Tobi 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Igitabo cy’ibigwi bya Tobiti, mwene Tobiyeli, mwene Ananiyeli, mwene Aduweli, mwene Gabayeli, mwene Rafayeli, mwene Raguweli wo mu nzu ya Aziyeli mu muryango wa Nefutali.

2Mu gihe cy’umwami Salimanasari, umwami wa Ashuru, Tobiti uwo yajyanywe bunyago bamuvanye i Tibe iri mu majyepfo ya Kedeshi ya Nefutali, mu misozi ya Galileya, hejuru ya Hasori uyibereye gato ahagana mu burengerazuba, mu majyaruguru ya Shefati.

Tobiti yanga guhemukira amategeko y’Imana

3Jyewe Tobiti, nagendeye mu nzira y’ukuri, nkurikiza ubutabera mu buzima bwanjye bwose. Nahaye abavandimwe banjye imfashanyo kimwe n’abo dusangiye ubwoko twajyananywe bunyago i Ninivi mu gihugu cy’Abanyashuru.

4Kuva mu buto bwanjye, nkiri iwacu mu gihugu cya Israheli, umuryango wanjye wari waraciye ukubiri n’inzu ya sokuruza Dawudi, witandukanya na Yeruzalemu, kandi ari wo mugi watoranyijwe mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo bawuturiremo ibitambo; ni na ho Ingoro Imana iganjemo yari yaratagatifurijwe; ihubakirwa n’abo mu bisekuruza bizaza.

5Abavandimwe banjye bose, kimwe n’abo mu nzu ya Nefutali, umukurambere wanjye, bo baturiraga ibitambo mu misozi yose yo muri Galileya; bakabitura ya nyana umwami Yerobowamu yari yarakoreye i Dani.

6Nijyanye i Yeruzalemu kenshi, ngiye mu minsi mikuru, nk’uko Israheli yabihawemo iteka ridashira. Nihutiraga kujya i Yeruzalemu, njyanye umuganura, hamwe n’amariza n’igice cya cumi cy’amashyo yanjye, ndetse n’ubwoya bw’intama zogoshwe bwa mbere.

7Nuko nkabishyikiriza bene Aroni ngo bibe iby’urutambiro. Naho bene Levi babaga bari ku gihe i Yeruzalemu, nabahaga igice cya cumi cy’ingano, divayi, amavuta y’imizeti, imitini hamwe n’izindi mbuto nyinshi. Ikindi gice cya cumi ni feza najyanaga i Yeruzalemu buri mwaka.

8Uretse ibyo, ikindi gice cya gatatu nagifashishaga imfubyi, abapfakazi, hamwe n’abanyamahanga b’abasuhuke babanaga n’abana ba Israheli. Nuko izo mfashanyo tukazisangira nk’uko Amategeko ya Musa abigena, dukurikije n’inama za Debora, nyina wa Ananiyeli, umukambwe wacu. Koko kandi data yari yarapfuye maze ansiga ndi imfubyi.

9Ariko namaze kuba umugabo, nshaka umugore wo muri bene wacu, maze tubyarana umwana, mwita Tobi.

10Nyuma y’ijyanwabunyago nanjye nari najyanywemo, nza i Ninivi. Abavandimwe banjye bose, hamwe n’abandi bo mu muryango wanjye, bo basangiraga n’abanyamahanga,

11naho jyewe nkirinda no gukora ku biryo byabo.

12Kubera ko nari nkizirikana Imana n’umutima wanjye wose.

13Umusumbabyose ampa kwikundirwa na Salimanasari, maze angirira neza, anshinga kuzajya mugurira ibyo akeneye byose.

14Ndetse mu Bumedi nagiyeyo kubihamugurira, kugeza igihe apfuye; ni na cyo cyatumye i Ragesi muri icyo gihugu, nshobora kuhabitsa impago zirimo feza ingana n’amatelenta cumi, kwa Gabayeli, mwene Gaburi.

15Aho Salimanasari apfiriye, umuhungu we Senakeribu aba ari we umuzungura ku ngoma, maze amayira ajya mu Bumedi arafungwa, sinashobora gusubirayo.

16Mu gihe Salimanasari yari akiriho, abenshi mu bavandimwe banjye dusangiye ubwoko nari narabahaye imfashanyo;

17ababaga bashonje nabahaga ku mugati wanjye, abambaye ubusa nkabambika, kandi nabona umurambo wa mwene wacu urambaraye inyuma y’inkike za Ninivi, nkawuhamba.

18Ndetse no mu gihe Umwami wo mu ijuru yari amaze guhanira Senakeribu ibitutsi bye, akava muri Yudeya ahunze, uwo yicaga ni jye wamuhambaga. Koko kandi, Senakeribu yari yarakariye cyane abana ba Israheli, abicamo benshi, ariko jyewe nkamuhisha imirambo yabo nkayihamba, yaza kuyishaka ntayibone.

19Nuko umwe mu baturage ba Ninivi ajya kubwira umwami ko ari jyewe uyihamba, maze ndihisha. Namaze kumva ko umwami yamenye ibyanjye kandi ko anshakashaka kugira ngo anyice, ngira ubwoba, ndanyerera ndacika.

20Hanyuma ibyanjye byose biranyagwa, bishyirwa mu mutungo w’ibwami; ntibagira na busa bansigira uretse Ana, umugore wanjye, n’umuhungu wanjye Tobi.

21Ariko nta minsi mirongo ine yashize, maze umwami yicwa n’abahungu be babiri; bahungira mu misozi ya Ararati. Nyuma y’ibyo Esarihadoni umuhungu we, amuzungura ku ngoma. Nuko ashyiraho Ahikari, umuhungu w’umuvandimwe wanjye Anayeli, amushinga umutungo wose w’igihugu, anamuha ijambo mu butegetsi bwose.

22Nuko Ahikari aramvuganira, maze ngaruka i Ninivi. Koko kandi ku ngoma ya Senakeribu umwami w’Abanyashuru, Ahikari uwo yari umunyanzoga mukuru n’umunyamabanga, ndetse yari ashinzwe ubutegetsi n’umutungo w’igihugu; hanyuma Esarihadoni amusubiza ku mirimo ye. Byongeye kandi yari mwene wacu, akaba mwishywa wanjye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help