Mwene Siraki 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Iremwa rya muntu

1Uhoraho yabumbye muntu mu gitaka,

kandi ni cyo azamusubizamo.

2Yageneye abantu iminsi n’igihe byo kubaho,

kandi abaha ububasha ku biri ku isi byose.

3Yabahaye imbaraga nk’ize,

abarema mu ishusho rye.

4Ibinyamubiri byose yabitegetse kubatinya,

kugira ngo bagenge inyoni n’ibisimba byo mu ishyamba.

6Yabahaye ururimi, amaso n’amatwi,

ndetse n’umutima wo gutekereza.

7Yabasenderejemo ubumenyi n’ubwenge,

abasobanurira ikibi n’icyiza.

8Yashyize urumuri rwe mu mitima yabo,

kugira ngo abereke agaciro k’ibiremwa bye,

10 bityo bahimbaze izina rye ritagatifu,

kandi bamamaze ibikorwa bye by’agatangaza.

Isezerano

11Yabahaye kandi ubumenyi,

abagabira n’itegeko ribeshaho.

12Yagiranye na bo isezerano rihoraho,

abahishurira amabwiriza ye.

13Amaso yabo yabonye ububengerane bw’ikuzo rye,

amatwi yabo yumva ijwi rye ritagereranywa.

14Yarababwiye ati «Mujye mwirinda ubuhemu ubwo ari bwo bwose»,

kandi buri muntu amuha amategeko yerekeye mugenzi we.

Ubutabera n’impuhwe z’Imana

15Inzira zabo zihora imbere ye,

ntizigera zihisha amaso ye.

17Buri gihugu yagihaye umutware,

ariko Israheli yo ni umugabane w’Uhoraho.

19Ibikorwa byabo byose bimuhora imbere nk’izuba,

kandi amaso ye ahora ayahanze inzira zabo.

20Ubuhemu bwabo ntibumwihisha,

ibyaha byabo byose bihora imbere y’Uhoraho.

22Umuntu ugiriye neza mugenzi we,

Uhoraho amushyiraho ikimenyetso kidasibangana,

azahora amwitaho nk’imboni z’amaso ye.

23Hanyuma azahaguruka abahembe,

ishimwe ryabo arishyire ku mutwe wabo.

24Naho abicuza, abaha kwisubiraho,

kandi agatera inkunga abagishidikanya.

Ukwicuza

25Garukira Uhoraho wange ibyaha,

iyambaze uruhanga rwe ureke kumucumuraho.

26Garukira Umusumbabyose, wiyame ubuhemu,

kandi wamaganire kure igiterashozi cyose.

27Mu by’ukuri se, hari uwasingiriza Uhoraho ikuzimu,

mu kigwi cy’abazima batamusenga?

28Uwapfuye hari uwo yashobora kurata kandi aba atakiriho?

Ufite amagara n’ubugingo ni we usingiza Uhoraho.

29Urukundo rw’Uhoraho ni rwinshi,

kandi impuhwe agirira abamugarukira ntizigira ingano!

30Koko rero, umuntu ntashobora gutunga byose,

kuko mwene muntu adahoraho iteka.

31Ni iki kirusha izuba kumurika?

Ariko na ryo rirahumba!

Naho se ku muntu ugizwe n’umubiri n’amaraso,

agaharanira ikibi, hazacura iki?

32Izuba ryo risumba ingabo zose zo mu kirere,

naho abantu, bose ni igitaka n’ivu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help