1Alleluya!
Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,
kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!
2Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho,
akamamaza ibisingizo bye byose?
3Hahirwa abita ku mategeko y’Uhoraho,
igihe cyose bagakurikiza ubutabera!
4Uhoraho, uranyibuke, wowe ugirira neza umuryango wawe,
maze uze untabare,
5kugira ngo niyumvemo ihirwe ry’intore zawe,
mpimbazwe n’ibyishimo by’umuryango wawe,
nsangire umunezero n’abo wagize ingarigari zawe!
6Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu,
twaragomye duteshuka inzira!
7Abasekuruza bacu mu Misiri
ntibigeze bumva ibitangaza byawe;
biyibagije impuhwe zawe nyinshi,
bivumbura ku Musumbabyose hafi y’inyanja y’Urufunzo.
8Nyamara we, agirira izina rye arabarokora,
kugira ngo yerekane ubushobozi bwe.
9Akangara inyanja y’Urufunzo, maze irumuka;
abanyuza mu ndiri yayo,
bayigendamo nk’uko bagenda mu butayu.
10Yabakijije abari babibasiye,
abagobotora mu nzara z’umwanzi;
11amazi arenga ku banzi babo,
ntihasigara n’umwe;
12nuko bemera ijambo ry’Uhoraho,
baririmba ibisingizo bye.
13Ariko ntibatindiganyije kwibagirwa ibikorwa bye,
ndetse ntibarindira ko yuzuza umugambi we;
14batangira kurarikira ibyo badafite,
maze bagondoza Uhoraho mu butayu;
15na we abaha ibyo bifuzaga,
ariko bibatera umurengwe.
16Hanyuma bagiriye Musa ishyari mu ngando,
na Aroni, intungane y’Uhoraho;
17nuko isi irasama, imira Datani,
iyongobeza n’abo mu ishyaka rya Abiramu;
18umuriro utwika igico cyabo,
ikibatsi cyawo gitsemba abo bagiranabi.
19Kuri Horebu bacuze inyana,
bapfukama imbere y’icyo cyuma;
20Uhoraho, we kuzo ryabo,
bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi!
21Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,
we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,
22ibitangaza mu gihugu cya Kamu,
n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.
23Yari mu migambi yo kubatsemba,
iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere,
ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.
24Nyuma birozonze igihugu cyiganjemo ibyiza,
ntibizera ijambo rye;
25bijujutira mu mahema yabo,
ntibumvira ijwi ry’Uhoraho.
26Ni bwo abanguye ukuboko ararahira
ko azabararika mu butayu,
27akazatatanya inkomoko yabo,
bakazagwa mu bihugu by’amahanga.
28Nyuma bohotse kuri Behali w’i Pewori,
biha kurya ku nyama zatuwe abazimu;
29imigenzereze yabo ishavuza Uhoraho,
maze icyorezo kibadukamo.
30Ubwo ngubwo Pineyasi arahaguruka, arabahana,
maze icyorezo kirahosha;
31ibyo bimuviramo ubutungane ku Mana,
bwamuranzweho mu mbyaro zose zakurikiye.
32Bagomeye Uhoraho ku mazi y’i Meriba,
batuma Musa ahagirira akaga;
33bamutesheje umutwe,
maze avuga ibiterekeranye.
34Ntibatsembye ya miryango
Uhoraho yari yababwiye;
35ahubwo bivangavanze n’abanyamahanga,
maze biha gukurikiza imico yabo.
36Bagaragiye ibigirwamana byabo,
maze bibagusha mu mutego;
37abahungu babo n’abakobwa babo,
babaturaho ibitambo by’ibigirwamana!
38Koko bamennye amaraso y’abatacumuye,
bamena amaraso y’abahungu babo n’ay’abakobwa babo
batambiriwe ibigirwamana by’i Kanahani;
nuko igihugu cyanduzwa n’umuvu w’ayo maraso.
39Barihumanyije kubera ibyo bakora,
imigenzereze irabandarika;
40nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we,
azinukwa abo yari yaragize abe.
41Ni ko kubagabiza ibiganza by’abanyamahanga,
maze ababangaga, barabigarurira;
42abanzi babo babisha agahato,
bashikamirwa n’ikiganza cyabo.
43Kenshi na kenshi Uhoraho yarabagobotoraga,
ariko bo bagakomeza kumugomera,
bakarushaho gusaya mu cyaha cyabo.
44Nyamara Uhoraho yareba akaga barimo,
akumva amaganya yabo;
45yazirikana isezerano yari yarabagiriye,
ubudahemuka bwe bukamutera kwisubiraho;
46maze abari barabigaruriye bose,
akabatera kubagirira impuhwe.
47Uhoraho, Mana yacu, dukorakoranye,
utuvane mu bihugu by’amahanga,
maze tuzahimbaze izina ryawe ritagatifu,
twizihirwe no kugusingiza.
48Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli,
kuva iteka n’iteka ryose!
Maze imbaga yose izavuge iti «Amen!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.