1Uhoraho yongera kumbwira ati «Mwana w’umuntu, fata icyuma gityaye, ugifate nk’urwembe rwa kimyozi, ucyiyogosheshe imisatsi n’ubwanwa; hanyuma ufate umunzani maze ubigabanyemo imigabane.
2Igihe iminsi y’ifatwa ry’umugi izaba irangiye, uzafate umugabane uhwanye na kimwe cya gatatu uwutwikire mu mugi rwagati. Ikindi cya gatatu uzagende ugicagagura n’inkota ari na ko uzenguruka umugi; igice gisigaye uzakinyanyagize mu muyaga, ni bwo nanjye nzakura inkota yanjye mbakurikirane.
3Uzafateho umusatsi muke uwushyire mu mufuka w’igishura cyawe,
4hanyuma uzongere ufateho uwujugunye mu muriro, bityo uhembere umuriro uzagera ku muryango wa Israheli.»
5Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Iyo ni Yeruzalemu nashyize hagati y’amahanga n’ibihugu biyikikije.
6Yarigometse isuzugura amategeko n’amabwiriza yanjye kurusha amahanga n’ibihugu biyikikije; kuko bahigitse amabwiriza yanjye kandi ntibakurikize n’amategeko yanjye.»
7Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati «Kubera ko agasuzuguro kanyu gatambukije ububi ak’amahanga abakikije, ntimunakurikize amategeko yanjye ngo mwubahirize n’amabwiriza yanjye, ahubwo mugakurikiza imico y’amahanga abakikije,
8kubera iyo mpamvu nimwumve uko Nyagasani Uhoraho avuze ’Nanjye ndakwibasiye, nzagucira urubanza ku mugaragaro mu maso y’amahanga.
9Nzakwibasira ku buryo ntigeze mbikora kandi ntazigera nongera kubikora, kubera ayo mahano wakoze.
10Ababyeyi bazarya abana babo n’abana barye ababyeyi babo ku mugaragaro mu maso yawe. Nzagucira urugukwiye, nzatatanyirize imihanda yose uzaba arokotse wese mu bagukomokaho.
11Ni cyo gituma mbirahiriye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko wahindanyije Ingoro yanjye n’ibyo biterashozi byose n’ayo mahano yose, nanjye nzagutsemba, sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira.
12Icya gatatu cy’abaturage bawe kizicwa n’ibyorezo maze barimburwe n’inzara ku mugaragaro mu maso yawe, ikindi gice cya gatatu gitsemberwe n’inkota iruhande rwawe, hanyuma icya gatatu gisigaye ngitatanyirize imihanda yose ngikurikiranye n’inkota.
13Nzimara ntyo uburakari, n’umujinya wanjye nywubarangirizeho maze nihorere; bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, kandi ko mu burakari bwanjye navuze, kugeza ubwo mbarangirijeho umujinya wanjye.
14Nzakugira itongo n’ikinnyego mu mahanga agukikije, no mu maso y’abagenzi;
15maze igihe nzaba naguciriye urugukwiye mbigiranye uburakari, umujinya n’ibihano bikaze, uzabere amahanga agukikije ikinnyego n’igitutsi, akarorero n’impamvu yo gutinya kuko ari jye Uhoraho ubivuze.
16Nzabaterereza imyambi iteye ubwoba ibarimbure; koko nzayibaterereza kubatsemba, nongereho n’inzara nsenya ibigega byanyu by’imigati.
17Nzabaterereza inzara n’ibikoko by’inkazi bibamareho urubyaro; ibyorezo n’amaraso bizakugariza kandi nzakugabize n’inkota: ni jye Uhoraho ubivuze.’»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.