Timote, iya 2 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyago byo mu minsi y’imperuka

1Umenye neza kandi ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe by’amakuba.

2Koko hazagwira abantu bikunda ubwabo, n’abafite inyota nyinshi y’ibintu, n’abirasi, n’abikuza, n’abanyarubwa, n’ibyigomeke ku babyeyi, n’indashima, n’inkorashyano,

3n’abagome, n’abazirampuhwe, n’abanyamazimwe, n’abatihanganira abandi, n’indakoreka, n’abanzi b’ibyiza,

4n’abagambanyi, n’ibishihanyi, n’abahumwe amaso n’ubwirasi, n’abakunda ibyishimo by’umubiri aho gukunda Imana,

5n’abiha isura y’ubusabaniramana, ariko mu by’ukuri bahakana ishingiro ryabwo. N’abo ngabo rero urabirinde.

6Ndetse n’ubu, bene abo babarimo; navuga nk’abacengera mu ngo, bagashuka abagore b’abapfayongo baheranywe n’ibyaha, bagatwarwa n’ingeso mbi zose,

7maze n’ubwo bahora baharanira kwigishwa, ugasanga badashobora na busa kumenya ukuri.

8Nk’uko kera Yanesi na Yambure barwanije Musa, ni na ko abo ngabo barwanya ukuri, kuko ari abantu bafite umutima ucuramye, ntibagire ukwemera guhamye.

9Ariko ntibazashobora kubikomeza, kuko amaherezo ubusazi bwabo buzatahurwa na bose, nk’uko ubwa bariya bombi bwagaragaye.

10Naho wowe, wakomeje kunkurikira muri byose: mu nyigisho zanjye, mu migenzereze yanjye, mu migambi yanjye, mu kwemera kwanjye, mu kwihangana kwanjye, mu rukundo n’ubudacogora byanjye,

11mu bitotezo n’ibyago naboneye Antiyokiya, n’Ikoniyo n’i Lisitiri. Mbega ibitotezo nabonye! Ariko byose Nyagasani yabinkuyemo.

12Ni koko, abashaka bose kubaho muri Kristu barangwa n’ubuyoboke, ntibazabura gutotezwa.

13Naho abagiranabi n’abahendanyi, bo ntibazabura kugenda barushaho gukora nabi ubudahwema bataretse guhenda abandi no guhendwa ubwabo.

14Ariko wowe, gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya. Uzi neza uwo ubikomoraho;

15kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Bitagatifu; ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro ubikesheje kwemera Kristu Yezu.

16Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo n’Imana kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha, no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane;

17bityo umuntu w’Imana wese akabasha kuba igihame kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza cyose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help