1Dore Nyagasani, Imana, Umugaba w’ingabo,
azima Yeruzalemu na Yuda inkunga iyo ari yo yose,
abime icyitwa umugati n’amazi cyose,
2abagomwe intwari n’umutabazi, umucamanza n’umuhanuzi,
umupfumu n’umukuru w’umuryango,
3umukuru w’ingabo n’umunyacyubahiro,
umujyanama, umunyabukorikori n’umuhanga mu by’ubushitsi.
4Nzabaha abasore ho abatware,
bazategekwe n’abana bato!
5Abantu bazagirirana nabi, umwe arenganye undi,
umwana akangaranye umusaza,
umutindi asuzugure umunyacyubahiro.
6Umuntu azafata umuvandimwe wo mu nzu ya se, agira ati
«Ubwo wowe ufite umwambaro, utubere umutware,
n’aya matongo abe ari wowe uyategeka!»
7Nuko undi azatere hejuru ati
«Sinshoboye kubabera umukiza,
iwanjye nta mugati, nta n’umwambaro:
ntimushobora rero kungira umutware wa rubanda!»
8Yeruzalemu iradandabiranye, naho Yuda iratembye.
Amagambo n’ibikorwa byabo bibangamira Uhoraho,
bigasuzuguza ikuzo rye.
9Imisusire yabo ni yo ibashinja,
beruye ibyaha byabo nka Sodoma, ntibakibihisha.
Nibigorerwe! Bo bikururiye amakuba.
10Nimuvuge muti «Intungane irahirwa,
kuko izanezezwa n’imbuto z’ibikorwa byayo;
11umugome agushije ishyano,
kuko azahanwa hakurikijwe ibikorwa bye.»
12Muryango wanjye, urenganywa n’umwana,
ugategekwa n’abagore!
Muryango wanjye, abagutegeka barakuyobya,
bakakunyuza inzira itaboneye!
13Uhoraho arahagurutse ngo ace urubanza,
arahagaze ngo ashinje amahanga.
14Uhoraho agiye gucira imanza
abakuru n’abatware b’umuryango we:
«Ni mwebwe mwayogoje umuzabibu murawutsemba,
kandi mubitse mu mazu yanyu, imicuzo y’abakene.
15Ni iki gituma mushikamira umuryango wanjye,
kandi mukanyukanyuka abakene?»
Uwo ni Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze.
Abagore b’abibone b’i Yeruzalemu16Uhoraho avuze atya:
Kubera ko abakobwa b’i Siyoni bishyize ejuru,
bakagenda bagamitse amajosi, bica amaso,
kubera kugendera ikimero, bacinya amayugi
bambaye ku maguru yabo,
17Nyagasani azateza ibihushi imitwe y’abakobwa b’i Siyoni,
maze bimyore uruhanga rwabo.
18Uwo munsi, Nyagasani azabambura imirimbo yose: amayugi, inigi n’ibirezi,
19amasaro, ibitare n’ibitambaro byo mu mutwe,
20ingori n’imikufi, imikandara iboshye, imyeko n’impigi,
21impeta zo ku ntoki n’izo ku zuru,
22imyambaro y’umunsi mukuru, ibishura, imyitero n’amasakoshi,
23indorerwamo, amashati y’ubwoya, udutambaro bazinguriza ku mutwe n’amakamba.
24Umubavu uzasimburwa n’umunuko, umweko uhinduke umugozi,
ahari inweri hazaba ibiharanjongo,
imyenda inyerera isimburwe n’ibigunira,
ahari uburanga hahinduke inkovu y’icyasha.
Abapfakazi b’i Yeruzalemu25Abagabo bawe bazamarwa n’inkota,
intwari zawe zigwe ku rugamba.
26Inkike zawe zizacura imiborogo, ziganye,
kandi muri ubwo butindi, uzicare mu mukungugu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.