1Uhoraho avuze atya: Manuka ujye mu rugo rw’umwami wa Yuda, uhavugire aya magambo uti
2«Mwami wa Yuda uganje ku ntebe ya Dawudi, umva ijambo ry’Uhoraho, wowe n’abagaragu bawe, n’abantu bawe bose banyura muri aya marembo!
3Uhoraho aravuze ngo: Nimuharanire ubutabera n’ubutungane, uryamirwa mumukize ingoyi y’umurenganya, ntimukagire uwo mukandamiza cyangwa ngo mugirire nabi umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi; muzirinde kumena aha hantu amaraso y’indacumura.
4Koko rero nimugenza mutyo, muri aya marembo hazakimbagira abami baganje ku ntebe ya Yuda, bari ku magari y’intambara n’amafarasi, bashagawe n’abagaragu babo n’imbaga yabo.
5Naho rero nimutumva ayo magambo, ndabirahiye ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — uru rugo nzaruhindura itongo.»
6Koko rero Uhoraho avuze atya ku rugo rw’umwami wa Yuda: N’ubwo umereye nka Gilihadi, ukaba umeze nk’impinga y’umusozi wa Libani, sinzashidikanya kuguhindura ubutayu, nk’imigi idatuwe.
7Nzagutumaho abakurimbura, buri muntu yitwaje intwaro ze, amasederi yawe meza bayateme, maze bayarohe mu muriro.
8Abanyamahanga bose nibanyura hafi y’uyu mugi, bazajye babwirana bati «Ni kuki Uhoraho yagenjereje atya uyu mugi wari ukomeye?»
9Nuko bazabasubize bati «Ni ukubera ko batubahirije Isezerano ry’Uhoraho Imana yabo, bagapfukamira ibigirwamana, kandi bakabikorera.»
Ibya Shalumi mwene Yoziya10Mwiririra uwapfuye cyangwa ngo mumugire mu cyunamo! Ahubwo nimuririre ugiye, kuko atazongera kubona ukundi igihugu cye kavukire.
11Koko rero, Uhoraho avuze atya kuri Shalumi mwene Yoziya, umwami wa Yuda, wari warazunguye se ku ngoma none akaba amaze kuva muri iki gihugu: Ntazakigarukamo ukundi,
12kuko azagwa aho bamujyanye bunyago; naho iki gihugu ntazongere kukibona ukundi.
Ibya Yoyakimu, undi mwami wazunguye Yoziya13Aragowe uwubaka inzu ye adakurikiza ubutabera,
akagerekeranya amagorofa yayo atita ku butungane,
agakoresha abandi ku busa, ntabahe igihembo,
14ahubwo akavuga ngo «Ndiyubakira inzu nini y’amagorofa magari»,
maze akayicamo amadirishya, akayisakaza amasederi,
kandi akayisiga irangi ritukura!
15Urakeka ko kwitandukanya n’abandi usakaza amasederi,
ari byo bizatuma ubwami bwawe bukomera?
So yararyaga, akanywa,
ariko agaharanira ubutabera n’ubutungane,
kandi byaramuhiriye!
16Yarwanaga ku muntu w’insuzugurwa cyangwa uw’umukene,
bimuviramo ihirwe!
Utabigenza atyo se, yaba anzi ate?
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
17Amaso n’umutima byawe birarikiye inyungu gusa,
icyawe ni ukumena amaraso y’indacumura,
ukabikorana ubuhubutsi n’ubunyamaswa.
18None rero Uhoraho avuze atya,
kuri Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda:
Ntihazagire umuririra avuga ngo
«Bavandimwe, mbega ibyago! Bashiki banjye, mbega ishyano!»
Ntihazagire rwose umuririra, avuga ngo
«Mbega ibyago, databuja! Mbega ibyago, nyakubahwa!»
19Azahambwa nk’uko bazika indogobe!
Bazamukurubana, bamujugunye kure y’amarembo ya Yeruzalemu!
Yeruzalemu izakorwa n’isoni20Zamuka ujye muri Libani utere hejuru,
urangurure ijwi muri Bashani;
mbese ahantu hose uhacure imiborogo,
kuko abakunzi bawe bose nabatsembye.
21Narakuvugishije igihe wari umerewe neza,
uransubiza ngo: Ndacurangira abahetsi!
Ibyo ni byo wakoze kuva mu buto bwawe,
nta bwo wigeze wumva ijwi ryanjye!
22Abashumba bawe bose umuyaga uzababungereza,
kandi abakunzi bawe bazajyanwe bunyago.
Koko rero, ikimwaro n’umugayo bizakomaho,
kubera ubugome bwawe bwose.
23Wowe utuye muri Libani,
ukagira inzu yawe mu masederi hagati,
mbega ukuntu uzaboroga nuhura n’imibabaro,
n’ibise nk’iby’umugore uramutswe!
Ibya Koniyahu mwene Yoyakimu24Ndabirahiye ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — kabone n’iyo Koniyahu mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, yaba ari nk’impeta nambaye ku kiganza cyanjye cy’iburyo, nayikuraho.
25Ni koko, nzakugabiza abaguhigira kandi utinya, ari bo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, n’Abakalideya.
26Wowe na nyoko wakubyaye, nzabajugunya mu kindi gihugu mutavukiyemo; ni na ho muzagwa.
27Igihugu muzifuza kugarukamo, ntimuteze kuzagisubiramo ukundi!
28Ese Koniyahu uwo ntiyaba ari nk’ikibindi cyamenetse,
cyangwa icyungo kitagikenewe?
Ni kuki babajugunye we n’abana be,
bakabata mu gihugu batazi?
29Gihugu cyanjye, rwose gihugu cyanjye,
tega amatwi ijambo ry’Uhoraho:
30Uhoraho aravuze ngo
«Muzandike kuri uwo muntu, muti ’Ni incike,
ni umuntu utagize icyo yimarira mu buzima bwe.’
Mu bana be, nta n’umwe uzicara ku ntebe ya Dawudi,
ngo aganze ku butegetsi muri Yuda.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.