1Ibitotsi bike biterwa n’ubukungu bushegesha umubiri,
kandi impungenge zigendana n’ubukire zibuza gusinzira.
2Inkeke yo gushaka kwirwanaho ibuza kugoheka,
n’indwara y’igikatu ibuza gusinzira.
3Umukire aharanira kurunda umutungo,
mu gihe cyo kuruhuka akanezezwa n’amaraha.
4Umukene aharanira gushakashaka icyamutunga,
hanyuma yaruhuka, ubutindi bukamwokama.
5Ukunda zahabu ntazitwa intungane,
kandi ukurikiranye inyungu, izamuyobya.
6Benshi zahabu ni yo yabateye kurimbuka,
mbese bari kubihonoka bate?
7Koko rero, zahabu ni umutego ku bayirarukira,
ukanafata ab’ibicucu bose.
8Hahirwa umukire bazasanga ari indakemwa,
kandi akaba atiruka inyuma ya zahabu!
9Yaba se ari nde, ngo tumurate?
kuko yakoze ibitangaza mu muryango we.
10Uwageragejwe atyo agatsinda,
bizamubera impamvu yo gukuzwa;
yashoboraga gucumura, ntiyabikora,
no kugira nabi, arabireka.
11Umutungo we uzakomera usagambe,
n’imbaga yose irate ineza ye.
Kwifata mu birori uko bikwiye12Niba wicaye ku meza y’igikomerezwa,
uzirinde kubumbura umunwa,
ntuzavuge ngo «Mbega ibiryo biri hano!»
13Wibuke ko ari icyaha
kugira ijisho rirangwa n’irari ry’ibintu.
Mu byaremwe, ikirusha ijisho ububi ni iki?
Ni yo mpamvu ripfa kurizwa n’ubusa.
14Aho uwagutumiye areba, ntukahageze ikiganza,
kandi uzirinde kugonganira na we ku isahani.
15Uragenzereze abo muri kumwe nk’uko na we wabyifuza,
kandi utekereze mu byo ukora byose.
16Ujye urya gipfura ibyo baguhaye,
kandi wirinde kuvundanya, byagutera icyangiro.
17Uzarangize mbere, werekane uburere bwiza,
kandi ntukabe indahaga ngo bumirwe.
18Nuba wicaranye n’abandi benshi,
ntukabanze gukora mu biryo.
19Umuntu warezwe neza ntagombera byinshi,
n’iyo aryamye ntarara abuya.
20Kurya mu rugero, bituma umuntu asinzira neza,
yanabyuka mu gitondo akumva akomeye;
naho kubabazwa n’ibitotsi bike, ibirutsi, n’imisonga:
ngibyo ibihembo by’indahaga.
21Niba bakurishije ku gahato,
haguruka, ujye kure uruke, bizakorohereza ububabare.
22Tega amatwi, mwana wanjye, ntukansuzugure,
maze akari kera uzumve ibyo nkubwira.
Mu byo ukora byose, ujye ushyiraho umwete,
bityo nta ndwara izagutera.
23Ukunda gutumira abantu, benshi baramuramya,
kandi ibyiza byinshi bamuvugaho, biba ari ukuri.
24Naho uzwiho ko agungumiriza, mu mugi baramwinubira,
kandi ubugugu bamuvugaho buba ari bwo.
Ibyiza bya divayi n’ingaruka mbi zayo25Ntukavuge ko divayi nta cyo yagutwara,
kuko divayi yishe benshi.
26Iziko rishegesha icyuma mu bushyuhe bwaryo,
ni na ko divayi igenzereza abasinda bakirata.
27Divayi ni ubuzima ku muntu,
iyo uyinyoye mu rugero.
Ubuzima bumariye iki umuntu utagira divayi?
Kandi yararemewe gushimisha abantu!
28Divayi unywereye mu gihe ukayihaga,
inezeza umutima.
29Divayi wanyoye ukarenza urugero,
kubera intego cyangwa ushotorana, igushengura umutima.
30Ubusinzi bwongera umujinya w’igicucu,
kugeza ubwo gikoze ishyano,
bugabanya imbaraga, bugakurura inguma.
31Niba mu birori mwanyweye divayi cyane,
ntugatonganye mugenzi wawe,
ntuzamusuzugurire ko yanezerewe,
ntuzamubwire amagambo amutoneka,
cyangwa ngo umuhungabanye umwishyuza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.