Icya kabiri cy'Abami 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yowasi, umwami wa Yuda (835–796)(2 Matek 24.1–3)

1Yowasi yabaye umwami amaze imyaka irindwi avutse.

2Yowasi yimitswe mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Yehu, amara imyaka mirongo ine i Yeruzalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Berisheba.

3Yowasi yakoze ibitunganiye Uhoraho mu gihe cy’ubuzima bwe bwose, kuko yari yararezwe neza n’umuherezabitambo Yehoyada.

4Nyamara kandi ntiyakuyeho amasengero y’ahirengeye; abantu bakomeje kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu.

Yowasi asanisha Ingoro y’Uhoraho(2 Matek 24.4–14)

5Yowasi abwira abaherezabitambo, ati «Feza yose rubanda begurira Uhoraho bakayizana mu Ngoro ye, imisoro buri muntu atanga akurikije umutungo we, feza yose buri muntu azana ku bwe abyibwirije akayishyira mu Ngoro y’Uhoraho,

6abaherezabitambo bazabyakire, buri wese amenye ibyo abaturanyi be bamuhaye, maze bazabisanishe Ingoro y’Uhoraho aho bazasanga yarangiritse hose.»

7Ariko mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yowasi, abaherezabitambo bari batarasana ibyangiritse ku Ngoro y’Uhoraho.

8Umwami Yowasi atumiza umuherezabitambo Yehoyada, n’abandi baherezabitambo, arababaza ati «Kuki mudasana ahangiritse ku Ngoro y’Uhoraho? Guhera ubu ntimuzongera gufata feza y’abo muri kumwe, kuko mwagombaga kuyitanga kugira ngo isane ibyangiritse kuri iriya Ngoro.»

9Abaherezabitambo bemera ko batazongera kwakira feza ya rubanda, kandi ko batakigomba gusana aho Ingoro y’Uhoraho yangiritse.

10Umuherezabitambo Yehoyada afata isanduku, atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, hanyuma ayitereka iruhande rw’urutambiro, mu ruhande rw’iburyo umuntu yinjira mu Ngoro y’Uhoraho. Abaherezabitambo barindaga irembo, bakajya bashyiramo feza yose baturaga mu Ngoro y’Uhoraho.

11Kandi iyo babonaga ko isanduku irimo feza nyinshi, umunyamabanga w’umwami n’umuherezabitambo mukuru barazaga bakayikuramo, bakabara iyo feza igenewe Ingoro y’Uhoraho.

12Bamara kuyibara bakayishyira abagombaga gukoresha imirimo, ari bo bari bashinzwe kumenya Ingoro y’Uhoraho, na bo bakayihemba ababaji n’abubatsi,

13abafundi n’ababazaga amabuye, ndetse bakayiguramo ibiti n’amabuye abajwe byo gusana ahangiritse ku Ngoro y’Uhoraho.

14Nyamara iyo feza baturaga mu Ngoro y’Uhoraho, si yo bakoreshagamo ibikombe bya feza, cyangwa ibyuma, cyangwa ibyungo, cyangwa amakondera, cyangwa se ikindi gikoresho cya zahabu cyangwa feza kigenewe Ingoro y’Uhoraho.

15Iyo feza yahabwaga abashinzwe imirimo, bakayikoresha mu gusana Ingoro y’Uhoraho.

16Abo bakoreshaga imirimo, ntibagenzurwaga ku buryo bahembaga abakozi, kuko bakoranaga umurava.

17Naho feza yatangwagaho ibitambo byo kwigorora n’iby’impongano z’ibyaha, nta bwo yajyaga mu isanduku y’Ingoro y’Uhoraho, ahubwo yajyanwaga n’abaherezabitambo.

Yowasi atsindwa n’Abaramu, maze abe bakamwica(2 Matek 24.23–27)

18Nuko Hazayeli, umwami w’Abaramu, arazamuka ajya gutera umugi wa Gati, arawigarurira. Arangije afata umugambi wo gutera Yeruzalemu.

19Yowasi, umwami wa Yuda, afata ibintu byose byatuwe Uhoraho n’abasekuruza be Yozafati, Yoramu na Okoziya, abami ba Yuda, afata n’ibyo we ubwe yari yaratuye, na zahabu yose yo mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho n’iyo mu ngoro y’umwami, nuko abyoherereza Hazayeli, umwami w’Abaramu, bituma areka umugambi wo gutera Yeruzalemu.

20Ibindi bigwi bya Yowasi, ibyo yakoze byose ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

21Abagaragu ba Yowasi baramugomera, baramugambanira, bamwicira i Betimilo . . .

22Yishwe na Yozakari mwene Shimeyati, na Yehozabadi mwene Shomeri, abagaragu be. Umurambo we bawushyingura mu mva y’abasekuruza be mu Murwa wa Dawudi. Azungurwa ku ngoma n’umuhungu we Amasiya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help