Ibyakozwe 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yakobo yicwa; Petero afungwa agacika

1Icyo gihe, umwami Herodi atangira kugirira nabi bamwe muri Kiliziya,

2yicisha inkota Yakobo, umuvandimwe wa Yohani.

3Abonye ko ibyo bishimishije Abayahudi, yongera no gufata Petero, — ubwo hakaba mu minsi mikuru y’imigati idasembuye —.

4Amaze kumufata amushyira mu buroko, ategeka amatsinda ane, rimwe rigizwe n’abasirikare bane, kumurinda. Yashakaga kumuhingutsa imbere ya rubanda nyuma y’umunsi mukuru wa Pasika.

5Petero aguma mu buroko, ariko Kiliziya ikamusabira ku Mana ubudatuza.

6Herodi araye ari bumutange ngo acirwe urubanza, muri iryo joro Petero akaba arasinziriye, akikijwe n’abasirikare babiri kandi aboheshejwe iminyururu ibiri, n’abarinzi bahagaze mu mwanya wabo imbere y’umuryango.

7Ako kanya, umumalayika wa Nyagasani arahatunguka, maze urumuri rutangaza muri ubwo buroko. Uwo mumalayika akomanga Petero mu mbavu, amukangura amubwira ati «Haguruka bwangu!» Iminyururu ihita imuva ku maboko, iragwa.

8Umumalayika aramubwira ati «Kenyera, wambare n’inkweto zawe!» Abigenza atyo, maze umumalayika yongera kumubwira ati «Ifubike igishura cyawe, maze unkurikire!»

9Nuko Petero asohoka amukurikiye, ariko atazi ko ibyakorwaga n’umumalayika ari ukuri, ahubwo akibwira ko ari inzozi yarose.

10Banyura ku barinzi ba mbere, hanyuma no ku ba kabiri, maze bagera ku rugi rw’icyuma rwerekeraga mu mugi; rurikingura ubwarwo. Barasohoka barenga umuhanda umwe, ako kanya umumalayika amusiga aho.

11Nuko Petero ngo agarure umutima, aravuga ati «Noneho menye by’ukuri ko Nyagasani yohereje umumalayika we, akangobotora mu biganza bya Herodi kandi akankiza n’imihigo yose y’imbaga y’Abayahudi.»

12Amaze kumva ibyo ari byo, ajya kwa Mariya nyina wa Yohani bitaga Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.

13Petero akomanga ku rugi rw’irembo, umukobwa w’umuja witwaga Roda ajya kumva uwo ari we.

14Amenya ijwi rya Petero, ariko ibyishimo bimubuza gukingura, ahubwo yirukanka ajya mu nzu kumenyesha abandi ko Petero ahagaze inyuma y’irembo.

15Ariko bo baramubwira bati «Wasaze!» Ababwira akomeje ko ari ko bimeze. Nuko baravuga bati «Ni umumalayika we!

16Nyamara Petero yakomezaga gukomanga, bigeze aho baza gukingura, basanze ari we, barumirwa.

17Abacecekesha ikiganza, maze abatekerereza uburyo Nyagasani yamukuye mu buroko, hanyuma arababwira ati «Nimujye kubimenyesha Yakobo n’abavandimwe.» Nuko arahava, yigira ahandi hantu.

18Bukeye, haba impagarara nyinshi mu basirikare, bibaza uko Petero byamugendekeye.

19Herodi amushakisha hose ariko ntiyamubona, ni bwo rero abanje kubaza abarinzi, hanyuma ategeka ko babica. Birangiye, Herodi ava mu Yudeya, ajya i Kayizareya ahamara iminsi.

Urupfu rwa Herodi Agripa

20Herodi yari arakariye cyane abantu b’i Tiri n’i Sidoni. Nuko bo bahuza umugambi baramusanga, maze ku bw’inkunga y’uwitwa Bulasito, umutware w’abanyanzu b’ibwami bari bamaze guhongerera, basaba umwami amahoro kuko bahahiraga mu gihugu cye.

21Ku munsi wari wemejwe, Herodi yambara imyambaro ye ya cyami, yicara ku ntebe ahirengeye, maze afata ijambo abwira rubanda.

22Igihe rubanda bariho bamushimagiza bagira bati «Noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu»,

23ako kanya umumalayika wa Nyagasani aramukubita, agwa inyo arapfa, kuko atari yahaye Imana icyubahiro.

24Nyamara ijambo ry’Imana rirushaho gukura no kwamamara.

25Naho Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo i Yeruzalemu, bagarukana na Yohani bitaga Mariko.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help