1Nyuma y’ibyo bikorwa by’ubutungane, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, atera imigi yose ikomeye yo mu gihugu cya Yuda, ategeka ko inkike zayo bazicamo ibyuho.
2Hezekiya abonye ko Senakeribu aje ashaka gutera Yeruzalemu,
3ajya inama n’abanyacyubahiro n’abakuru b’abasirikare be ngo bazibire inzira amazi yo mu masoko y’inyuma y’umugi, nuko barabyemera.
4Abantu benshi barakorana kugira ngo basibe amasoko yose n’akagezi katembaga hagati mu kabande, bavuga bati «Kuki abami b’Abanyashuru baza bagasanga amazi menshi?»
5Hezekiya arikomeza, yongera kubaka inkike zari zarasenyutse, azubakaho iminara kandi yubaka n’indi nkike, inyuma y’iya mbere; arongera akomeza Milo mu Murwa wa Dawudi kandi acurisha amacumu menshi n’ingabo nyinshi.
6Ashyiraho abatware b’abasirikare bo kuyobora abantu, abateraniriza iruhande rwe ku kibuga imbere y’irembo ry’umugi, maze abakomeza umutima, agira ati
7«Nimukomere, mube intwari! Ntimutinye cyangwa ngo mukurwe imitima n’umwami w’Abanyashuru n’ingabo nyinshi ziri kumwe na we, kuko Uwo turi kumwe azirusha imbaraga;
8we afite imbaraga za muntu; naho twebwe dufite Uhoraho, Imana yacu, uje kudutabara kandi akaturwanirira mu ntambara zacu!» Abantu banezezwa n’amagambo ya Hezekiya, umwami wa Yuda.
Senakeribu ageza ubutumwa ku bantu b’i Yeruzalemu(2 Bami 18.17–37)9Nyuma y’ibyo, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, wari i Lakishi hamwe n’ingabo ze zose, atuma abagaragu be i Yeruzalemu kuri Hezekiya, umwami wa Yuda no ku bantu bose b’Abayuda bari i Yeruzalemu, kugira ngo bababwire bati
10«Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, aravuze ngo: Mwishingikirije iki cyatuma muguma muri Yeruzalemu kandi itewe?
11Aho Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n’inzara n’inyota, iyo ababwira ati ’Uhoraho, Imana yacu, azatugobotora mu nzara z’umwami w’Abanyashuru’?
12None se Hezekiya uwo, si we wamusenyeye amasengero y’ahirengeye n’intambiro ze kandi agategeka Abayuda n’ab’i Yeruzalemu gusengera imbere y’urutambiro rumwe gusa bakarutwikiraho imibavu?
13Ntimuzi se ibyo jyewe n’abasogokuruza banjye twakoreye amahanga yose yo ku isi? Hari ubwo se imana z’amahanga yo ku isi zashoboye kugobotora ibihugu byazo mu maboko yanjye?
14Mu mana zose z’ayo mahanga ni iyihe yashoboye kugobotora abantu bayo mu nzara zanjye, byatuma mwizera ko Imana yanyu izashobora kubankura mu nzara?
15Ubu rero, Hezekiya nareke kubaryarya no kubashuka bene ako kageni! Mwimwemera kuko nta mana n’imwe muri ayo mahanga no muri ibyo bihugu yashoboye kugobotora abantu bayo mu nzara z’abasogokuruza banjye. Mwikwibeshya rero ko Imana yanyu izashobora kubankura mu nzara!»
16Nguko uko abagaragu ba Senakeribu basuzuguraga Uhoraho Imana n’umugaragu wayo Hezekiya.
17Hanyuma Senakeribu yandika inzandiko zituka Uhoraho, Imana ya Israheli, kandi zimusebya muri aya magambo, ati «Nk’uko imana z’amahanga yo ku isi zitashoboye kunkura abantu bazo mu nzara, Imana ya Hezekiya ntizankura abantu bayo mu nzara.»
18Abagaragu ba Senakeribu bavuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda, bakanga kandi bakura umutima abaturage b’i Yeruzalemu kugira ngo bigarurire umugi.
19Bavugaga Imana y’i Yeruzalemu bayireshyeshya n’imana z’amahanga yo ku isi, zacuzwe n’intoki z’abantu!
Imana ikiza Yeruzalemu(2 Bami 19.15, 35–37)20Bigeze aho umwami Hezekiya n’umuhanuzi Izayi mwene Amosi baratakamba kandi barangurura amajwi berekeje ijuru.
21Nuko Uhoraho yohereza umumalayika, atsemba ingabo zose z’intwari, abatware bakuru b’abasirikare n’abanyacyubahiro bari mu ngando y’umwami w’Abanyashuru. Senakeribu asubira mu gihugu cye akozwe n’isoni maze igihe yinjiye mu ngoro y’imana ye, abahungu be bwite bamwicisha inkota.
22Uhoraho akiza atyo Hezekiya n’abaturage b’i Yeruzalemu, abagobotora mu maboko ya Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, no mu maboko y’abanzi babo bose, maze abaha amahoro impande zose.
23Nuko abantu benshi bazana i Yeruzalemu amaturo agenewe Uhoraho n’ibintu by’agaciro bigenewe Hezekiya, umwami wa Yuda; nuko Hezekiya aba ikirangirire mu mahanga yose kuva icyo gihe.
Iherezo ry’ingoma ya Hezekiya(2 Bami 20.1–21)24Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga; asenga Uhoraho, nuko Uhoraho aramwumva, amukorera igitangaza.
25Ariko Hezekiya ntiyitura ineza yagiriwe, maze ubwirasi bw’umutima we bumukururira uburakari bw’Uhoraho, we n’Abayuda n’ab’i Yeruzalemu.
26Icyakora Hezekiya yicishije bugufi, we n’abaturage b’i Yeruzalemu, nuko Uhoraho ntiyabatsemba ku ngoma ye.
27Hezekiya agira ubukungu bwinshi cyane n’ikuzo; atunga feza, zahabu, amabuye y’agaciro, imibavu, ingabo n’ibintu by’agaciro by’amoko yose,
28yiyubakira n’amazu yo guhunikamo ingano, divayi n’amavuta, yubaka n’ibiraro bigenewe amatungo y’amoko yose.
29Koko kandi yari afite indogobe nyinshi akagira n’amatungo magufi n’amaremare, atabarika, kuko Imana yamuhaye ibintu birenze urugero.
30Hezekiya ni we wayobeje isoko rikuru ry’amazi y’i Gihoni, ayayobora ayamanura mu burengerazuba bw’umurwa wa Dawudi. Ibyo Hezekiya yakoraga byose byaramuhiraga.
31Ndetse n’igihe abanyacyubahiro b’i Babiloni bazaga kumusura, bazanywe no kumubaza iby’igitangaza cyabereye mu gihugu cye, Imana ntiyamutereranye burundu, ahubwo yashatse kumugerageza ngo imenye ikimuri ku mutima.
32Ibindi bigwi bya Hezekiya n’ibikorwa bye by’ubugiraneza, byanditswe mu gitabo cy’Ibonekerwa ry’umuhanuzi Izayi mwene Amosi, no mu gitabo cy’Abami ba Yuda n’ab’Israheli.
33Hezekiya aratanga, asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa iruhande rw’inzira izamuka igana ku mva za bene Dawudi. Amaze gutanga, Abayuda bose n’ab’i Yeruzalemu bamuhaye icyubahiro. Nuko umuhungu we Manase amuzungura ku ngoma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.