azitwaza umuriro n’inkota,
kugira ngo acire abantu imanza:
abenshi muri bo bakazicwa n’Uhoraho.
17Abo ni abiyita «abaziranenge», bakihumanura
kugira ngo binjizwe mu busitani buri ahirengeye,
bakurikiye umukuru wabo ubayobora;
ni na bo kandi barya inyama z’ingurube,
bakarya inyamaswa zizira hamwe n’imbeba.
Abo bose bazarimbukira icyarimwe,
hamwe n’ibikorwa n’ibitekerezo byabo !
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Amahanga yose azakoranyirizwa i Yeruzalemu18Naho jyewe, nzanywe no gukoranyiriza hamwe amahanga y’indimi zose, kugira ngo azarebe ikuzo ryanjye.
19Koko, nzashyira ikimenyetso rwagati muri yo, maze nzohereze mu mahanga abarokotse muri bo : i Tarishishi, i Puti n’i Ludi (mu bahanga b’umuheto), i Tubali, i Yabani no mu birwa bya kure bitigeze byumva bamvuga, bitanigeze bibona ikuzo ryanjye, bazamamaze ikuzo ryanjye mu mahanga.
20Nuko bazagarure abavandimwe banyu bo mu mahanga yose, bahetswe ku mafarasi no mu magare; mu ngobyi, ku nyumbu no ku ntebe nziza, babageze ku musozi wanjye mutagatifu, i Yeruzalemu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Bazabampaho ituro, nk’uko Abayisraheli bazana ku nkoko zisukuye, ituro ryabo mu Ngoro y’Uhoraho.
21Ndetse bamwe muri bo, nzabagira abaherezabitambo, uwo ni Uhoraho ubivuze.
22Uko ijuru rishya n’isi nshya ndemye, bizakomera imbere yanjye, ni na ko urubyaro rwanyu n’izina ryanyu bizakomera, uwo ni Uhoraho ubivuze.
23Hazaza igihe ikinyamubiri cyose kizapfukama imbere yanjye,
uhereye ku mboneko y’ukwezi,
kugeza ku mboneko y’ukundi,
kuva kuri sabato kugeza ku yindi,
uwo ni Uhoraho ubivuze.
24Nuko nibasohoka, bazarebe intumbi z’abandwanyije,
kuko urunyo ruzabamunga rutazapfa,
n’umuriro uzabatwika ntuzazime.
Bazatera ishozi icyitwa ikinyamubiri cyose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.