Icya mbere cy'Amateka 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Dawudi yitegura kwimurira Ubushyinguro i Yeruzalemu

1Dawudi yiyubakira amazu mu Murwa wa Dawudi; agena ahantu h’Ubushyinguro bw’Imana kandi abushingira Ihema.

2Nuko aravuga ati «Abalevi bonyine ni bo bazajya baheka Ubushyinguro kuko ari bo Uhoraho yitoreye ngo bajye baheka Ubushyinguro bw’Uhoraho kandi banabukorere ubuziraherezo.»

3Dawudi akoranyiriza Abayisraheli bose i Yeruzalemu kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Uhoraho babujyane ahantu yabuteganyirije.

4Akoranya na bene Aroni n’abalevi:

5muri bene Kehati hari Uriyeli w’umutware n’abavandimwe be ijana na makumyabiri;

6muri bene Merari hari Asaya w’umutware n’abavandimwe be magana abiri na makumyabiri;

7muri bene Gerishomu hari Yoweli w’umutware n’abavandimwe be ijana na mirongo itatu;

8muri bene Elisafani hari Shemaya w’umutware n’abavandimwe be magana abiri;

9muri bene Heburoni hari Eliyeli w’umutware n’abavandimwe be mirongo inani;

10muri bene Uziyeli hari Aminadabu w’umutware n’abavandimwe be ijana na cumi na babiri.

11Dawudi atumiza abaherezabitambo Sadoki na Abiyatari, hamwe n’abalevi Uriyeli, Asaya, Yoweli, Shemaya, Eliyeli na Aminadabu.

12Maze arababwira ati «Muri abatware b’amazu y’abalevi; nimwitagatifuze mwebwe n’abavandimwe banyu, maze muzamure Ubushyinguro bw’Uhoraho, Imana ya Israheli, mubujyane ahantu nabuteganyirije.

13Amambere koko ntimwari muhari, Uhoraho yaduciyemo icyuho, kuko tutari twamutunganirije uko bikwiye.»

14Nuko Abaherezabitambo n’abalevi bitagatifuriza kuzamura Ubushyinguro bw’Uhoraho, Imana ya Israheli.

15Abalevi baheka Ubushyinguro bw’Imana bashyize imijishi yabwo ku ntugu zabo, nk’uko Musa yabitegetse akurikije ijambo ry’Uhoraho.

16Maze Dawudi abwira abatware b’abalevi gushyira abavandimwe babo b’abaririmbyi mu mwanya wabo, bitwaje ibikoresho byabo, ari byo inanga, imiduri n’ibyuma birangira, kugira ngo babivuze cyane maze amajwi yabyo arangurure yuzuye ibyishimo.

17Nuko abalevi bahashyira Hemani mwene Yoweli, no mu bavandimwe be Asafu mwene Berekiyahu; muri bene Merari abavandimwe babo bahashyira Etani mwene Kushayahu;

18hamwe na bo bahashyira na bene wabo, ari bo Zekariyahu mwene Yahaziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Eliyabu, Benayahu, Maseyahu, Matitiyahu, Elifilehu na Mikineyahu, Obededomu na Yeweli; abo bose bari abanyanzugi.

19Mu baririmbyi, Hemani, Asafu na Etani bari bafite ibyuma birangira byo kurangurura amajwi;

20Sekariya, Yahaziyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Uni, Yehiyeli, Maseyahu na Benayahu bari bafite inanga nini,

21naho Matitiyahu, Elifilehu, Mikineyahu, Obededomu, Yeweli na Azaziyahu bakagira inanga ntoya, kugira ngo bayobore indirimbo.

22Kenaniyahu we yategekaga abalevi bari bashinzwe guheka Ubushyinguro, kuko yari abishoboye.

23Berekiya na Elikana bari abanyanzugi hafi y’Ubushyinguro.

24Abaherezabitambo Shebaniyahu, Yoshafati, Netaneli, Amasayi, Zekariyahu, Benayahu na Eliyezeri bavuzaga amakondera imbere y’Ubushyinguro bw’Imana. Naho Obededomu na Yahiya na bo bakaba abanyanzugi hafi y’Ubushyinguro.

Ubushyinguro bugera i Yeruzalemu(2 Sam 6.12–19)

25Nuko Dawudi, n’abakuru b’Abayisraheli, n’abatware bategekaga ibihumbi, bagenda bishimye bazamuye Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho babuvanye mu rugo rwa Obededomu.

26Imana yari kumwe n’abalevi bari bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, nuko batura ibitambo by’amapfizi arindwi n’amasekurume y’ihene arindwi.

27Dawudi yari yambaye igishura cy’ihariri, kimwe n’abalevi bose bari bahetse Ubushyinguro, n’abaririmbyi, na Kenaniya wayoboraga abahetsi b’Ubushyinguro. Dawudi yari akenyeye agatambaro kaboshye muri hariri.

28Nuko Abayisraheli bose bazamura Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bakoma mu mashyi, kandi bavuza amahembe, amakondera n’ibyuma birangira, kandi bacuranga inanga zirangira.

29Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze amugayira mu mutima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help