1Indirimbo y’amazamuko.
Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,
2Uhoraho, umva ijwi ryanjye.
Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye!
3Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,
Nyagasani, ni nde warokoka?
4Ariko rero usanganywe imbabazi,
kugira ngo baguhoranire icyubahiro.
5Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,
nizeye ijambo rye.
6Umutima wanjye urarikiye Uhoraho
kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke,
rwose kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.
7Israheli niyizere Uhoraho,
kuko ahorana imbabazi,
akagira ubuntu butagira urugero.
8Ni we uzakiza Israheli
ibicumuro byayo byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.