1Nuhagurukira kurema urugamba urwanya abanzi bawe, ukabona bafite amafarasi, amagare y’intambara n’ingabo biruta ibyawe kuba byinshi, ntukabatinye, kuko Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, we wagukuye mu gihugu cya Misiri.
2Nimuzaba muri hafi yo kurema urugamba, umuherezabitambo azahagarare imbere, abwire rubanda ati
3«Israheli, tega amatwi! Uyu munsi mugiye kurwanya abanzi banyu. Muramenye ntimucike intege, ntimugire ubwoba, ntimute umutwe, ntimuhinde umushyitsi imbere yabo.
4Koko rero Uhoraho Imana yanyu aragendana namwe, kugira ngo arwanye abanzi banyu mu kigwi cyanyu, mbese abatabare.»
5Abashinzwe kubahiriza amategeko na bo bazaze babwire rubanda bati «Hari umuntu uri hano waba yarubatse inzu nshya, none akaba atarayitaha? Nagende asubire iwe, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi akaba ari we utaha iyo nzu ye.
6Hari umuntu uri hano waba yarateye imizabibu, none akaba atararya imbuto zayo z’umuganura? Ngaho nagende yisubirire iwe, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi akaba ari we urya imbuto z’umuganura.
7Hari umuntu uri hano waba yarasabye umugeni none akaba ataramurongora? Ngaho nagende yisubirire iwabo, kugira ngo hato atagwa ku rugamba, maze undi muntu akaba ari we umurongorera umugeni.»
8Abashinzwe kubahiriza amategeko bazongere babwire rubanda nanone bati «Hari umuntu uri hano waba afite ubwoba, akaba yacitse intege? Ngaho nagende yisubirire imuhira, yoye gukura umutima abavandimwe be nk’uko uwe umeze.»
9Abashinzwe kubahiriza amategeko nibamara kubwira rubanda batyo, hazashyirweho abatware b’ingabo bo kuyobora rubanda.
10Numara gusatira umugi ngo uwurwanye, bene wo uzabagire inama yo kugirana nawe amasezerano y’amahoro.
11Nibagusubiza bati «Ngaho tugirane amasezerano y’amahoro», maze bakakugururira amarembo yabo, abantu uzasangamo bose uzabagire ingaruzwamuheto zawe, bajye bagukorera.
12Ariko nibanga kugirana nawe amasezerano y’amahoro, bagashaka kurwana, uzagote umugi wabo;
13Uhoraho Imana yawe azawukurekurira, maze abantu bawurimo bose ubamarire ku bugi bw’inkota.
14Uzazigame gusa abakobwa, abana n’amatungo, n’ibindi byose biri muri uwo mugi bishobora gusahurwa, ubijyaneho iminyago. Uzarye ibyo wambuye abo babisha bawe, ibyo Uhoraho Imana yawe yaguhaye.
15Azabe ari ko ugenza imigi ikuri kure cyane, itabarirwa mu migi y’ayo mahanga.
16Ariko imigi y’ayo mahanga Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde, ni yo yonyine utazareka hagira ikintu kizima gihonoka.
17Ahubwo uzatsembe rwose uwitwa Umuheti, Umuhemori, Umukanahani, Umuperezi, Umuhivi n’Umuyebuzi, uko Uhoraho Imana yawe yabigutegetse,
18kugira ngo batazabigisha gukora amahano bajya bakora bashaka gushimisha imana zabo: mwaba mucumuriye Uhoraho Imana yanyu.
19Numara igihe kirekire ugose umugi, ukarwanira kuwutsinda, ntuzabangure intorezo ngo utemagure ibiti bya bene wo, kuko imbuto zabyo ari zo zizagutunga: ntuzabiteme rero. None se igiti cyo mu murima na cyo ni umuntu, kugira ngo ube wakirwanya?
20Icyakora ibiti uzi ko bitera imbuto ziribwa, byo uzabiteme ubisature, ubikuremo ibikoresho bigufasha kugota umugi murwana, kugeza igihe uwutsindiye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.