1— Ndi akarabo k’amarebe y’i Saroni
ndi umwangange wariboye wo mu mibande.
2— Mu bandi bakobwa, uwo nkunda
ameze nka lisi mu mahwa.
3— Nk’ipera mu biti by’ishyamba,
ni ko uwo nkunda ameze mu bana b’abahungu.
Nicaye mu gicucu cye uko nabirarikiye,
akabuto ke kandyohera mu kanwa.
4Yanyinjije mu rwengero rwe,
anshyiraho ikimenyetso cy’urukundo rwe.
5Nimumpembuze agatsima k’imizabibu,
nimundamize akabuto k’ipera,
dore nzonzwe nzira urukundo.
6Ukuboko kwe kw’imoso kuranseguye,
ukw’iburyo kurampfumbase.
7— Nyabuna, bari ba Yeruzalemu, ndabinginze,
mbarahije amasha n’amasirabo y’agasozi,
muramenye ntimunkangurire uwo nkunda,
ntimumubyutse atarabishaka.
IGISIGO CYA KABIRIUMUGENI:8Ndumva ijwi ry’uwo nkunda! Nguyu araje,
arataraka mu mpinga, arasimbuka imisozi.
9Uwo nkunda ameze nk’isha cyangwa ishashi y’impara.
Dore nguyu ari inyuma y’inkike yacu,
ararungurukira mu madirishya,
arahengereza mu mbariro.
10Uwo nkunda yateruye kuvuga, arambwira ati
«Haguruka, ncuti; iyizire, mwiza wanjye,
11Dore itumba rirashize,
imvura irahise yaracitse.
12Indabo zakwiriye igihugu,
igihe cy’inkera cyageze,
ijwi ry’inuma ryumvikanye mu gihugu.
13Umutini waturitse imbuto zawo za mbere,
n’imizabibu yarabije, iratama impumuro zayo nziza.
Cyo haguruka, ncuti; iyizire, mwiza wanjye.
14Kanuma kanjye kibera mu mitutu y’urutare,
mu bwihisho bw’imanga,
reka nirebere mu maso yawe,
niyumvire n’akajwi kawe,
kuko ijwi ryawe rishimishije
n’uburanga bwawe bugatera ubwuzu!»
15Nimudufatire imihari,
bya byana by’imihari byonona imizabibu,
kandi imizabibu yacu ari uruyange.
16Uwo nkunda ni uwanjye, nanjye ndi uwe.
Aragira mu ndabo z’amalisi.
17Garuka, ncuti yanjye,
mbere y’agasusuruko,
mbere y’uko umwijima utamuruka;
sa n’isha cyangwa ishashi y’impara,
mu mpinga z’imisozi ya Beteri.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.