Zaburi 74 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amaganya y’imbaga ntagatifu, Ingoro imaze gutwikwa no gusahurwa

1Ni igisigo cya Asafu.

Nyagasani, ni iki cyatumye uduta burundu?

Ni iki cyatumye uburakari bwawe

bugurumanira ubushyo bwo mu nkome yawe?

2Ibuka ikoraniro ryawe wironkeye kuva kera,

ubwoko wishakiye ko bukubera imbata,

wibuke n’umusozi wa Siyoni washinzeho Ingoro yawe!

3Zamuka werekeza muri ayo matongo;

wirebere ibyo umwanzi yononnye byose mu Rusengero.

4Abagutambamiye bavugirije induru

mu ijabiro ryawe watwakiriragamo,

bahashinga amabendera yabo.

5Basaga n’abatutizi

babanguye intorezo zabo mu ishyamba,

6bamenagurira icyarimwe amashusho,

bayakubita intorezo n’amafuni!

7Ingoro yawe bayihereje inkongi,

bahirika ku butaka inteko y’izina ryawe!

8Ubwo abo bagome banoza umugambi

wo gutwika aho bagusengeraga hose mu gihugu.

9Nta hakiboneka ibimenyetso bikuranga,

nta n’umuhanuzi ukibaho,

kandi nta n’umwe muri twe uzi aho bizahereza!

10Mana, umwanzi azadutuka bihereze hehe?

Mbese umwanzi azakomeza agusuzugure na ryari?

11Ni iki gituma udukuraho amaboko,

ugakomeza kwipfumbata, nta cyo utumarira?

12Nyamara, Mana, uri umwami wanjye kuva kera na kare,

ni wowe wagobotoye igihugu cyacu!

13Ni wowe wasatuye inyanja ku bubasha bwawe,

ikiyoka cyo mu mazi, ukimenagura imitwe.

14Ni wowe wajanjaguye imitwe ya cya Leviyatani,

ukigaburira inyamaswa zo mu nyanja.

15Ni wowe wavubuye isoko n’umugezi,

wumisha inzuzi zidakama.

16Umunsi ni uwawe, ijoro na ryo ni iryawe;

ni wowe wahanze ukwezi n’izuba;

17ni wowe washinze imipaka yose y’isi,

icyi n’itumba, ni wowe wabishyizeho.

18Uhoraho, uribuke ko umwanzi yagututse,

ko inyoko y’abasazi yandavuje izina ryawe!

19Ubuzima bw’abagukunda, ntubugabize ibikoko,

ntutererane buheriheri ingorwa zawe zagirijwe.

20Ibuka Isezerano ryawe, maze wirebere:

amikingo yose y’igihugu yabaye indiri y’urugomo!

21Ntutume urenganywa atahana ikimwaro,

ahubwo umukene n’imbabare bagende bakuramya!

22Uhoraho, tabara; urengere ibyawe,

wibuke ibitutsi bidahosha bya bariya basazi!

23Ntiwibagirwe induru y’abanzi bawe,

n’akamu kiyongera k’abagusembura!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help