Ibyakozwe 19 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Pawulo i Efezi

1Igihe Apolo yari i Korinti, Pawulo na we agera i Efezi, aturutse mu bihugu by’amajyaruguru. Ahasanga abigishwa bamwe,

2ni ko kubabaza ati «Mbese igihe mwemeye, mwaba mwarahawe Roho Mutagatifu?» Baramusubiza bati «Haba ngo twigeze no kumva ko Roho Mutagatifu abaho!»

3Pawulo ni ko kubabaza ati «None se mwahawe iyihe batisimu?» Baramusubiza bati «Batisimu ya Yohani.»

4Nuko Pawulo aravuga ati «Yohani yatangaga batisimu yo kwisubiraho, agasaba rubanda kwemera Uwari ugiye kuza nyuma ye, ari we Yezu.»

5Bamaze kubyumva, babatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu.

6Nuko Pawulo abaramburiraho ibiganza, maze Roho Mutagatifu abamanukiraho; bavuga mu ndimi kandi barahanura.

7Bose hamwe bari bageze nko ku bantu cumi na babiri.

Pawulo yigisha Abanyefezi

8Mu mezi atatu yose, Pawulo yajyaga mu isengero akavuga ashize amanga, akagerageza kwemeza abamwumvaga ibyerekeye Ingoma y’Imana.

9Ariko bamwe bakomeje kunangira umutima banga kwemera, bagatuka inzira ya Nyagasani mu ruhame. Pawulo ni ko gutandukana na bo, ajyana n’abigishwa akabigishiriza buri munsi mu ishuri ry’umuntu witwa Tirano.

10Amara imyaka ibiri abigenza atyo, kugeza ubwo abaturage bose ba Aziya, Abayahudi kimwe n’Abagereki, bumva ijambo rya Nyagasani.

Ingorane ziturutse ku bahungu barindwi ba Seba

11Imana yakoreshaga Pawulo ibitangaza bidasanzwe,

12kugeza ubwo bafataga ibitambaro cyangwa imyenda yakoze ku mubiri we, bakabikoza ku barwayi bagakira indwara zabo, na za roho mbi zikabavamo.

13Hari Abayahudi bamwe bazereraga ibihugu birukana roho mbi mu bantu, na bo bagerageza kuzirukana bitwaje izina rya Nyagasani Yezu, bavuga bati «Ndabirukanye mu izina rya Yezu uwo Pawulo yamamaza.»

14Abakoraga ibyo, ni abahungu barindwi b’Umuyahudi witwaga Seba, akaba n’umuherezabitambo mukuru.

15Nyamara roho mbi irabasubiza iti «Yezu ndamuzi, na Pawulo nkamumenya, ariko se mwe muri bande?»

16Nuko uwo muntu wari wahanzweho na roho mbi arabasimbukira, abarusha amaboko bose maze abagirira nabi, kugeza ubwo baturumbuka mu nzu bagahunga bambaye ubusa kandi ari inkomere.

17Abaturage bose b’i Efezi, Abayahudi kimwe n’Abagereki, ngo babimenye bashya ubwoba, basingiza izina rya Nyagasani Yezu.

18Abenshi mu bari baremeye baraza, bakiregera mu ruhame ibikorwa bibi bakoze.

19Abakoraga iby’ubupfumu, na bo batari bake, bakoranya ibitabo byabo babitwikira mu ruhame. Ngo babarure agaciro k’ikiguzi cyabyo, basanga bihwanye n’ibiceri bya feza ibihumbi mirongo itanu.

20Bityo ku bw’imbaraga za Nyagasani, ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara no gushinga imizi ihamye.

Impagarara i Efezi, ukugenda kwa Pawulo

21Nyuma y’ibyo, Pawulo abwirijwe na Roho Mutagatifu, yiyemeza kujya i Yeruzalemu anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Yaravugaga ati «Nimara kugerayo, bizaba ngombwa no kujya i Roma.»

22Nuko atuma babiri mu bafasha be i Masedoniya, Timote na Erasito, naho we asigara igihe gito muri Aziya.

23Icyo gihe ni bwo habyutse impagarara zikomeye mu mugi, zerekeye inzira ya Nyagasani.

24Hakaba rero umucuzi witwaga Demetiriyo, wacuraga mu muringa udushushanyo tw’ingoro z’ikigirwamana cyitwa Aritemisi, bikaba byaramuzaniraga we n’abo bakoranaga inyungu zitangaje.

25Nuko akoranya abo bakoranaga n’abandi banyamyuga bari begeranye, arababwira ati «Ncuti zanjye, muzi ko umunezero wacu tuwukesha uyu murimo.

26None rero, nk’uko mubyirebera kandi mukabyiyumvira, Pawulo uwo aroshya rubanda rwose, atari Efezi honyine, ahubwo no muri Aziya yose, ababwira ko imana dukora atari zo.

27Si ugutinya gusa ko umwuga wahinyuka, ahubwo n’ingoro y’imanakazi nkuru Aritemisi ishobora guta agaciro, igasuzugurika kandi ari yo isengwa n’Abanyaziya, ndetse n’abantu b’isi yose.»

28Abantu ngo babyumve bararakara cyane, ni ko gutera hejuru bati «Aritemisi y’Abanyefezi ni igihangange!»

29Nuko umugi wose uravurungana, icyo kivunge cy’abantu kiroha mu kibuga cy’amakoraniro, basumira abantu babiri bo muri Masedoniya, Gayo na Arisitariko, bagendanaga na Pawulo.

30Pawulo yari yiyemeje gusanganira icyo kivunge cy’abantu, ariko abigishwa ntibamukundira.

31Ndetse na bamwe mu bategetsi ba Aziya bari incuti ze bamutumaho, bamwinginga bamusaba kutigaragaza mu kibuga.

32Ikoraniro ryose riravurungana, bagasakuza bose, umwe avuga ibye undi ibye, ndetse abenshi muri bo ntibari bazi n’impamvu yabakoranyije.

33Abantu batekerereza byose uwitwa Alegisanderi, ari we Abayahudi bari bashyize imbere. Nuko ashyira ukuboko ejuru ngo baceceke, ashaka kugira icyo abwira rubanda.

34Ariko ngo bamenye ko ari Umuyahudi, basakuriza icyarimwe bimara amasaha abiri, bavuga bati «Aritemisi y’Abanyefezi ni igihangange!»

35Umunyamabanga w’umugi amaze kubacecekesha, abwira rubanda ati «Banyefezi, ni nde utazi ko umurwa wacu wa Efezi ari umugi weguriwe Aritemisi w’igihangange, ukarinda n’ishusho rye ryamanutse mu ijuru?

36Ubwo rero nta we ubihakana, mugomba gutuza mukareka guhubuka.

37Byongeye, mwazanye hano abantu batigeze basuzugura cyangwa ngo batuke imanakazi yacu!

38Niba rero Demetiriyo na bagenzi be bafite uwo bagira icyo barega, inkiko ziriho n’abacamanza barahari; aho ni ho bagomba kuburanira.

39Niba kandi hari ikindi mushaka kubaza, kizakiranurwa n’ikoraniro ryemewe n’amategeko.

40Ndetse n’iri teraniro rishobora kutuviramo kuregwa ubugome, kuko ari nta ngingo twakwifashisha kugira ngo dusobanure impamvu zaryo.» Amaze kuvuga ayo magambo, asezerera rubanda.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help