Icya kabiri cy'Amateka 34 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ingoma ya Yoziya (640–609)(2 Bami 22.1–2)

1Yoziya yimitswe amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.

2Yakoze ibitunganiye Uhoraho kandi akurikiza inzira za sekuruza Dawudi, atagize icyo ateshukaho.

Ivugururwa ry’iyobokamana(2 Bami 23.4–20)

3Mu mwaka wa munani w’ingoma ye, akiri umusore, Yoziya yatangiye gushakashaka Imana ya sekuruza Dawudi, maze mu mwaka wa cumi n’ibiri atangira gukura muri Yuda n’i Yeruzalemu amasengero y’ahirengeye, inkingi zeguriwe ibigirwamana n’amashusho yabyo yabajwe cyangwa yacuzwe.

4Basenya intambiro za Behali abireba, kimwe n’ibyotezo by’imibavu byari hejuru yazo; atemagura inkingi za Ashera n’amashusho yabajwe cyangwa yacuzwe, abihindura ubushingwe, abunyanyagiza ku mva z’abahoze babisenga;

5atwikira amagufwa y’abaherezabitambo b’ibyo bigirwamana ku ntambiro zabyo. Asukura atyo Yuda na Yeruzalemu.

6Mu migi ya Manase, n’iya Efurayimu, iya Simewoni ndetse n’iya Nefutali no mu bihugu bihakikije,

7ahasenya intambiro, atema inkingi z’ibigirwamana, amashusho yabyo ayahindura ubushingwe, asenya n’intambiro zose z’imibavu zari mu gihugu cya Israheli. Hanyuma asubira i Yeruzalemu.

Umuherezabitambo mukuru atahura igitabo cy’amategeko(2 Bami 22.3–10)

8Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, amaze gusukura igihugu n’Ingoro y’Uhoraho, Yoziya yohereza Shafani mwene Asaliyahu, na Maseyahu, umutware w’umugi, na Yowa mwene Yowakazi umunyamabanga we, ngo bajye gusana Ingoro y’Uhoraho, Imana ye.

9Abo na bo basanga Hilikiyahu, umuherezabitambo mukuru, bamumurikira feza yazanywe mu Ngoro y’Imana, iyo abalevi barindaga irembo bari bahawe n’Abamanase, Abefurayimu n’abandi Bayisraheli, n’iyatanzwe n’Abayuda n’Ababenyamini bose, n’abaturage b’i Yeruzalemu.

10Nuko bayizanira abari bashinzwe gufata neza Ingoro y’Uhoraho, na bo bashyikiriza iyo feza abakozi bagombaga gusana Ingoro y’Uhoraho bakayikomeza,

11Bayiha rero ababaji n’abubatsi kugira ngo bagure amabuye yo kubazwa n’ibiti byo gusakariraho, maze bagasubiranya amazu abami ba Yuda bari barononnye.

12Abakozi bakoranaga umurava umurimo wabo, bayobowe n’abalevi Yahati na Obadiyahu bene Merari, na Zekariya na Meshulamu bene Kehati. Hari n’abandi balevi bari bazi neza gucuranga ibyuma by’indirimbo,

13bategekaga abikorezi kandi bakayobora abakozi bose, buri wese mu mwuga we. Hari kandi n’abandi balevi b’abanditsi, ab’abagenzuzi, hakaba n’abanyanzugi.

14Mu gihe babikuraga feza yazanywe mu Ngoro y’Uhoraho, ni bwo umuherezabitambo mukuru Hilikiyahu yatahuye igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho yatanzwe na Musa.

15Hilikiyahu abimenyesha umunyamabanga Shafani, amubwira ati «Natahuye igitabo cy’Amategeko mu Ngoro y’Uhoraho.» Hilikiyahu ahereza Shafani icyo gitabo,

16na we agishyira umwami, maze aramubwira ati «Ibyo wategetse byose, abagaragu bawe ubu barabikora:

17batanze feza basanze mu Ngoro y’Uhoraho bayishyikiriza abashinzwe gukoresha imirimo n’abayikora.»

18Hanyuma umunyamabanga Shafani yongera kubwira umwami ati «Umuherezabitambo Hilikiyahu yampaye iki gitabo.» Shafani agisomera umwami.

Yoziya asiganuza umuhanuzikazi Hulida(2 Bami 22.11–20)

19Umwami amaze kumva amagambo yo mu gitabo cy’Amategeko ashishimura imyambaro ye,

20hanyuma ategeka Hilikiyahu na Ahikamu mwene Shafani, na Abudoni mwene Mika, n’umunyamabanga Shafani, ndetse na Asaya, umugaragu w’umwami, ati

21«Nimugende mumbarize Uhoraho, jye n’Abayisraheli n’Abayuda basigaye, ibyerekeye amagambo yo muri iki gitabo cyatahuwe; kuko uburakari Uhoraho adufitiye ari bwinshi, bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo y’Uhoraho, ntibite ku byanditswe muri iki gitabo byose.»

22Hilikiyahu hamwe n’abo umwami yari yavuze bajya kwa Hulida w’umuhanuzikazi, umugore w’umugabo Shalumi wari ushinzwe kumenya imyambaro n’imihango yo mu Ngoro, akaba mwene Tokihati mwene Hasira. Uwo mugore yari atuye i Yeruzalemu mu rusisiro rwari rwubatswe vuba. Bamubwira uko batumwe,

23maze arabasubiza ati

24«Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo: Mugende mubwire uwo muntu wabantumyeho, muti ’Uhoraho aravuze ngo agiye guteza ibyago n’imivumo aha hantu n’abahatuye nk’uko byanditswe mu gitabo basomeye umwami wa Yuda.

25Kubera ko bantaye, bagatwikira imibavu izindi mana, bakansuzuguza ibikorwa by’amaboko yabo, uburakari mfitiye aha hantu ni bwinshi kandi ntibuzashira.’

26Naho umwami wa Yuda wabatumye kubaza Uhoraho, mumubwire muti ’Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo: Wumvise ayo magambo,

27nuko umutima wawe uricuza, wicisha bugufi imbere y’Imana umaze kumva amagambo yavugiwe aha hantu n’abahatuye, usesa amarira imbere yanjye, ubu rero nanjye ubwanjye nakumvise! Ni ko Uhoraho avuze.

28Dore nzakureka usange abasokuruza bawe uzigendere amahoro, uzahambwe utabonye na kimwe mu byago nzateza aha hantu n’abahatuye.’»

Intumwa zishyira umwami icyo gisubizo.

Yoziya avugurura Isezerano ribahuza n’Uhoraho(2 Bami 23.1–3)

29Nuko umwami atumira abakuru bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwe.

30Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose, n’abatuye i Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abalevi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera mu ijwi riranguruye amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho.

31Umwami yari ahagaze mu mwanya we, nuko asezeranira Uhoraho ko azamukurikira, akubahiriza amategeko ye, amabwiriza ye n’amateka ye, n’umutima we wose, n’amagara ye yose, mbese nk’uko byari byanditswe muri icyo gitabo.

32Yemeza iryo sezerano abari i Yeruzalemu bose n’Ababenyamini, nuko abaturage b’i Yeruzalemu bakurikiza isezerano ry’Imana, Imana ya basekuruza babo.

33Hanyuma Yoziya aca ibiterasoni byose mu bihugu byose by’Abayisraheli kandi ategeka abari muri Israheli bose gukorera Uhoraho, Imana yabo. Mu gihe cyose yari akiriho, ntibateshutse ku Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help