1Nuko rero nta cyo uzabona wireguza, wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese : kuko iyo ucira undi urubanza, uba witsindisha ubwawe, kuko ugenza utyo nawe wowe uca urubanza.
2Tuzi ko Imana izacira urubanza abagenza batyo ikurikije ukuri.
3None se, muntu ucira urubanza abakora ibyo bintu kandi nawe ubikora, wibwira ko uzasimbuka ute urubanza rw’Imana?
4Cyangwa se waba usuzugura impuhwe zayo zitabarika, ubwihangane n’ubugwaneza bwayo, ukirengagiza ko ubuntu bwayo bukureshya ngo wicuze?
5Noneho rero, kuko wanangiye umutima wawe ukanga kwicuza, urihunikira uburakari bwa wa munsi w’uburakari Imana izahishura ko ica imanza zitabera,
6Yo izitura buri wese ikurikije ibikorwa bye :
7ubugingo bw’iteka ku batacogoye mu gukora ikiri cyiza bashakashaka ikuzo, icyubahiro n’ukutazapfa;
8naho uburakari n’umujinya ku bivumbuye, ntibumve ukuri, bakayoboka inabi.
9Impagarara n’ishavu birakokama buri mutima w’umuntu ukora ikibi, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki;
10naho ikuzo, icyubahiro n’amahoro kuri buri wese ukora icyiza, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki.
11Kuko Imana itareba igihagararo cy’abantu.
12Koko rero, abazaba baracumuye nta mategeko, bazorama nta mategeko; naho abazaba baracumuye bazi amategeko, bazacirwa urubanza hakurikijwe amategeko.
13Kuko abumva amategeko atari bo ntungane ku Mana, ahubwo abakurikiza amategeko ni bo bazagirwa intungane.
14Iyo abanyamahanga bakora ku bwa kamere ibihuje n’amategeko, kandi nyamara batagira amategeko, bibera ubwabo amategeko, bo badafite amategeko.
15Bagaragaza batyo ko icyo amategeko agamije cyanditswe mu mitima yabo. N’umutimanama wabo na wo ni intangamugabo hamwe n’imitima ibarwanamo, imwe ishinja, indi irengera.
16Nk’uko nabivuze mu Nkuru Nziza yanjye, bizagaragara umunsi Imana izakoresha Yezu Kristu, Imana igacira urubanza ibyo abantu bahishahisha bakora rwihishwa.
Israheli ntiyumvira17Wowe rero witwa Umuyahudi, ukitwaza amategeko, ukiratana Imana,
18wowe uzi kandi ugushaka kwayo, ukamenya guhitamo ikiruta ibindi kuko wigishijwe n’amategeko,
19wowe wiyemera ngo ni wowe warandata impumyi, wamurikira abari mu mwijima,
20wahugura injiji, wakwigisha abana, ngo kuko wasanze mu mategeko hakubiyemo ubumenyi n’ukuri . . .
21Ko wigisha abandi, ntiwiyigishe ubwawe; ko ubwiriza kutiba, nyamara ukiba;
22ko ubuza gusambana, ugasambana; ko uzira ibigirwamana, kandi ugasahura amasengero yabyo;
23ko wiratana amategeko, ariko ugasuzuguza Imana urenga ku mategeko,
24nk’uko byanditswe ngo: «Izina ry’Imana bararituka mu mahanga ku mpamvu yanyu».
25Koko kuba waragenywe byagira akamaro ukurikije amategeko, naho niba ugomera amategeko, ukugenywa kwawe kwabaye ukutagenywa.
26Niba se utagenywe akurikije ibitunganiye amategeko, nta bwo se ukuba atagenywe bizaba bihwanye n’ukugenywa?
27Ndetse utagenywe umubiri, ariko agakurikiza amategeko, azagucira urubanza, wowe uzaba warenze ku mategeko witwaje ibyanditswe n’ukugenywa.
28Kuko Umuyahudi ntumubwirwa n’ibigaragara, n’ukugenywa si uko ku mubiri ahagaragara;
29ahubwo Umuyahudi nyakuri ni uri we muri kami ye, n’ukugenywa nyakuri ni uk’umutima muri roho bitari mu nyandiko. Uwo ntakura ishimwe rye ku bantu, ahubwo ku Mana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.