1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya ku byerekeye amapfa:
2Yuda iri mu cyunamo, imigi yayo irasenyutse,
iri mu kababaro kandi yakangaranye,
none induru izamutse ituruka i Yeruzalemu.
3Abatware barahatira rubanda rugufi kuvoma amazi:
rwagera ku bidendezi rugasanga byarakamye,
rukagaruka rufite isoni, rwumiwe kandi rwashobewe,
ibivomesho birimo ubusa.
4Ubutaka bwiyashije imitutu kubera kubura imvura,
abaturage barumiwe, barashoberwa.
5Mu gasozi, imparakazi irabyara umwana,
ikamuta aho kubera kubura urwuri rutoshye.
6Indogobe zirahagarara ku mpinga z’imisozi,
zikareha umwuka nk’imbwebwe,
amaso yazo akananizwa no gushakisha ubwatsi butakibaho.
(Rubanda:)
7Niba ibyaha byacu bidushinja,
Uhoraho, gira icyo ukora uheshe izina ryawe ikuzo!
Ni koko, ntidusiba kukwihakana,
imbere yawe turi abanyabyaha.
8Mizero ya Israheli, wowe ukiza mu gihe cy’amagorwa,
ni kuki wakwitwara nk’umunyamahanga mu gihugu,
cyangwa umugenzi ushaka icumbi?
9Ni kuki wakwitwara nk’umuntu wakangaranye,
cyangwa intwari itagishoboye gukiza?
Nyamara ariko, Uhoraho, uri muri twe rwagati,
twitiriwe izina ryawe: sigaho kudutererana.
10Uhoraho abwiye atya uwo muryango: Koko bakunda kubungera, ntibitondere ingendo zabo. Kubera ko badashimisha Uhoraho, ubu arabibutsa ububi bwabo, akabahanira amakosa yabo.
11Uhoraho arambwira ati «Ntiwirirwe utakambira uyu muryango, cyangwa ngo uwifurize amahirwe!
12N’iyo basiba, sinakumva amaganya yabo, n’iyo bantura ibitambo bitwikwa n’andi maturo, nta bwo byanshimisha. Nzabatsembesha inkota, inzara n’icyorezo.»
13Nuko ndavuga nti «Ariko rero, Nyagasani Mana, dore uko abahanuzi bababwira: Ntimuzigera mubona inkota, kandi inzara ntizabatungura; kuko aha hantu nzahabahera amahoro y’umudendezo.»
14Uhoraho aransubiza ati «Ibyo abahanuzi bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma. Sinabohereje, nta cyo nigeze mbategeka, nta n’ubwo nigeze mbavugisha. Ubuhanuzi bwabo ni amabonekerwa y’ibinyoma, ni ubupfumu, amateshwa n’amahomvu bitagira shinge.
15Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya: Abo bahanuzi bahanura mu izina ryanjye ntarabohereje, n’ubwo babeshya ko inkota n’inzara bitazatungura iki gihugu, ahubwo ni bo inkota n’inzara bizatsemba.
16Abantu bahanuriwe na bo, bazararikwa mu mayira ya Yeruzalemu bazize inzara n’inkota. Nta muntu n’umwe bazabona wo kubahamba, ari bo ubwabo, abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo. Bityo nzabacubanurireho ntyo ubugome bwabo.»
17Uzababwire aya magambo, uti
«Amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro,
kuko icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi,
umuryango wanjye ukaba washegeshwe n’intikuro idakira.
18Ngana mu mirima nkahasanga abishwe n’inkota,
nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara.
Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu,
ariko ntibasobanukirwe.»
(Rubanda:)
19Waba se waratereranye Yuda,
Siyoni ukaba warayizinutswe?
Ni kuki uduteza ibyago bidakira?
Twari twiringiye amahoro, none nta n’icyiza tubona,
igihe twari gukira, ahubwo dutashywe n’ubwoba!
20Uhoraho, tuzi neza ububi bwacu,
ndetse n’ubuhemu bw’abasekuruza bacu;
ni byo koko, twagucumuyeho.
21Girira icyubahiro cy’izina ryawe,
maze woye kutugaya,
wisuzuguza intebe y’ikuzo ryawe!
Ibuka isezerano watugiriye, maze ureke kuryirengagiza!
22Mu bigirwamana by’amahanga se,
hari na kimwe kigusha imvura?
Ijuru se ni ryo ubwaryo rigusha imvura y’umuvumbi?
Si wowe se Uhoraho, Imana yacu?
Turakwiringiye rero, kuko ari wowe ukora ibyo byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.