Timote, iya 1 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ingeri zinyuranye z’abayoboke

1Ntukabwire nabi umuntu usheshe akanguhe, ahubwo ujye umuhugura nk’umubyeyi. Abasore, ujye ubafata nka bene so;

2abakecuru ujye ubagenzereza nk’ababyeyi bawe; inkumi na zo, uzifate nka bashiki bawe; byose kandi ubikorane umutima ukeye.

Amabwiriza yerekeye abapfakazi

3Uzajye wubaha abapfakazi; ndavuga ariko abari bo by’ukuri.

4Niba rero umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, mbere na mbere ni ngombwa kubigisha kwita ku muryango wabo bwite, no kwitura ababyeyi babo ibyiza babagiriye. Ibyo ni byo rwose bishimisha Imana.

5Naho umupfakazi nyakujya, wa wundi wasigaye wenyine, we yishyira mu maboko y’Imana, akibanda ku byo gusenga no kuzirikana iby’Imana ijoro n’umunsi.

6Naho rero uwikurikiraniye iby’amaraha, we abarirwa mu bapfuye n’ubwo aba agihagaze.

7Ibyo na byo ujye ubyibutsa kugira ngo abapfakazi babe indakemwa.

8Niba umuntu atita kuri bene wabo, cyane cyane ku bo babana mu rugo, uwo aba yarihakanye ukwemera; arutwa n’utemera na gato.

9Umugore ushobora kwandikwa mu rugaga rw’abapfakazi ni uzaba agejeje nibura ku myaka mirongo itandatu, kandi akaba yarashyingiwe rimwe risa.

10Agomba kuba azwiho ibikorwa byiza: nko kuba yarareze abana be neza, agacumbikira abagenzi, akoza ibirenge by’abatagatifujwe, agatabara imbabare, mbese agashishikarira ibikorwa byose by’ubugiraneza.

11Abapfakazi bakiri bato, bo uzabihorere; iyo ibyifuzo bidakwiranye na Kristu bibatashyemo, bumva bashaka gushyingirwa na none,

12bityo bakikururira umugayo, kuko baba batatiye amasezerano yabo ya mbere.

13Nuko rero, kubera ko baba ari imburamukoro, bagakurizaho kuzerera mu mihana; usibye no kuba imburamukoro gusa, baba bagiye kurondogora no kwivanga mu bitabareba, no kurocangwa.

14Ndashaka rero ko abapfakazi bakiri bato bakongera gushyingirwa, bakabyara abana, bakagenga ingo zabo, bityo ntibahe umwanzi urwaho ngo abambike urubwa.

15Ni koko, hari bamwe muri bo barohamye bakurikiye Sekibi.

16Niba hari umukristukazi ufite benewabo b’abapfakazi, najye abitaho, kugira ngo bitaba ngombwa ko Kiliziya ibishingira, ahubwo ishobore kurwana ku bari abapfakazi by’ukuri.

Amabwiriza yerekeye abakuru b’ikoraniro

17Abakuru b’ikoraniro bariyobora neza, bakwiye kubyubahirwa kabiri, cyane cyane abagokera ku murimo wo kwamamaza ijambo ry’Imana no kurisobanura.

18Koko rero Ibyanditswe biravuga, ngo «Ntuzahambire umunwa w’ikimasa kivungagura ingano», kandi ngo «Umukozi akwiye igihembo cye.».

19Ntuzakire ikirego gishinja umukuru w’ikoraniro nta gihamya cy’abagabo babiri cyangwa batatu

20Abakoze icyaha, urajye ubihanangiriza ubigiriye mu ruhame rwa bose, kugira ngo n’abandi bagire ubwoba.

21Mbigusabiye imbere y’Imana, n’imbere ya Kristu n’abamalayika b’intore, urakurikize aya mategeko nta ho ubogamiye, ntuzagire icyo ukora ugambiriye kugira uwo ubera.

22Ntuzagire ubwira bwo kuramburira ibiganza ku muntu ubonetse wese, hato utagira uruhare ku cyaha cy’undi. Nawe kandi ubwawe, urakomeze kuba umuziranenge.

23Uzareke kunywa amazi yonyine, ahubwo uzajye unywa na ka divayi gakeya kubera igifu cyawe n’intege nke uhorana.

24Hariho abantu ibyaha bihama na mbere y’uko babacira urubanza; ariko hariho n’abo bigaragaraho nyuma.

25Ibikorwa byiza na byo ni uko, birigaragaza; ndetse n’ibitari byiza ntibishobora kuguma mu bwihisho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help