1Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,
turirimbe Urutare rudukiza;
2tumuhinguke imbere tumurata,
tumuririmbire ibisingizo.
3Kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange,
ni Umwami w’igihangange, asumba imana zose.
4Ni we ufashe imizi y’isi mu kiganza cye,
maze akagenga n’impinga z’imisozi.
5Inyanja ni iye, ni we wayiremye,
n’ubutaka bwumutse bwabumbwe n’ibiganza bye.
6Nimwinjire, duhine umugongo twuname;
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.
7Kuko we ari Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,
n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.
Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!
8«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,
nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,
9aho abasekuruza banyu banyinjaga,
aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.
10Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko,
maze ndavuga nti ’Ni imbaga y’umutima wararutse,
ntibazi amayira yanjye!’
11Ni cyo cyatumye ndahirana uburakari
ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.