1Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange Farawo, umubwire uti ’Uhoraho Imana y’Abahebureyi aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga;
2niba kandi wanze kubarekura ngo bagende, ugakomeza kubabuza,
3ngaha ukuboko kw’Uhoraho kugiye gushikama ku mashyo yawe ari mu gasozi, ku mafarasi, ku ndogobe, ku ngamiya, ku nka, no ku matungo magufi; byose umuze ubitsembe!
4Nyamara Uhoraho azarobanura amashyo ya Israheli mu mashyo y’Abanyamisiri, maze hekuzagira igipfa na kimwe mu matungo y’Abayisraheli.’»
5Nuko Uhoraho agena igihe, avuga ati «Ejo Uhoraho azakora ibyo ngibyo mu gihugu.»
6Uhoraho abigenza atyo kuva bukeye bwaho. Amatungo y’Abanyamisiri yose arapfa, ariko ntihagira itungo ripfa ryo mu mashyo y’Abayisraheli.
7Farawo arabaririza, asanga nta tungo na rimwe ryapfuye mu mashyo ya Israheli! Nyamara umutima wa Farawo wanga kuva ku izima, ntiyareka rubanda bagenda.
Icyago cya gatandatu: ibibyimba8Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nimuyore umurayi w’itanura, wuzuye ibiganza; Musa aze kuwujugunya mu kirere ari imbere ya Farawo.
9Uraza guhinduka urwavumba rutwarwe n’umuyaga hejuru y’igihugu cyose cya Misiri, utere abantu n’amatungo gupfuruta no gututumba ibibyimba ku mubiri, mu gihugu cyose cya Misiri.»
10Benda rero umurayi w’itanura, maze bahinguka imbere ya Farawo. Musa awujugunya hejuru, maze utera abantu n’inyamaswa gupfuruta no gututumba ibibyimba ku mubiri.
11Na ba bapfumu ntibashobora guhinguka imbere ya Musa ku mpamvu y’ibibyimba, kuko abo bapfumu bari buzuyeho ibibyimba nk’Abanyamisiri bandi.
12Nyamara Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, maze Farawo ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa.
Icyago cya karindwi: urubura13Uhoraho abwira Musa, ati «Uhaguruke mu gitondo cya kare, maze uhinguke imbere ya Farawo; umubwire uti ’Uhoraho, Imana y’Abahebureyi, aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga.
14Kuko ubu ngubu ho, ibyorezo byanjye byose ngiye kubiguteza, wowe n’abagaragu bawe n’abaturage bawe, kugira ngo umenyereho ko nta n’umwe ku isi duhwanye.
15Iyo mbishaka, mba nararambuye ukuboko kwanjye, maze nkaguteza umuze, wowe n’abaturage bawe, ukaba wararimbutse ku isi.
16Nyamara dore icyatumye nkureka ukagumaho: ni ukugira ngo nkwereke ububasha bwanjye, maze bazasingize izina ryanjye ku isi hose.
17Niba rero ukomeje kuziga umuryango wanjye, ukawubuza kugenda,
18dore ejo kuri aya magingo nzagusha urubura rw’urucukirane, rutigeze rubaho mu Misiri kuva aho yaremewe kugeza ubu ngubu.
19None rero, ubu ngubu ohereza intumwa, bahungishe amatungo yawe, n’icyo ufite cyose ku gasozi; kuko abantu bose n’inyamaswa zose bizaba byagumye ku gasozi, ntibizabe byugamishijwe mu mazu, bizahondagurwa n’urubura, maze bipfe.’»
20Mu bagaragu ba Farawo, uwatinye ijambo ry’Uhoraho wese ahungishiriza mu mazu abagaragu be n’amatungo ye;
21naho abahinyuye ijambo ry’Uhoraho barekera abagaragu babo n’amatungo ku gasozi.
22Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku ijuru, kugira ngo urubura rugwe mu gihugu cyose cya Misiri, ku bantu, no ku nyamaswa, no ku bimera byose mu mirima.»
23Musa atunga inkoni ye hejuru, maze Uhoraho arekura inkuba n’urubura, imirabyo iracicikana ku isi; nuko Uhoraho agusha urubura mu gihugu cya Misiri.
24Hagwa urubura ruvanze n’inkuba, urubura ruteye ubwoba, rutigeze rumera nk’urwo mu gihugu cya Misiri kuva aho cyitiwe igihugu.
25Mu gihugu cyose cya Misiri, urubura ruhondagura ibyari ku gasozi byose, kuva ku bantu kugera ku nyamaswa; urubura ruhondagura ibimera byose mu mirima, kuva ku byatsi kugeza ku biti.
26Ntihagira ahantu rutagwa, uretse mu gihugu cy Gosheni, aho Abayisraheli bari batuye.
27Farawo ahamagaza Musa na Aroni, maze arababwira ati «Ubu ngubu ho nemeye ko nacumuye; Uhoraho ni we uri mu kuri, naho jyewe n’igihugu cyanjye tukaba mu cyaha.
28Nimwinginge Uhoraho kugira ngo izo nkuba zikaze n’urubura bisigeho! Nzabareka mugende, mwekuguma hano ukundi.»
29Musa aramubwira ati «Ninsohoka mu mugi, ndatega amaboko ntakambire Uhoraho, maze inkuba zirorere kandi n’urubura rureke kugwa, kugira ngo umenye ko isi yose ari iy’Uhoraho.
30Nyamara wowe n’abagaragu bawe, nzi neza ko mutaragera aho gutinya Uhoraho Imana.»
31Ibiti byera ubudodo, n’ingano za bushoki bihinduka imirara. Koko rero za bushoki zari amahundo, n’ibiti byera ubudodo ari uruyange.
32Ariko ingano zindi n’inganogaju ntibyononekara, kuko byo byera bitinze.
33Musa ava kwa Farawo, asohoka mu mugi; atega amaboko atakambira Uhoraho, maze inkuba n’urubura birarorera, kandi imvura ntiyongera kwisuka ku isi.
34Farawo ngo abone ko imvura n’urubura n’inkuba bihosheje, akomeza gucumura; we n’ibyegera bye banga kuva ku izima.
35Umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyareka Abayisraheli bagenda, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.