1Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo.
2Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no ku munsi w’uburokorwe, naragutabaye.»
Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe.3Nta we rero dushaka guhungabanya, kugira ngo ubutumwa bwacu butagira amakemwa.
4Ahubwo twihatira kugaragaza muri byose ko turi abagaragu b’Imana, turihangana bihagije, ari mu magorwa, mu mage no mu ishavu,
5ari mu ikubitwa, mu buroko no mu midugararo, ari mu minaniro, mu kutagoheka no mu isonza;
6tukitabaza ubuziranenge n’ubuhanga, ubwiyumanganye n’ubugwaneza, muri Roho Mutagatifu; dukoresha urukundo rutaryarya,
7ijambo ry’ukuri n’ububasha bw’Imana; turwanisha intwaro z’ubutungane, zo mu kuboko kw’iburyo n’ibumoso.
8Rimwe turubahwa, ubundi tugasuzugurwa; baradusebya, ubundi bakadushimagiza. Batwita ababeshyi, kandi tuvugisha ukuri.
9Dusa nk’intamenyekana, kandi tuzwi neza. Dufatwa nk’indembe, kandi turi bazima. Baraduhana, ariko ntibageze aho kutwica.
10Turashavuzwa, nyamara duhora twishimye. Turi abakene, nyamara dukungahaza benshi. Batugize abinazi, kandi ari twe dutunze byose!
11Bavandimwe b’i Korinti, twababwiye ukuri kose, tubaranguriza umutima wacu.
12Muwufitemo umwanya mugari: uwanyu ubanza ari wo ufunganye!
13Nimutwishyure rwose, ndababwira nk’abana banjye: nimutwugururire namwe umutima wanyu!
Kutivanga n’abatemera14Ntimukagirane urunana rw’insumbane n’abatemera! Mbese ubutungane hari isano bugirana n’ubukozi bw’ibibi? Urumuri rwabangikana rute n’umwijima?
15Kristu na Beliyari bakumvikana bate? Uwemera n’utemera bahuriye he?
16Mbese ingoro y’Imana yasangirwa ite n’ibigirwamana? Erega, ni twe ngoro y’Imana Nzima, nk’uko ubwayo ibyivugira iti «Nzatura muri bo, nzatambagire rwagati muri bo, maze nzabe Imana yabo, na bo bazambere umuryango.
17Nimuve muri abo bantu, mwitandukanye na bo, uwo ari Nyagasani ubivuga. Mwirinde gukora ku cyabahumanya, maze ubwanjye nzabakire.
18Nzababera umubyeyi, namwe mumbere abahungu n’abakobwa, uwo ni Nyagasani ubivuze.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.