Iyimukamisiri 31 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abakozi bazahanga ibikoresho byose bigenewe Ingoro y’Uhoraho

1Uhoraho abwira Musa, ati

2«Dore mpamagaye mu izina rye Besaleli, mwene Uri, umwuzukuru wa Huri, wo mu nzu ya Yuda.

3Namwujujemo umwuka w’Imana, maze muha ubuhanga, ubwenge n’ubumenyi bw’imyuga iyo ari yo yose,

4kugira ngo ahimbe ibikoresho by’agaciro, bicuzwe muri zahabu, feza, n’umuringa;

5kandi aconge amabuye y’indobanure, abaze ibiti, anatunganye imirimo iyo ari yo yose.

6Kandi dore nashyize Oholiyabu, mwene Ahisamaki wo mu nzu ya Dani, hamwe na we. Umutima wa buri muhanzi nawushyizemo ubuhanga, kugira ngo bazakore ibyo nagutegetse byose:

7ihema ry’ibonaniro n’ubushyinguro bw’Isezerano, urwicurizo ruri hejuru yabwo, n’ibintu byose byo mu ihema,

8nk’ameza n’ibikoresho byayo, ikinyarumuri cya zahabu iyunguruye n’ibigendana na cyo byose, kimwe n’urutambiro rw’imibavu,

9urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’ibikoresho byarwo byose, igikarabiro n’urugata rwacyo,

10imyambaro y’imihango n’imyambaro mitagatifu ya Aroni umuherezabitambo, kimwe n’imyambaro abahungu be bambara bakora iby’ubuherezabitambo,

11amavuta yo gusiga n’imibavu ihumura igenewe Ingoro. Ibyo byose bazabirangize bakurikije ayo mabwiriza yose naguhaye.»

Ikiruhuko cy’isabato

12Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati

13«Ubwire Abayisraheli, uti ’Muzubahirize amasabato yanjye mubishishikariye, kuko ari cyo kimenyetso nashyize hagati yanjye namwe, uko ibisekuru byanyu bikurikirana, kugira ngo bamenye ko ari jye Uhoraho ubatagatifuza.

14Muzakurikize rero isabato, kuko ari umunsi mutagatifu kuri mwe. Utazayubahiriza wese, azicwe.’ Umuntu wese uzakora umurimo kuri uwo munsi, azacibwe mu bo bava inda imwe.

15Mu minsi itandatu bazajye bakora imirimo, maze umunsi wa karindwi ube uw’ikiruhuko cy’isabato, umunsi mutagatifu wagenewe Uhoraho. Umuntu wese uzakora umurimo ku munsi w’isabato, azicwe.

16Abayisraheli bazakurikize rero isabato, maze isabato izababere Isezerano ry’indahinduka kuva mu gisekuru kujya mu kindi.

17Ni ikimenyetso kizahoraho iteka ryose hagati yanjye n’Abayisraheli, kuko Uhoraho yaremye ijuru n’isi mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi agahagarika imirimo, akaruhuka.»

18Uhoraho amaze kuvuganira na Musa ku musozi wa Sinayi, amuha ibimanyu bibiri by’amabuye y’urwibutso rw’Isezerano. Ayo mabuye yari abaje, kandi yandikishijweho urutoki rw’Imana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help