Abehebureyi 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana yatubwirishije Umwana wayo

1Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi,

2natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera.

3Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru.

4Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.

Umwana w’Imana asumbye abamalayika

5Koko rero, ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi»

? Cyangwa se iti, «Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana»

?

6Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi, yaravuze iti «Abamalayika bose b’Imana bazamupfukamire.»

7Abamalayika bo, ibavugaho iti «Abamalayika bayo yabagize nk’imiyaga, maze abagaragu bayo ibagira nk’imirabyo.»

8Naho Umwana wayo iramubwira iti «Mana, intebe yawe y’ubwami ihoraho iteka; umuryango wawe, uwuyoborana ubutabera.

9Ukunda ibiboneye ukazirana n’ubukozi bw’ibibi. Ni yo mpamvu Imana, Imana yawe, yishimiye kugusiga amavuta y’ubutore, ikurobanuye muri bagenzi bawe.»

10Irongera iti «Nyagasani, ni wowe wahanze isi kuva mu ntangiriro, n’ijuru rikaba igikorwa cy’ibiganza byawe.

11Ibyo byose bizayoyoka, ariko wowe uhoraho iteka. Isi n’ijuru bizashira ak’imyenda ishaje,

12uzabizingazinga nk’igishura, maze bizasimburwe nk’uko umwenda ukura undi. Naho wowe uhora uri wa wundi, n’imibereho yawe ntigira iherezo»

.

13Ni nde wo mu bamalayika bayo Imana yigeze ibwira iti «Icara iburyo bwanjye, kugeza ko abanzi bawe mbahinduramo akabaho ushyira mu nsi y’ibirenge byawe».

14Abamalayika rero bagenewe iki? Si ibiremwa se bigaragira Imana kandi yohereza gufasha abazahabwa umurage w’uburokorwe?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help