1Yezu ava aho ngaho, ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira.
2Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane, bati «Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he?
3Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya; akaba umuvandimwe wa Yakobo, na Yozeto, na Yuda, na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga.
4Yezu arababwira ati «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo.»
5Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza.
6Maze atangazwa no kutemera kwabo.
Yezu yohereza ba Cumi na babiri mu butumwa(Mt 10.5–14; Lk 9.1–6)Yazengurukaga insisiro zihegereye yigisha.
7Nuko ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi.
8Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara,
9keretse kwambara inkweto z’urugendo. Ati «Ariko ntimwambare amakanzu abiri.»
10Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye.
11Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.»
12Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana.
13Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza.
Herodi yibaza Yezu uwo ari we(Mt 14.1–2; Lk 9.7–9)14Nuko umwami Herodi yumva bavuga ibya Yezu, kuko izina rye ryari rimaze kwamamara, bavuga ngo «Yohani Batisita yazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma yifitemo ububasha bwo gukora ibitangaza.»
15Abandi bakavuga ngo «Ni Eliya.» Abandi kandi ngo «Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi ba kera.»
16Herodi abyumvise aravuga ati «Ni Yohani, umwe naciye umutwe, none akaba yarazutse!»
Urupfu rwa Yohani Batisita(Mt 14.3–12; Lk 3.19–20)17Koko rero Herodi yari yatumye abantu bo gufata Yohani no kumubohera mu buroko, abitewe na Herodiya, umugore wa murumuna we Filipo, Herodi yari yaracyuye.
18Kuko Yohani yari yarabwiye Herodi ati «Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe.»
19Herodiya na we yahoraga ahigira Yohani agashaka no kumwicisha, ariko ntabishobore,
20kubera ko Herodi yatinyaga Yohani bigatuma amurengera, abitewe n’uko yari azi ko ari umuntu w’intabera kandi w’intungane. Iyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane, nyamara yakundaga kumwumva.
21Nuko haza kuba umunsi mukuru, ubwo Herodi yari yahimbaje isabukuru y’ivuka rye, maze atumira abatware be, n’abakuru b’ingabo ze hamwe n’abanyacyubahiro bo mu Galileya.
22Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herodi n’abatumirwa be. Nuko umwami abwira umukobwa ati «Nsaba icyo ushaka cyose, ndakiguha.»
23Aramurahira ati «Icyo unsaba cyose ndakiguha, kabone n’iyo cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye.»
24Umukobwa arasohoka abaza nyina ati «Nsabe iki?» Undi aramusubiza ati «Saba umutwe wa Yohani Batisita.»
25Umukobwa agaruka bwangu asanga umwami, amusaba avuga ati «Ndashaka ko umpa nonaha umutwe wa Yohani Batisita ku mbehe.»
26Umwami biramushavuza cyane, ariko kubera indahiro ye n’abo yari yatumiye, yanga kwivuguruza.
27Ako kanya umwami yohereza umwe mu ngabo ze, amutegeka kuzana umutwe wa Yohani. Uwo mugabo aragenda, amucira umutwe mu buroko.
28Nuko azana umutwe ku mbehe, maze awuha uwo mukobwa, umukobwa na we awuha nyina.
29Abigishwa ba Yohani babyumvise, baraza bajyana umurambo we, baramuhamba.
Intumwa zigaruka; Yezu agaburira abantu ibihumbi bitanu mu butayu(Mt 14.13–21; Lk 9.10–17; Yh 6.1–15)30Intumwa zihindukiye, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose.
31Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya.
32Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere.
33Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga.
34Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi.
35Umunsi uciye ikibu, abigishwa be ni bwo bamwegereye, maze baramubwira bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu;
36none sezerera aba bantu bajye mu ngo no mu nsisiro za hafi kwigurira ibyo barya.»
37Arabasubiza ati «Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.» Baramubwira bati «Urashaka ko tujya kugura imigati y’amadenari magana abiri, ngo tubahe barye?»
38Arabasubiza ati «Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba.» Babimenye baravuga bati «Dufite itanu, n’amafi abiri.»
39Nuko abategeka kwicaza bose mu bwatsi butoshye, mu dutsiko udutsiko.
40Bicara ari inteko z’abantu ijana n’iz’abantu mirongo itanu.
41Amaze gufata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba hejuru, ashimira Imana. Hanyuma amanyura ya migati, ayiha abigishwa be kugira ngo babagaburire. Na ya mafi abiri ayabagabanya bose.
42Bose bararya barahaga.
43Nuko bakoranya ibisate by’imigati byasigaye n’iby’amafi, buzuza inkangara cumi n’ebyiri.
44Nyamara abari bariye bari abagabo bageze ku bihumbi bitanu.
Yezu agenda hejuru y’inyanja(Mt 14.22–33; Yh 6.16–21)45Nuko ako kanya ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, hafi ya Betsayida, we asigara asezerera abantu.
46Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga.
47Umugoroba ukubye, ubwato buba bugeze mu nyanja hagati, we akiri imusozi wenyine.
48Abona abigishwa be bananijwe no kugashya, kubera umuyaga wahuhaga ubarwanya. Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja, ndetse ashaka no kubacaho.
49Babonye agenda hejuru y’inyanja, bakeka ko ari baringa bavuza induru.
50Bose bari bamubonye, bagira ubwoba. Yezu ni ko kubavugisha ati «Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba.»
51Nuko abasanga mu bwato, maze umuyaga urahosha. Barushaho gutangara,
52kuko batari bumvise iby’imigati; imitima yabo yari ikinangiye.
Yezu akiza abarwayi mu karere ka Genezareti(Mt 14.34–36)53Bamaze kwambuka, bagera i Genezareti, maze bashyikira ku nkombe.
54Bakiva mu bwato, abantu baramumenya,
55nuko bazenguruka ako karere kose, maze batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi, aho bumvaga yageze hose.
56N’aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z’umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.