1Mu mwaka w’ijana na mirongo irindwi n’ibiri, umwami Demetiriyo akoranya ingabo ze ajya mu gihugu cya Mediya gushaka inkunga, kugira ngo arwanye Tirifoni.
2Arizase, umwami w’Ubuperisi na Mediya, ngo yumve ko Demetiriyo yamwinjiriye mu gihugu, yohereza umwe mu bagaba b’ingabo ze ngo ajye kumufata mpiri.
3Uwo mugaba w’ingabo aragenda, atsinda ingabo za Demetiriyo ahita anamufata; amuzanira Arizase, na we amushyira mu buroko.
4Igihugu kigira umutekano mu minsi yose Simoni yamaze ku butegetsi.
Yashakiye ibyiza igihugu cye, ubutegetsi bwe bushimwa na bose, kimwe n’ubuntu yagize mu buzima bwe bwose.
5Mu byiyongereye ku biranga ubwamamare bwe,
yafashe Yope ayigira icyambu cye,
abona atyo inzira igana ku birwa byo mu nyanja.
6Yaguye imipaka y’igihugu cye,
akomeza kandi kukibumbatira,
7no kwegeranya imbaga y’abajyanywe bunyago.
Yigaruriye Gazara, Betishuri n’Ikigo,
abihanaguramo ubwandure bwose,
ntihaboneka n’umwe wo kumutambamira.
8Abantu bahinga ubutaka bwabo mu mahoro,
na bwo burabakundira burarumbuka,
n’ibiti byo mu kibaya bibahaza imbuto.
9Abasaza bakiyicarira ku bibuga,
bose baganira iby’ubukire bwabo,
naho urubyiruko rwambaye imyambaro myiza y’urugamba.
10Imigi ayihaza ibiribwa,
ashyiraho n’inzitiro zo kuyikomeza,
bituma ubwamamare bwe bugera ku mipaka y’isi.
11Yasendereje igihugu cye amahoro,
Israheli isagwa n’ibyishimo byinshi.
12Buri muntu yiyicarira mu nsi y’umuzabibu we n’umutini we,
kuko nta n’umwe wari ukibatera intugunda.
13Ntihagira uwongera kubadurumbanya mu gihugu,
maze muri iyo minsi abami baraneshwa.
14Ahumuriza abanyantege nke bo mu gihugu cye bose,
kandi ahashya abahakanyi n’abagiranabi,
anagaragaza ko bafite ishyaka ry’amategeko,
15Ingoro ntagatifu ayisubiza ikuzo ryayo,
kandi ayongerera ibikoresho.
Ivugururwa ry’amasezerano y’Abanyasiparita n’Abanyaroma16Igihe Abanyaroma ndetse n’Abanyasiparita bumvise ko Yonatani yapfuye, birabababaza cyane.
17Ariko ngo bumve ko Simoni, umuvandimwe we, yamuzunguye ku murimo w’ubuherezabitambo bukuru, akigarurira igihugu n’imigi yacyo,
18bamwoherereza ibaruwa yanditse ku bimanyu by’umuringa kugira ngo bavugurure ubucuti bafitanye, kimwe n’amasezerano bagiranye na Yuda na Yonatani n’abavandimwe be.
19Nuko ibaruwa isomerwa imbere y’ikoraniro i Yeruzalemu.
20Dore amagambo y’ibaruwa yoherejwe n’Abanyasiparita: «Twebwe abategetsi n’umugi w’Abanyasiparita, kuri Simoni, umuherezabitambo mukuru, ku bakuru b’umuryango, abaherezabitambo n’imbaga yose y’Abayahudi, turabaramutsa!
21Intumwa mwoherereje igihugu cyacu zatumenyesheje ibyerekeye ikuzo n’icyubahiro mufite ubu, kandi kuba zaraje iwacu, byaradushimishije cyane.
22Ibyo batubwiye twabishyize mu byifuzo bya rubanda, ari byo ibi, ko: Numeniyo mwene Antiyokusi, na Antipateri mwene Yasoni, intumwa z’Abayahudi, baje iwacu ngo bavugurure ubucuti.
23Byashimishije rubanda kwakirana ubwuzu abo banyacyubahiro, no gushyira inyandikomvugo y’ubutumwa bwabo, mu bushyinguranyandiko bw’igihugu, kugira ngo Abanyasiparita bajye babyibuka. Ndetse hakozwe n’inyandikomvugo yo koherereza Simoni, umuherezabitambo mukuru.»
24Ibyo birangiye, Simoni yohereza Numeniyo i Roma yitwaje ingabo nini ya zahabu ipima mini igihumbi, kugira ngo ahamye amasezerano bagiranye.
Itegekoteka rihesha Simoni icyubahiro25Rubanda ngo bumve ibyo ngibyo baravuga bati «Mbese Simoni n’abana be tuzabaha iyihe nyiturano?
26Kuko we, n’abavandimwe be, n’inzu ya se bagaragaje ko ari indahinyuka, barwanya abanzi ba Israheli barabahashya, maze bayigeza ku bwigenge.» Ni ko gufata ibimanyu by’umuringa babyandikaho, hanyuma babishinga ku mabuye ku musozi wa Siyoni.
27Dore amagambo y’iyo nyandiko:
«Ku munsi wa cumi n’umunani w’ukwezi kwa Eluli, mu mwaka w’ijana na mirongo irindwi n’ibiri, ari wo mwaka wa gatatu Simoni abaye umuherezabitambo mukuru mu Ngoro y’Imana,
28imbere y’ikoraniro ry’abaherezabitambo na rubanda, abategetsi b’igihugu n’abakuru b’umuryango, batumenyesheje ibi bikurikira:
29Igihe hari intambara z’urudaca mu gihugu, Simoni mwene Matatiyasi, ukomoka kuri bene Yoyaribu hamwe n’abavandimwe be, bemeye kwihara maze barwanya abanzi b’igihugu bagira ngo Ingoro n’Amategeko bidahungabana, bahesha batyo igihugu cyabo ikuzo ry’agatangaza.
30Yonatani akoranya umuryango we awubera umuherezabitambo mukuru, hanyuma arapfa.
31Abanzi b’Abayahudi bashaka kwinjira mu gihugu cyabo ngo bakiyogoze kandi basenye Ingoro,
32ni bwo Simoni ahagurutse arwanira igihugu cye. Ibintu bye bwite arabitanga, ab’intwari bo mu muryango we abakwiza intwaro kandi abaha n’igihembo.
33Akomeza imigi ya Yudeya kimwe n’uwa Betishuri, uri ku nkiko za Yudeya, ari na wo wabikwagamo intwaro z’abanzi, awushyiramo ingabo z’Abayahudi.
34Arongera akomeza Yope iherereye ku nyanja, na Gazara yari ku nkiko za Azoto, ikaba kera yari ituwe n’abanzi; ahashyira na ho Abayahudi kandi ahateganyiriza n’ibya ngombwa bazakenera byose.
35Rubanda babonye ubudahemuka bwa Simoni n’ikuzo yashakaga guha igihugu cye, bamugira umutware n’umuherezabitambo mukuru abikesheje ibyo yari yarakoze byose, abikesheje kandi ubutabera n’ubudahemuka agirira igihugu cye, kuko yakoze uko ashoboye kose kugira ngo akizamure.
36Muri iyo minsi, Simoni yatumye Abayahudi bashobora guhashya abanyamahanga kimwe n’abari mu Murwa wa Dawudi i Yeruzalemu, bari barawigaruriye bakajya bawusohokamo bajya guhindanya impande zose z’Ingoro no kwandavuza ubuziranenge bwayo.
37Nuko ahashyira ingabo z’Abayahudi, arahakomeza kugira ngo haremye umutekano w’igihugu n’uw’umugi, azamura n’inkike za Yeruzalemu.
38Kubera ibyo, umwami Demetiriyo amukomeza mu murimo w’ubuherezabitambo bukuru,
39amushyira mu ncuti ze kandi amuha n’icyubahiro kitagereranywa.
40Koko rero, umwami yari yarumvise ko Abanyaroma bitaga Abayahudi incuti, abunze ubumwe n’abavandimwe, ko bakiranye icyubahiro intumwa za Simoni.
41Abayahudin’abaherezabitambo bagasanga ari byiza ko Simoni agirwa umutware n’umuherezabitambo iteka ryose kugeza ko haboneka umuhanuzi ubikwiriye;
42kandi akagirwa umugaba wabo n’umutware w’Ingoro, kugira ngo ashobore gushyiraho abakuru b’imirimo, abakuru mu butegetsi bw’igihugu, abakuru b’intwaro n’ab’imigi ikomeye;
43akaba n’umutware w’Ingoro wumvirwa na bose, ibikorerwa mu gihugu byose bigakorwa mu izina rye, akambara igishura cy’umuhemba n’imirimbo ya zahabu.
44Nta n’umwe muri rubanda no mu baherezabitambo ufite uburenganzira bwo guca ukubiri n’aya mabwiriza, cyangwa se bwo kuvuguruza amategeko azatanga, gukoranya inama mu gihugu atabimuhereye uburenganzira, kwambara igishura cy’umuhemba cyangwa impeta ya zahabu.
45Umuntu wese uzarenga kuri aya mabwiriza cyangwa agaca ukubiri n’ingingo n’imwe muri yo, azahanwa.
46Rubanda rwose baha Simoni uburenganzira bwo gukora akurikije ayo mabwiriza.
47Simoni arabyemera, yumva ko agomba kurangiza imirimo y’ubuherezabitambo bukuru, kuba umugaba n’umutware w’Abayahudi n’uw’abaherezabitambo, mbese akabategeka bose uko bangana.»
48Bategeka ko ibyo bikorerwa inyandiko igashyirwa ku bimanyu by’umuringa, bigashyirwa ahantu hagaragara mu kibuga cy’Ingoro,
49kandi n’inyandiko mvugo z’ibyo zigashyirwa mu bubiko bw’Ingoro, kugira ngo Simoni n’abana be bazazitunge.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.