Mwene Siraki 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Mwana wanjye, ntukime umukene icyamutunga,

kandi ugusabye, ntagahore aguhanze amaso.

2Ntugashavuze ushonje,

cyangwa ngo urakaze umutindi.

3Ntugahuhure ufite umutima uhangayitse,

kandi ntukarangarane imfashanyo y’umutindi.

4Ntugasubize inyuma ugusaba ababaye,

kandi ntukirengagize umukene.

5Ntugahunze umukene amaso,

kandi ntugatume hagira ukuvuma,

6kuko nashavura akakuvuma,

Uwamuremye azumva isengesho rye.

7Uzabe incuti y’ikoraniro ryose,

kandi n’umutegetsi umwunamire.

8Ujye utega amatwi umukene,

indamutso ye uyisubizanye ubwitonzi.

9Ukandamizwa, uzamukize ikiganza cy’umukandamiza,

kandi nuca urubanza, ntukagire ubwoba.

10Imfubyi, uzazibere umubyeyi,

na nyina wazo, umugenzereze nk’umugabo we;

bityo uzaba umwana w’Umusumbabyose,

na we azagukunde kurusha nyoko wakubyaye.

Akamaro k’ubuhanga

11Ubuhanga buhesha ikuzo abana babwo,

kandi burinda ababushakashaka.

12Ubukunda, aba akunda ubuzima,

kandi ababwitabira bugicya, bazasagwa n’ibyishimo.

13Ubwizirikaho, azahabwa ikuzo ho umurage,

kandi aho yinjiye hose, Uhoraho amuha umugisha.

14Ababwitabira basingiza Nyir’ubutagatifu,

kandi ababwitangiye, Uhoraho arabakunda.

15Uwumva ubuhanga azacira amahanga urubanza,

kandi ubwitaho azabaho mu mutekano.

16Ubwizera azabuhabwaho umurage,

n’abamukomokaho bazabugabirwa.

17Icyakora burabanza bukamunyuza mu mayira aziguye,

bukamutera ubwoba agahinda umushyitsi,

bukamurushya bumutegeka kubwihatira,

kugeza ubwo busanga bushobora kumwizera,

bumaze kumugerageza n’amategeko yabwo.

18Hanyuma bukamugarukira, bukamushimisha,

maze bukamuhishurira amabanga yabwo.

19Iyo arorongotanye buramutererana,

agakurizaho kurimbuka.

Ubwitonzi n’ubutabera

20Jya utegereza umwanya uboneye, wirinde icyaha,

bityo wowe ubwawe ntuzigaya,

21kuko hari isoni zikurura icyaha,

hakaba n’isoni zigeza ku ikuzo n’ubutoni.

22Ntugakabye ngo wicire urubanza rukaze,

kandi nucogora, ntibizagutere impungenge.

23Ntuzareke kuvuga mu mwanya uboneye,

cyangwa ngo uhishe ubuhanga bwawe utinya gusekwa,

24kuko imvugo ari yo iranga ubuhanga,

n’amagambo akerekana ubumenyi.

25Ntugahinyure ukuri,

ahubwo jya ugira isoni z’ubujiji bwawe.

26Ntukagire isoni zo kwicuza ibyaha byawe,

kandi ntukagerageze kubuza uruzi gutemba.

27Ntuzisebye imbere y’igicucu,

kandi ntuzabere umunyembaraga.

28Uzaharanire ukuri kugeza gupfa,

Uhoraho Imana na we azakurwanirira.

29Ntuzagaragareho kuba intwari ku karimi,

maze ngo ube ikigwari n’indangare mu bikorwa.

30Ntuzigire intare mu rugo rwawe,

ngo ube ikigwari imbere y’abagaragu bawe.

31Ikiganza cyawe, ntukakibumbure ari uko ugiye guhabwa,

maze ngo nujya gutanga ukibumbe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help