Imigani 16 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Umuntu yigira imigambi ku mutima,

ariko igisubizo gitangwa n’Uhoraho.

2Inzira za muntu zose, ahora abona zimunogeye,

ariko Uhoraho ni we ugenzura ikiri ku mutima.

3Ibikorwa byawe biragize Uhoraho,

maze imigambi yawe izatungane.

4Uhoraho yahanze byose bifite icyo bigenewe,

yewe n’umugiranabi yaremewe umunsi w’ibyago.

5Umutima wikuza utera Uhoraho ishozi,

nta kabuza uzahanwa!

6Ubudahemuka n’umurava bihanagura icyaha,

gutinya Uhoraho birinda umuntu ikibi.

7Iyo Uhoraho yashimye imyifatire y’umuntu,

ageza n’aho atuma abanzi be bigorora na we.

8Uduke turimo ubutungane,

turuta inyungu nyinshi z’amahugu.

9Umutima w’umuntu uzirikana inzira anyuramo,

ariko Uhoraho ni we uyimukomezamo.

10Umwami aba afite imvugo y’Imana mu munwa we,

iyo aca imanza, ururimi rwe ntirurenganya.

11Uhoraho ashimishwa n’iminzani iboneye,

ni we wategetse uko bagomba gupima.

12Umwami ugira nabi aba akoze ishyano,

kuko ubutabera ari bwo bushimangira ingoma.

13Iminwa itaryarya itona ku mwami,

abavuga ukuri arabakunda.

14Uburakari bw’umwami bushobora kurimbura benshi,

ariko umunyabuhanga arabuhosha.

15Iyo mu maso y’umwami hakeye, benshi bibaviramo ubuzima,

ubugwaneza bwe bunezeza nk’imvura yo ku muhindo.

16Kunguka ubuhanga biruta zahabu iyunguruye,

kandi kuronka ubwenge bisumba feza.

17Inzira y’intabera ni ukwirinda ikibi,

uwitondera aho anyura akiza amagara ye.

18Ujya kurimbuka abanza kwirata!

n’ugiye guhanuka abanza kwikuza!

19Kwicisha bugufi hamwe n’abanyabyago,

biruta gusangira iminyago n’abirasi.

20Uwita ku ijambo azatengamara,

kandi hahirwa uwisunga Uhoraho.

21Umunyabuhanga ku mutima, bamwita umunyabwenge,

kandi umunwa utuje wongera ubumenyi.

22Abashyira mu gaciro bibabera isoko y’ubuzima,

naho ubusazi ni cyo gihano cy’ubucucu.

23Umutima w’umunyabuhanga ubwiriza ururimi rwe,

kandi umwungura ubwenge mu byo avuga.

24Amagambo yuje ubwuzu ni nk’umushongi w’ubuki,

aryohera mu kanwa, kandi agakomeza amagufa.

25Hari inzira isa n’itunganiye umuntu,

amaherezo ariko, ikaba iganisha ku rupfu.

26Ipfa ry’umukozi ni ryo rimutera ubwira,

kuko akanwa ke kaba kamwaka ubutitsa.

27Umuntu w’ikigwari ateza ibyago,

ururimi rwe rwotsa nk’umuriro.

28Umuntu w’umugome akurura amahane,

kamenabanga agatanya incuti.

29Umunyarugomo ashuka mugenzi we,

akamunyuza mu nzira idakwiye.

30Uwubika ingohe aba azirikana ubugome,

naho urya iminwa aba yarangije guhemuka.

31Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’ikuzo,

umuntu arigabanira mu nzira y’ubutungane.

32Utihutira kurakara aruta intwari,

kandi umuntu witsinda aruta uganza umugi.

33Umuntu asasa igishura akakijugunyaho amabuye y’ubufindo,

nyamara Uhoraho ni we umuha igisubizo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help