Zaburi 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umwana w’Imana ni we mwami w’isi yose

1Ni iki gituma amahanga asakabaka,

n’imiryango ikajujura ibitagira shinge?

2Abami b’isi bahagurukiye icyarimwe,

n’abatware bishyira hamwe

ngo barwanye Uhoraho n’Intore ye,

3bati «Nimucyo ducagagure ingoyi badushyizeho,

tunage kure iminyururu batubohesheje!»

4Utetse ijabiro mu ijuru, we arabaseka,

Uhoraho abaha urw’amenyo.

5Nuko ababwirana uburakari,

ubukare bwe burabakangaranya,

6ati «Ni jye wiyimikiye umwami,

kuri Siyoni, umusozi wanjye mutagatifu!»

7Reka ntangaze iteka Uhoraho yaciye :

yarambwiye ati «Uri umwana wanjye,

jyewe uyu munsi nakwibyariye!

8Binsabe, maze nguhe amahanga, abe umunani wawe,

n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.

9Uzabamenaguza inkoni y’icyuma,

ubajanjagure nk’urwabya rw’umubumbyi.»

10None rero, bami, nimwumvireho,

namwe, bacamanza b’isi, mwisubireho!

11Nimukeze Uhoraho, mumufitiye icyubahiro,

mupfukamire umwana we mudagadwa;

12naho ubundi yarakara, mukarimbukira mu nzira,

kuko uburakari bwe budatindiganya!

Hahirwa abamuhungiraho bose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help