1Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana.
2Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana.
3Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.
4Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu.
5Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.
6Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani.
7Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera.
8Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri.
9Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si.
10Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya.
11Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira.
12Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye.
13Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.
14Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.
15Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu Uwo navuze nti ’Uje ankurikiye, aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’»
16Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi.
17Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu.
18Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.
Yohani Batisita yerekana Umukiza(Mt 3.1–12; Mk 1.2–8; Lk 3.15–17)19Dore ubuhamya bwa Yohani igihe Abayahudi b’i Yeruzalemu bamutumyeho abaherezabitambo n’Abalevi kumubaza ngo «Uri nde?»
20Yohani yaremeje ntiyahakana, ahamya agira ati «Sindi Kristu.»
21Na bo baramubaza bati «Bite se? Uzabe uri Eliya?» Arabasubiza ati «Sindi we.» — «Uzabe se uri wa Muhanuzi ugomba kuza?» Arabasubiza ati «Oya.»
22Baramubwira bati «Rwose uri nde, kugira ngo tugire icyo dusubiza abadutumye. Wibwira ko uri nde?»
23Arabasubiza ati «Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutunganye inzira ya Nyagasani’, nk’uko umuhanuzi Izayi yabivuze.»
24Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi.
25Bongera kumubaza bati «None se ko ubatiza, kandi utari Kristu, ntube Eliya, ntube na wa Muhanuzi, ubiterwa n’iki?»
26Yohani arabasubiza ati «Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi.
27Ni we ugiye kuza ankurikiye; sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.»
28Ibyo byabereye i Betaniya, hakurya ya Yorudani, aho Yohani yabatirizaga.
29Bukeye, Yohani abona Yezu aje amusanga, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi.
30Ni we navugaga ngira nti ’Ngiye gukurikirwa n’umuntu unduta, kuko yariho mbere yanjye.’
31Jye sinari muzi, ariko kugira ngo agaragarizwe Israheli, naje mbatiriza mu mazi.»
32Nuko Yohani ahamya avuga ati «Nabonye Roho amanuka nk’inuma ivuye mu ijuru, maze amuguma hejuru.
33Koko jye sinari muzi, ariko Uwanyohereje kubatiriza mu mazi, yarambwiye ati ’Uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu.’
34Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w’Imana.»
Abigishwa ba mbere ba Yezu35Bukeye, Yohani yari akiri aho, ari kumwe na babiri mu bigishwa be.
36Abonye Yezu ahise, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana.»
37Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu.
38Yezu arahindukira, abona bamukurikiye, arababaza ati «Murashaka iki?» Baramusubiza bati «Rabbi (ibyo bivuga ngo Mwigisha), utuye he?»
39Arababwira ati «Nimuze murebe.» Baraza babona aho atuye. Nuko uwo munsi bagumana na we. Hari nk’igihe cy’isaha ya cumi.
40Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bari bumvise amagambo ya Yohani, bagakurikira Yezu.
41Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati «Twabonye Kristu» (ari byo kuvuga Umukiza).
42Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati «Uri Simoni, mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Kefasi, ari byo kuvuga "Urutare".
43Bukeye bwaho, Yezu yemeza kujya mu Galileya; aza guhura na Filipo, aramubwira ati «Nkurikira.»
44Filipo yari uw’i Betsayida, umugi wa Andereya na Petero.
45Filipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati «Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.»
46Nuko Natanayeli aramubwira ati «Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti?» Filipo aramusubiza, ati «Ngwino wirebere.»
47Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati «Dore Umuyisraheli w’ukuri utarangwaho uburyarya.»
48Natanayeli aramubwira ati «Unzi ute?» Yezu aramusubiza ati «Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga.»
49Natanayeli aramusubiza ati «Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.»
50Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri mu nsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo.»
51Arongera aramubwira ati «Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.