Abacamanza 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abimeleki aba umwami w’i Sikemu

1Abimeleki, mwene Yerubehali, ajya i Sikemu kureba bene nyina kugira ngo avugane na bo, ndetse n’umuryango wose w’inzu ya se n’iya nyina, maze arababwira ati

2«Mubwire mutya abantu b’i Sikemu: icyababera cyiza ni ikihe? Gutegekwa n’abantu mirongo irindwi — abahungu bose ba Yerubehali — cyangwa se gutegekwa n’umuntu umwe gusa? Mwibuke neza ko ndi uwo mu magufwa yanyu n’umubiri wanyu.»

3Nuko bene nyina basubirira abantu b’i Sikemu bose muri ayo magambo ya Abimeleki, maze umutima wabo werekera kuri Abimeleki, kuko bibwiraga bati «Ni umuvandimwe wacu.»

4Baherako bamuha amasikeli mirongo irindwi y’umuringa bakuye mu ngoro ya Behali‐Beriti, ari na yo Abimeleki yaguzemo abantu b’imburamukoro n’ibyihebe, bamuherekezaga.

5Nuko asubira mu nzu ya se i Ofura maze yica abavandimwe be, bene Yerubehali; abicira icyarimwe ari mirongo irindwi. Harokotse Yotamu, mwene Yerubehali w’umuhererezi wenyine, kuko yari yihishe.

6Abanyacyubahiro b’i Sikemu n’ab’i Betimilo bose barakorana, bajya i Sikemu mu nsi y’igiti cy’umushishi, iruhande rw’ibuye rishinze bukingi ryari rihari, maze bimika Abimeleki aba umwami.

Umugani wa Yotamu

7Nuko bamenyesha Yotamu ibyabaye, aherako ajya mu mpinga y’umusozi wa Garizimu; arangurura ijwi maze arababwira ati «Nimunyumve, bantu b’i Sikemu, namwe kandi Imana ibumve!

8Umunsi umwe, ibiti byafashe inzira bijya kwimika uzabibera umwami. Bibwira igiti cy’umuzeti, biti ’Tubere umwami!’

9Umuzeti urasubiza uti ’Ndeke gutanga amavuta yanjye ahesha icyubahiro imana n’abantu, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti?’

10Ibiti bibwira umutini, biti ’Ngwino utubere umwami!’

11Umutini urasubiza uti ’Ndeke gutanga uburyohe bwanjye n’imbuto zanjye nziza, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti?’

12Noneho ibiti bibwira umuzabibu, biti ’Ngwino utubere umwami!’

13Umuzabibu urasubiza uti ’Ndeke gutanga divayi yanjye ishimisha imana n’abantu, ngo ngiye kwinaniza ntegeka ibindi biti?’

14Nuko ibiti byose bibwira igihuru cy’amahwa, biti ’Ngwino utubere umwami!’

15Ariko igihuru cy’amahwa kirabibwira kiti ’Niba koko munyimitse mubishaka kugira ngo mbabere umwami, nimuze mwugame mu gicucu cyanjye. Ariko niba bitabaye ibyo, umuriro uzasohoka mu gihuru cy’amahwa, maze utsembe amasederi yose ya Libani.’»

16Yotamu akomeza, agira ati «Mwebwe se, ubwo mwimikaga Abimeleki ho umwami, mwabikoranye umurava n’umutima utaryarya? Ese mwabikoze muzirikana Yerubehali n’inzu ye yose, mutibagiwe ineza mukesha ibyo yabakoreye?

17Koko rero data yarabarwaniriye, ahara amagara ye maze abarokora ikiganza cya Madiyani.

18None, dore uyu munsi mwahagurukiye inzu ya data; mwishe abahungu be, mwicira icyarimwe abantu mirongo irindwi, maze mwimika Abimeleki, umuhungu w’umugore w’inshoreke ngo abere umwami abanyacyubahiro b’i Sikemu, kuko ari umuvandimwe wanyu!

19Niba rero ibyo byose mwabikoranye umurava n’umutima utaryarya, mubigirira Yerubehali n’inzu ye yose, Abimeleki nabatere gusendera ibyishimo, namwe mubimusenderezemo!

20Niba kandi bitabaye bityo, umuriro uzasohoka muri Abimeleki maze utsembeho abanyacyubahiro b’i Sikemu na Betimilo; umuriro usohoke kandi mu banyacyubahiro b’i Sikemu na Betimilo, maze utwike Abimeleki!»

Sikemu igomera Abimeleki

21Nuko Yotamu arahunga ajya i Beyeri; arahatura kuko hari kure ya Abimeleki, umuvandimwe we.

22Abimeleki ategeka Israheli mu gihe cy’imyaka itatu,

23hanyuma Imana itera umwuka mubi muri Abimeleki n’abatware b’i Sikemu, maze abatware b’i Sikemu bagomera Abimeleki.

24Ibyo byabereye kugira ngo Abimeleki ahanirwe ubugome bwe, kuko yishe, akamena amaraso y’abahungu mirongo irindwi ba Yerubehali, abavandimwe be; no kugira ngo abatware b’i Sikemu bahanirwe ko bamwoheje kwica abavandimwe be.

25Abatware b’i Sikemu bashaka gukoshesha Abimeleki, ni ko kugaba udutsiko tw’abantu mu mpinga z’imisozi, bacuza buri wese wahanyuraga; nuko Abimeleki aza kubimenya.

26Ubwo rero Gahali mwene Ebedi agera i Sikemu ari kumwe n’abavandimwe be, maze abatware b’i Sikemu baramwizera.

27Baherako barasohoka, bajya mu mizabibu yabo basarura imbuto maze benga amayoga, hanyuma bategura iminsi mikuru. Bajya mu ngoro y’imana yabo, bararya kandi baranywa, maze bavuma Abimeleki.

28Gahali arababaza ati «Mbese Abimeleki yaba ari muntu ki kuri Sikemu, kugira ngo adutegeke? Ahubwo mwene Yerubehali na Zebuli icyegera cye, si bo bakwiye gutegekwa n’abantu ba Hamori, umukuru wa Sikemu? Ni kuki se ari twe twamugaragira?

29Uwampa gutegeka iki gihugu ngo urebe ukuntu nakwikiza Abimeleki! Namubwira nti ’Ongera ingabo zawe maze uze turwane.’»

30Zebuli, umutegeka w’umugi, yumva ayo magambo ya Gahali mwene Ebedi, nuko ararakara.

31Yohereza rwihishwa intumwa kuri Abimeleki kumubwira ziti «Dore Gahali mwene Ebedi n’abavandimwe be bari i Sikemu, bariho baroshya umugi kukugomera.

32None rero, haguruka iri joro n’abantu muri kumwe, maze mwihishe mu gasozi.

33Hanyuma nibucya, izuba rikimara kurasa, uzaze maze utere umugi. Igihe Gahali n’abantu bari kumwe na we bazasohoka baje kukurwanya, uzabagenera ikibakwiye.»

34Nuko Abimeleki n’abari kumwe na we bose babyuka mu gicuku, bicamo amatsinda ane maze bihisha bugufi ya Sikemu.

35Gahali mwene Ebedi, arasohoka ahagarara ku irembo ry’umugi. Ako kanya Abimeleki n’ingabo ze bahita bava mu bwihisho.

36Gahali abonye icyo gico cy’abantu, abwira Zebuli ati «Dore igico cy’abantu bamanuka mu mpinga z’imisozi.» Ariko Zebuli aramusubiza ati «Biriya ni ibicucu by’imisozi wita abantu.»

37Gahali arongera ati «Dore abantu bamanuka mu ibanga ry’umusozi, n’abandi baje baturuka ku giti cy’umushishi w’Abapfumu.»

38Zebuli aramusubiza ati «Ka karimi kawe se kagannye he? Si wowe wahoze uvuga ngo ’Mbese Abimeleki yaba ari muntu ki kuri Sikemu, kugira ngo adutegeke? ’Sohoka noneho maze umurwanye.»

39Gahali asohoka arangaje imbere y’abantu b’i Sikemu, arwana na Abimeleki.

40Gahali arahunga, Abimeleki aramukurikirana, maze hagwa abantu benshi kugera ku irembo ry’umugi.

41Hanyuma Abimeleki atura Aruma, naho Zebuli yirukana Gahali n’abavandimwe be, kugira ngo bataguma i Sikemu.

Sikemu isenywa

42Bukeye, abatuye mu mugi basohoka bajya mu misozi, maze babimenyesha Abimeleki.

43Nuko Abimeleki afata ingabo ze, azicamo amatsinda atatu, bajya kwihisha ku gasozi. Ngo arabukwe abaturage basohotse mu mugi, abagwa gitumo arabica.

44Ubwo Abimeleki n’itsinda ryari kumwe na we baraza bigarurira amarembo y’umugi, naho amatsinda abiri asigaye atera abari mu gasozi, maze barabica bose.

45Abimeleki arwana umunsi wose n’abantu b’uwo mugi, hanyuma arawigarurira, yica abaturage bawo bose; umugi awunyanyagizaho umunyu.

46Abatware b’i Migidali‐Sikemu babyumvise bateranira mu buvumo bwari mu nsi y’ingoro ya Eli‐Beriti.

47Abimeleki aza kumenya ko abatware b’i Migidali‐Sikemu bahakoraniye.

48Nuko Abimeleki n’ingabo ze barazamuka bajya ku musozi wa Salimoni. Abimeleki ni ko gufata ishoka, ayitemesha ishami ry’igiti, arariterura arishyira ku rutugu rwe, maze abwira ingabo ze, ati «Ibyo mubonye nkoze, namwe nimwihutire kubikora.»

49Buri muntu mu bo bari kumwe, na we atema ishami, nuko bakurikira Abimeleki. Hanyuma ya mashami bayarunda kuri bwa buvumo, barayakongeza maze ubuvumo burakongoka n’abari baburimo bose. Abaturage b’i Migidali‐Sikemu na bo baricwa, bapfa ari abagabo n’abagore bagera ku gihumbi.

Urupfu rwa Abimeleki

50Nuko Abimeleki arahaguruka yerekeza i Tebesi; arayigota kandi arayigarurira.

51Muri uwo mugi hakaba umunara uzitiye, aho abantu bose, abagabo n’abagore ndetse n’abakuru b’umugi bari bahungiye. Bamaze gufunga inzugi, barazamuka bajya ahitaruye ku gisenge cy’umunara.

52Abimeleki aza gutera umunara, arawusatira kugera ku rugi, kugira ngo awutwike.

53Nuko umugore amutera ingasire mu mutwe, maze amumena agahanga.

54Ako kanya Abimeleki ahamagara umutwaje intwaro, aramubwira ati «Kura inkota yawe maze unsonge, hato bataza kunnyega bavuga ngo ’Yishwe n’umugore!’» Nuko umutwaje inkota aramusogota, arapfa.

55Abayisraheli babonye ko Abimeleki apfuye, baragenda buri muntu asubira iwe.

56Nguko uko Imana yahannye Abimeleki, kubera ibibi byose yakoreye se, yica abavandimwe be mirongo irindwi.

57N’abantu b’i Sikemu, Imana yarabahannye kubera ubugome bwabo. Nuko imivumo Yotamu mwene Yerubehali yabavumye, irangira ityo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help