Izayi 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

I. IBURIRWA RYA YERUZALEMU NA YUDA

1Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye byerekeye Yuda na Yeruzalemu ku ngoma ya Oziya, iya Yotamu, iya Akhazi n’iya Hezekiya, abami ba Yuda.

Israheli igomera Uhoraho

2Umva, wa juru we! Nawe wa si we, tega amatwi!

Uhoraho avuze atya: Nareze abana, ndabakuza,

ariko bo barangomera!

3Ikimasa kimenya nyiracyo,

n’indogobe ikamenya aho irira kwa shebuja,

ariko Israheli yo nta cyo izi,

umuryango wanjye nta cyo witaho.

Nta kiri kizima mu gihugu cya Yuda

4Uragowe! Wa gihugu we cy’abacumuzi,

wa muryango we wuje ubugome,

bwoko bw’abagiranabi, bana b’inkozi z’ibibi!

Mwimuye Uhoraho, muhinyura Nyirubutagatifu wa Israheli,

mumutera umugongo!

5Murashaka se kandi ko babahana bate,

mwebwe mukomeza gukabya ubwigomeke?

Umutwe wanyu wose urarwaye, n’umutima wanyu umeze nabi.

6Kuva mu bworo bw’ikirenge kugera ku mutwe, nta hakiri hazima:

ahubwo ni inguma nsa, ibisebe, ibikomere bivirirana,

bitarakandwa, bitarapfukwa cyangwa ngo byogeshwe amavuta.

7Igihugu cyanyu cyahindutse amatongo,

imigi yanyu ikongorwa n’umuriro;

abanyamahanga barabanyaga igihugu mubareba,

none gitsiratsijwe nk’ikigaruriwe n’ingabo z’ahandi.

8Umwari wa Siyoni asigaye ameze nk’akaruri kari mu mizabibu,

ameze nk’indaro iri mu murima w’amadegede,

mbese nk’umugi ugoswe n’ingabo.

9Iyo Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

atajya kuturokoramo bamwe bahonotse,

twari kuba aka Sodoma, tukamera nka Gomora.

Ubuyoboke bujyana n’ubutabera

10Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwe batware ba Sodoma,

mutege amatwi inyigisho y’Imana yanyu, bantu ba Gomora !

11Uhoraho avuze atya:

Ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki ?

Ibitambo bitwikwa bya za rugeyo n’urugimbu rw’inyana,

maze kubihaga;

amaraso y’ibimasa, ay’intama n’ay’amasekurume, sinkibishaka!

12Iyo muje kunshengerera,

ni nde uba yababwiye kuza kumvogerera Ingoro ?

13Nimusigeho kuzana amaturo y’imburamumaro,

umwotsi wayo narawuzinutswe.

Imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro,

iminsi mikuru ivanze n’ubugome,

singishobora kubyihanganira!

14Imboneko z’ukwezi n’ibirori byanyu ndabyanze,

kuko bindemerera, nkaba ntagishoboye kubyihanganira.

15Iyo muntegeye ibiganza, mbima amaso;

mwakungikanya amasengesho, sinyatege amatwi,

kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso.

16Nimwiyuhagire, mwisukure,

nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu,

kandi muherukire aho kugira nabi!

17Nimwige gukora ikiri icyiza,

muharanire ubutabera, murenganure urengana,

murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi.

18Uhoraho avuze atya: Nimuze, tuburane!

N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba,

bizahinduka urwererane nk’urubura.

Naho niba byatukuraga nk’umuhemba,

bizererana nk’ubwoya bw’intama.

19Niba kandi mwemeye kumvira,

muzarya ku byiza byeze mu gihugu.

20Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda,

inkota ubwayo ni yo izabarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Imana izahumanura Yeruzalemu

21Ni ko ye, umugi wari indahemuka,

uganje ubutabera, ubutungane ariho bubarizwa,

waje kugwa ute mu bwiyandarike,

none ukaba wuzuye ubwicanyi?

22Feza yawe yahindutse uruhumbu,

divayi yawe nziza ihinduka amaganura.

23Abatware bawe ni abagome n’ibyitso by’abajura,

bakunda amaturo, bose bagakurikirana ruswa;

ntibarenganura imfubyi kandi ntibumva amaganya y’umupfakazi.

24Ni cyo gitumye Nyagasani, Umugaba w’ingabo,

Umunyembaraga wa Israheli, avuze atya:

Muragowe! Kuko nzaruhuka nihimuye abandwanya,

kandi abanzi banjye, nzabahore.

25Nzakugaruraho amaboko yanjye,

nshongeshe uruhumbu rukuriho,

nguhanagureho ubwandure bwawe.

26Nzahindura imico y’abacamanza bawe bamere nka kera,

n’abajyanama bawe bamere nko mu ntangiriro,

maze uzitwe Umugi w’Ubutabera, Umurwa udahemuka.

27Siyoni izarokorwa n’ubutabera,

abahindutse bayo bakizwe n’ubutungane.

28Abagome n’abanyabyaha bose bazavunagurirwa icyarimwe,

abimura Uhoraho bazarimburwe.

Ibiti by’ibimana bigomba kuvaho

29Muzakozwa isoni bitewe n’imishishi mwakundaga,

mumwazwe n’ubusitani bwanyu bwabashimishaga,

30kuko muzamera nk’umushishi w’amababi yumiranye,

cyangwa nk’ubusitani butagifite amazi.

31Umunyambaraga azahinduka ubusabusa,

ibyo akora bibe nk’agashashi k’umuriro,

maze byose bigurumanire hamwe,

kandi habure ubizimya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help