Yeremiya 33 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imigi izubakwa bundi bushya

1Igihe Yeremiya yari afungiye mu gikari cy’inzu y’imbohe, Uhoraho yongera kumubwira ati

2«Uhoraho, we waremye isi, akayibumba akayikomeza — izina rye rikaba Uhoraho — avuze atya:

3Ambaza izina ryanjye, nzagutabara nguhishurire ibintu bikomeye, wowe utazi.

4Koko rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku mazu y’uyu mugi no ku mazu y’abami ba Yuda: Ayo mazu mwarayashenye, mugira ngo amabuye yayo muyasanishe inkike zirusheho gukomera,

5mubone uko murinda Abakalideya. Nyamara ntibizabuza uyu mugi kuzura intumbi z’abo nzaba nishe kubera umujinya n’uburakari bwanjye, kuko ntakibitayeho bitewe n’ubugome bwabo.

6Ariko rero, nyuma y’ibyo, nzabazanzamura, mbakize ndetse mbahishurire icyabazanira amahoro n’umutekano.

7Yuda na Israheli nzabasubiza agaciro kabo nk’uko bari bameze mbere,

8nzabahanaguraho ibyaha bari barangiriye byose; nzabagirira imbabazi z’ibyaha byose bankoreye, ubwo banyivumburagaho.

9Izina rya Yeruzalemu rizaba izina ry’ibyishimo; izampesha icyubahiro n’ububengerane imbere y’amahanga yose y’isi. Igihe azamenya ibyiza byose ngiye gukorera Yuda na Israheli, azashya ubwoba, ahindagane kubera ibyo byiza byose n’amahoro nzabahundagazaho.

10Uhoraho avuze atya: Aha hantu muvuga ko ari itongo ritagira abantu n’amatungo, mu migi ya Yuda no mu mayira yasibye ya Yeruzalemu itakirangwamo abantu, abaturage cyangwa inyamaswa,

11hazongera humvikane urusaku rw’ibyishimo n’umunezero, indirimbo y’umukwe n’imbyino y’umugeni, ndetse n’indirimbo z’abazanye ibitambo byo gushimira mu Ngoro y’Uhoraho, bagira bati «Nimusingize Uhoraho Umugaba w’ingabo kuko ari umugwaneza; urukundo rwe rugahoraho iteka!» Ni koko — uwo ni Uhoraho ubivuze — iki gihugu nzakivugurura, gisubire uko cyahoze mbere.

12Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Muri aya matongo atagira abantu n’amatungo no mu migi yaho yose, hazongera hubakwe ibiraro maze abashumba babicyuremo amatungo yabo.

13Mu migi yo mu misozi n’iyo mu mirambi, mu migi ya Negevu no mu gihugu cya Benyamini, mu mpande za Yeruzalemu no mu migi ya Yuda, imikumbi y’intama izongera itambagire imbere ya nyirazo azibare. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Ivugururwa ry’inzu ya Dawudi

14Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzuzuze amasezerano nagiriye umuryango wa Israheli n’uwa Yuda.

15Icyo gihe nyine, mu muryango wa Dawudi nzahagobora umumero, umwuzukuruza w’indahemuka, maze azaharanire ubutungane n’ubutabera mu gihugu.

16Ubwo rero Yuda izarokorwa, Yeruzalemu iture mu mutekano. Dore izina bazita uwo mugi: Uhoraho ni we butabera bwacu.

17Uhoraho avuze atya: Ntihazabura na rimwe muri bene Dawudi, uzicara ku ntebe y’ubwami mu muryango wa Israheli.

18No mu baherezabitambo b’abalevi ntihazaburamo abazahagarara imbere yanjye, bagatura ibitambo bitwikwa n’andi maturo, kandi bakantura ibitambo iminsi yose.

Isezerano ridakuka

19Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:

20Uhoraho avuze atya: Nimushobora kwica gahunda nahaye umunsi n’ijoro, maze ntibibere igihe mbishakiye,

21ni bwo isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawudi rizakuka, yoye kuzagira umukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami. Ibyo bizamera bityo no ku baherezabitambo b’abalevi, ari bo bakozi banjye.

22Uko ibinyarumuri byo mu kirere badashobora kubibara, n’umusenyi wo mu nyanja ntibashobore kuwupima, ni ko nzagwiza abakomoka kuri Dawudi, umugaragu wanjye n’abalevi bankorera.

23Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:

24Nk’uko ubyibonera, bariya bantu bibwira ko Uhoraho yatereranye ya miryango ibiri yihitiyemo. Ni yo mpamvu basuzugura umuryango wanjye, kuko kuri bo utakiri igihugu.

25Nyamara ariko, Uhoraho avuze atya: Jyewe wagennye gahunda y’umunsi n’ijoro, ngaha amategeko ijuru n’isi,

26natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help