1Ni bwo bwakomeje umuntu wabumbwe mbere,
umubyeyi w’isi wari waremwe wenyine;
hanyuma bumugobotora mu cyaha yigushijemo,
2maze bumuha ubushobozi bwo kugenga ibyaremwe.
3Nyamara, wa muhemu witandukanije na bwo kubera uburakari bwe,
yararimbutse, azize ko yishe umuvandimwe we.
4Igihe isi irengewe n’umwuzure kubera we,
Ubuhanga ni bwo bwongeye kuyikiza,
buyobora intungane mu bwato bw’igiti ubu busanzwe.
5Igihe amahanga yose yoramye mu bukozi bw’ibibi
agatandukanywa no kutavuga rumwe,
Ubuhanga ni bwo bwarobanuye intungane,
buyigira indakemwa imbere y’Imana,
buyiha imbaraga zirenze urukundo
umubyeyi yari afitiye umwana we.
6Ndetse n’igihe abagome barimbutse,
ni bwo bwagobotoye intungane yahungaga umuriro
wamanukiraga ku migi itanu.
7Ingaruka z’ubwo bugome zatumye iyo ntara
ikomeza kumagara no gucumbeka,
imbuto z’ibiti ntizigera zihisha;
hahinguka igishyinga cy’umunyu
cyabaye urwibutso rw’umutima utemera.
8Abahinyuye Ubuhanga, usibye ko batashoboye kumenya ikiri cyiza,
banasigiye inkomoko yabo urwibutso rw’ubusazi bwabo,
ku buryo batashoboye no guhishira amafuti yabo.
9Ariko Ubuhanga bwagobotoye abagaragu babwo mu magorwa yabo.
10Umuntu w’intungane wahungaga uburakari bw’umuvandimwe we,
bumuyobora butyo mu nzira zitunganye,
bumwereka ubwami bw’Imana, bunamuha kumenya ibintu bitagatifu,
butuma ajya mbere n’ubwo yari mu miruho,
kandi imirimo ye bukayiha kurumbuka.
11Bwamukomeyeho igihe cy’umururumba w’abamushikamiraga,
kandi bumugira umukungu,
12bumukiza abanzi bunamurinda abamushandikiraga imitego,
bumurwanirira intambara ikomeye kugira ngo amenye
ko ubusabaniramana busumbya byose ububasha.
13Ntibwatereranye intungane yagurishijwe,
ahubwo bwayirinze kugwa mu cyaha.
14Bwamanukanye na yo mu rwobo,
ntibwayirekera ku ngoyi mbere y’uko buyiha
inkoni ya cyami n’ubutegetsi ku bayicishaga agahato;
butsinda butyo ibinyoma by’abayibeshyeraga,
maze buyiha ikuzo rihoraho iteka.
Iyimukamisiri15Ni bwo bwavanye umuryango mutagatifu
n’ubwoko butagira amakemwa, mu gihugu cyabicishaga agahato.
16Bwinjira mu mutima w’umugaragu wa Nyagasani,
ahangana n’abami b’abanyamaboko,
abikoresheje ibitangaza n’ibimenyetso.
17Intungane bwazihaye igihembo cy’imiruho yazo,
buziyobora mu nzira y’agatangaza,
buzibera ubwikingo ku manywa,
n’urumuri rw’inyenyeri mu ijoro.
18Bwabambukije Inyanja y’umutuku,
maze bubanyuza mu mazi magari,
19ariko abanzi babo buraboreka,
maze bubazikuza umuvumba w’ikuzimu.
20Bityo intungane zicuza abo bagome ibyabo,
bahanikira icyarimwe basingiza izina ryawe ritagatifu, Nyagasani,
barata ububasha bwawe bwabakijije;
21koko rero, ubuhanga bubumbura umunwa w’ikiragi,
bukumvikanisha imvugo y’ibitambambuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.