Mwene Siraki 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abategetsi

1Umutware w’umunyabuhanga ajijura imbaga ye,

kandi ubutegetsi bw’umunyabwenge burangwa n’umurava.

2Uko umutegetsi ateye, ni na ko ibyegera bye bimera,

imyifatire y’umutware w’umugi, ni yo abaturage bakurikiza.

3Umwami w’injiji aroha imbaga ye,

kandi umugi ukomezwa n’ubwenge bw’abawutegeka.

4Ingoma zose zo ku isi ziri mu kiganza cy’Uhoraho,

iyo igihe kigeze, azihitiramo uzazigirira akamaro.

5Amahirwe y’umuntu ari mu kiganza cy’Uhoraho,

ni we umutegetsi akomoraho ikuzo rye.

Kwirinda ubwirasi

6Ntuzagirire inzika mugenzi wawe,

kabone n’iyo yagucumuraho ate,

kandi uzirinde kugira icyo ukorana impirita n’umujinya.

7Ubwirasi butera ishozi Uhoraho n’abantu,

ari we, ari na bo, banga icyitwa akarengane cyose.

8Ubwami buva mu gihugu bujya mu kindi,

kubera akarengane, urugomo n’umurengwe n’ubukire.

9Umuntu yakwiratana iki kandi ari igitaka n’ivu?

N’iyo akiri muzima, amara ye aba yuzuyemo ibyaboze.

10Indwara itinze, inanira muganga,

uwari umwami none, ejo akazapfa.

11Iyo umuntu apfuye, umunani asigarana

ni imonyo, ibishorobwa n’inyo.

12Ubwirasi busatira umuntu iyo yihungije Uhoraho,

n’iyo umutima we witanyije n’Uwawuremye.

13Koko rero, intangiriro y’ubwirasi ni icyaha,

ukihambiriyeho, agusha ishyano;

ni yo mpamvu Uhoraho yahanishije ibyago bikomeye abirasi,

hanyuma akabatsemba.

14Uhoraho yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo,

yimika abiyoroshya mu mwanya wabo.

15Uhoraho yaranduye imizi y’abirasi,

ashyira abiyoroshya mu kigwi cyabo.

16Uhoraho yarimbuye ibihugu by’abirasi,

abiyogoza abihereye ku muzi;

17bimwe yabihinduye ubutayu, atsemba abantu baho,

maze atuma bibagirana ku isi.

18Nta bwo ubwirasi bwaremewe abantu,

n’umujinya usenya ntubereye abavuka ku mugore.

Abantu bakwiye icyubahiro, n’abakwiye gusuzugurwa

19Ubwoko bwubahwa ni ubuhe? Ni ubwa kamere muntu.

Ubwoko bwubahwa ni ubuhe? Ni ubw’abatinya Uhoraho.

Ubwoko busuzugurwa ni ubuhe? Ni ubwa kamere muntu.

Ubwoko busuzugurwa ni ubuhe? Ni ubw’abica amategeko.

20Umutware yubahwa mu bavandimwe be,

n’abatinya Uhoraho bakubahwa imbere ye.

22Ari umukire, ari ikirangirire cyangwa umukene,

ishema ryabo bose ni ugutinya Uhoraho.

23Ntibiboneye gusuzugura umukene w’umunyabwenge,

nk’uko nanone bidakwiye kubahiriza umunyabyaha.

24Ibikomerezwa, abacamanza, n’abakire, bose bahabwa ikuzo,

ariko muri bo nta we uruta utinya Uhoraho.

25Umugaragu w’umunyabuhanga azagaragirwa n’abantu bigenga,

kandi nta muntu ujijutse uzabyinubira.

Kwicisha bugufi no kwiyubaha

26Ntukigire umunyabuhanga igihe uri ku murimo ushinzwe,

kandi ntukishimagize ubutindi bwakugarije.

27Uwakoranye umwete akaronka ibintu umudendezo

aruta ugenda yishongora kandi atagira ikimutunga.

28Mwana wanjye, ujye wishimagiza mu rugero,

kandi wishime ukurikije icyo wamaze.

29Uwiyononera ubwe, ni nde wamushima?

Uwisuzugura ubwe, ni nde wamurata?

30Umukene ashimirwa ubumenyi bwe,

naho umukire agashimirwa umutungo we.

31Ushimwa akiri umukene, yakira hacura iki?

Uwo basuzugura akize se, nakena ntibazarushaho?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help