Mwene Siraki 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Kudahemuka mu bigeragezo

1Mwana, niba wiyemeje gukorera Uhoraho,

tegura umutima wawe kuzihanganira ibigeragezo.

2Umutima wawe uzabe umunyamurava,

kandi ugire ibitekerezo bihamye;

ntugakangarane mu gihe cy’amakuba.

3Uzamukomereho, woye kumutatira,

bityo uzakuzwa ku munsi wawe wa nyuma.

4Ibikubayeho byose, ujye ubyemera,

kandi ujye wihanganira amagorwa aguca intege;

5kuko zahabu isukurirwa mu muriro,

n’intore zikagaragarira mu makuba.

6Uziringire Uhoraho, azagutabara,

uzajye unyura inzira iboneye kandi umwizere.

Kwiringira Imana

7Mwebwe abatinya Uhoraho, nimutegereze imbabazi ze,

kandi ntimudohoke, hato mutazarimbuka.

8Mwebwe abatinya Uhoraho, nimumwiringire,

ibihembo byanyu ntibizigera bibura.

9Mwebwe abatinya Uhoraho, nimwizere ibyiza bibagenewe,

birimo ibyishimo bihoraho n’imbabazi.

10Nimusubize amaso mu bisekuru bya kera, murebe:

ni nde wiringiye Uhoraho, maze agakorwa n’ikimwaro?

cyangwa ni nde watinye Uhoraho maze akamutererana?

ni nde wamwiyambaje, akamusuzugura?

11Koko rero, Uhoraho ni Nyir’imbabazi n’impuhwe,

akiza ibyaha kandi agatabara mu gihe cy’amakuba.

12Hagowe ibigwari n’abagiranabi,

hamwe n’umunyabyaha urangwa n’uburyarya.

13Hagowe uw’umutima mubi, kuko adafite ukwemera;

ni yo mpamvu atazitabwaho!

14Muragowe mwebwe mwadohotse!

Ese Uhoraho naza muzifata mute?

15Abatinya Uhoraho ntibasuzugura amagambo ye,

kandi abamukunda bakomera ku nzira ze.

16Abatinya Uhoraho bashaka ikimushimisha,

kandi abamukunda bakanezezwa n’amategeko ye.

17Abatinya Uhoraho bahorana umutima ukeye,

kandi bakicisha bugufi imbere ye, bagira bati

18«Reka twishyire mu maboko y’Uhoraho, twoye kwiringira abantu,

kuko ari we Nyir’ububasha, akaba na Nyir’impuhwe.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help