Icya mbere cy'Amateka 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Dawudi i Yeruzalemu(2 Sam 5.11–16)

1Bukeye Hiramu, umwami wa Tiri, yohereza intumwa kwa Dawudi, hamwe n’ibiti by’amasederi, ababaji b’amabuye n’abubatsi kugira ngo bamwubakire inzu.

2Nuko Dawudi amenyeraho ko Uhoraho yamugize umwami w’Abayisraheli, kandi ko yari akujije ubwami bwe agiriye Israheli, umuryango we.

3Dawudi ashakira abandi bagore i Yeruzalemu, arongera abyara abahungu n’abakobwa.

4Ngaya amazina y’abana be bavukiye i Yeruzalemu: ni Shamuwa, Shobabu, Natani, Salomoni,

5Yibuhari, Elishuwa, Elipaleti,

6Noga, Nefegi, Yafiya,

7Elishama, Behaliyada na Elifeleti.

Dawudi atsinda Abafilisiti(2 Sam 5.17–25)

8Bukeye, Abafilisiti bamenya ko Dawudi yasizwe amavuta kugira ngo abe umwami w’Abayisraheli bose. Nuko Abafilisiti bose barazamuka, bajya gushakashaka Dawudi. Dawudi na we arabimenya, aza kubasanganira.

9Ubwo Abafilisiti baraza, badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu.

10Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka! Ndabagabiza ibiganza byawe.»

11Nuko bazamuka i Behali‐Perasimu, Dawudi abatsinda aho. Dawudi aravuga ati «Imana yacishije ikiganza cyanjye icyuho mu banzi banjye, kimeze nk’igiciwe n’amazi ahombotse.» Ni yo mpamvu aho hantu bahise Behali‐Perasimu, ari byo kuvuga ngo ’Umutware w’ibyuho.’

12Abafilisiti basiga amashusho y’ibigirwamana byabo aho ngaho; Dawudi ategeka ko bayatwika.

13Abafilisiti bongera kudendeza mu kibaya.

14Dawudi yongera kubaza Imana, maze Imana iramubwira iti «Ntubatere ubaturutse imbere, ahubwo hindukira uturuke inyuma yabo, ahateganye n’ishyamba.

15Niwumva ikiriri gihinda giturutse hejuru y’ishyamba, uhutireho! Ubwo Imana iraba iri bujye imbere yawe, kugira ngo utsinde Abafilisiti.»

16Dawudi abigenza uko Imana yamutegetse, atsinda Abafilisiti kuva i Gibewoni kugeza i Gezeri.

17Dawudi aramamara mu bihugu byose, kandi Uhoraho atuma atinywa n’amahanga yose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help