Ivugururamategeko 18 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uburenganzira bw’Abalevi

1Abaherezabitambo b’Abalevi n’inzu yose ya Levi, ntibazagira umugabane n’ubukonde muri Israheli: bazatungwa n’ibitambo biturwa Uhoraho hamwe n’amakoro ye.

2Umulevi nta munani agira mu bavandimwe be: Uhoraho ni we munani we nk’uko yabimubwiye.

3Dore rero uburenganzira abaherezabitambo bazagira muri rubanda no ku bantu baza gutura ibitambo by’inka cyangwa intama: bazajya baha umuherezabitambo urushyi rw’ukuboko, imisaya n’igifu.

4Uzajye umuha kandi umuganura w’ingano zawe, n’uwa divayi yawe, n’uw’amavuta y’imizeti yawe n’uw’ubwoya bw’intama zawe.

5Kuko ari we Uhoraho Imana yawe yatoranyije mu miryango yawe yose, kugira ngo we n’urubyaro rwe bagume aho iteka, bakora imirimo mitagatifu mu izina ry’Uhoraho.

6Umulevi nava aho atuye, muri umwe mu migi yawe, aho ariho hose muri Israheli, agashaka kujya ahantu Uhoraho azaba yihitiyemo,

7azajye akora imihango mitagatifu mu izina ry’Uhoraho Imana ye nk’uko ikorwa n’abavandimwe be bose b’Abalevi, ba bandi baguma imbere y’Uhoraho.

8Ku byerekeye ibibatunga, bose bazajye babona umugabane ungana, uretse ibyo buri muntu muri bo azashobora kuronka ku kiguzi cy’ibintu yarazwe n’abasokuruza be.

Abahanuzi b’ibinyoma n’umuhanuzi nyakuri

9Numara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye, uramenye ntuzige gukora amahano akorwa n’ayo mahanga.

10Muri mwe ntihazaboneke umuntu utura Imana umuhungu we cyangwa umukobwa we amujugunya mu muriro; ntihazaboneke umuntu uraguza cyangwa ukora imigenzo yo gutongera undi amarozi,

11yo kuragura, kuzinga, guca inzaratsi, gushika abazimu n’abanzi, cyangwa se kuraguza ku bapfuye.

12Kuko ukora ibyo wese, Uhoraho amuzira akamwanga urunuka; kandi bene ayo mahano ni yo yatumye Uhoraho Imana yawe amenesha ayo mahanga imbere yawe.

13Uhoraho Imana yawe uzamwizirikeho rwose.

14Koko rero ayo mahanga ugiye kunyaga ibyayo, akora ibyo gutongera n’ibyo kuragura. Woweho Uhoraho Imana yawe ntiyashatse ko ugenza utyo.

15Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe; azabe ari we mwumva.

16Ni na cyo wasabye Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, kuri wa munsi w’ikoraniro, igihe wavugaga uti «Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi, kugira ngo ntapfa!»

17Ni bwo Uhoraho yambwiraga ati «Bagize neza kuba bavuze batyo!

18Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose.

19Kandi umuntu utazumva amagambo yanjye, ayo uwo muhanuzi nyine azavuga mu izina ryanjye, nzabimuryoza ubwanjye.

20Ariko uwo muhanuzi nahangara kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamubwirije kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa.»

21Yenda wakwibaza uti «Tuzamenya dute ko ijambo iri n’iri Uhoraho atari we warivuze?»

22Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uhoraho, maze icyo avuze ntikibe, ntigisohore, icyo gihe bizaba atari ijambo ryavuzwe n’Uhoraho; uwo muhanuzi azaba yavuze ibyo yihimbiye. Ntugomba kumutinya!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help