Zaburi 19 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igisingizo cy’Uhoraho Nyir’ibiremwa n’akamaro k’amategeko ye

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

3Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

4Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana!

5Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

Hejuru iyo kure, ni ho Imana yashingiye ihema izuba;

6maze na ryo, ak’umukwe usohotse mu nzu y’ubugeni,

rikishimira gukataza mu nzira yaryo.

7Rirasira ku mpera imwe y’ijuru,

rigataha ku yindi mpera,

ubushyuhe bwaryo ntibugire aho busiga.

8Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

9Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

10Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

11Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu!

12Ni cyo gituma umugaragu wawe abikesha kwitonda,

kubikurikiza bikamugirira akamaro.

13Ni nde wamenya amakosa yose yakoze?

Nyagasani, urangire umwere w’ibyaha ntiyiziho.

14Kandi urarinde umugaragu wawe abirasi,

ntibakangireho ububasha!

Ubwo rero nzaba intungane rwose,

n’umwere w’igicumuro gikomeye.

15Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,

nibijye bikunogera, wowe Uhoraho,

Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help