Abehebureyi 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha.

2Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa, bagihuzagurika;

3kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite.

4Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni.

5Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati «Uri umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»;

6kimwe n’uko avuga ahandi ati «Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.»

7Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana.

8Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira;

9maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.

10Imana yamugize Umuherezagitambo mukuru wo mu cyiciro cya Malekisedeki.

Kugera ku kwemera guhamye

11Turacyafite byinshi byo kubabwira kuri izo ngingo, ariko biraruhije kubibasobanurira kuko muri abantu batumva vuba.

12Mwagombye kuba mwarabaye abahanga kuva kera, nyamara muracyakeneye ko babigisha ingingo z’ibanze z’amagambo y’Imana. Muracyakeneye gutungwa n’amata mu mwanya w’ibiryo bikomeye.

13Unywa amata gusa aba akiri umwana, ntashobore kugira igitekerezo gihamye ku byaba bitunganye.

14Abaciye akenge bo, batungwa n’ibiryo bikomeye, kuko bafite akamenyero ko gusobanura mu bitekerezo byabo icyiza n’ikibi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help