1Wowe rero, jya uvuga ibikwiranye n’inyigisho ziboneye.
2Abasaza nibajye birinda isindwe, biyubahe, bashyire mu gaciro, bakomere mu kwemera, mu rukundo, n’ubudacogora.
3N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatifujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza;
4bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo,
5banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza, no kumvira abagabo babo, kugira ngo ijambo ry’Imana bataritukisha.
Ibyerekeye abasore6Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro.
7Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo ukora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha,
8cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho, maze amware.
Ibyerekeye abacakara9Wigishe n’abacakara kumvira ba shebuja no kubashimisha muri byose, batabagisha impaka,
10birinde kwiba, ahubwo bahore barangwa n’ubudahemuka budakemangwa; bityo bazubahisha muri byose inyigisho z’Imana Umukiza wacu.
Ineza y’Imana yaragaragaye11Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje,
12itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane, n’ubusabaniramana,
13mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu,
14witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.
15Ujye uvuga ibyo ngibyo, ubibashishikarize, ndetse ubacyahe ubigiranye igitsure cy’umutware. Ntihakagire ugusuzugura.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.