1Uharanira ubwenge aba akunda kwigishwa,
naho uwanga guhanwa ni igicucu.
2Uhoraho atonesha umuntu ukora neza,
akamagana ugambiriye ikibi.
3Nta muntu ukomezwa no kugira nabi,
kandi imizi y’intungane ntizarimburwa.
4Umugore ushiritse ubute ni ikamba ry’umugabo we,
ariko utagira isoni aba ari nk’imungu mu magufa ye.
5Ibitekerezo by’intungane biba biboneye,
naho imigambi y’umugiranabi ikaba iy’ibinyoma.
6Amagambo y’abagiranabi ni imitego yica,
ariko umunwa w’intabera ni wo uzirokora.
7Iyo abagiranabi babirinduwe, bose bapfira gushira,
ariko inzu y’intungane igahora ikomeye.
8Umuntu ashimirwa ko ashyira mu gaciro,
naho uw’umutima w’ibinyoma akabigayirwa.
9Umuntu usanzwe ariko ufite umugaragu,
aruta umwirasi utagira ikimutunga.
10Intungane imenya icyo amatungo yayo akeneye,
ariko umutima w’umugiranabi uyagirira umwaga.
11Uhinga umurima we abona ibimutunga bihagije,
ariko uwiruka inyuma y’ibitagira shinge aba ari igicucu.
12Umugome ashaka umugabane ku byafatiwe mu mutego w’abagiranabi,
nyamara imizi y’intungane ni yo yeza imbuto.
13Umunwa ucumura ubera nyirawo umutego,
ariko intungane yikura mu kaga.
14Ibyiza bihaza umuntu, abikomora ku munwa we,
kandi buri wese abona igihembo cy’ibyo yakoze.
15Inzira y’umusazi, kuri we iba iboneye,
ariko umunyabuhanga agisha inama.
16Umujinya w’umusazi, awugaragariza aho,
naho umunyabwenge arenza ku kababaro ke.
17Umunyakuri agaragaza ibiboneye,
naho umunyabinyoma ashyigikira akarengane.
18Amahomvu y’umupfayongo ajombana nk’inkota,
ariko ururimi rw’abanyabuhanga rurakiza.
19Umunwa uvuga ukuri uhora uhamye,
naho ururimi rubeshya ni urw’umwanya muto gusa.
20Ikinyoma cyarika mu mutima w’abagambiriye ikibi,
naho abajyanama b’amahoro barangwa n’ibyishimo.
21Nta cyago gitera intungane,
ariko abagiranabi birabugariza.
22Iminwa irangwa n’ibinyoma itera ishozi Uhoraho,
igihe abakorana ukuri bamuronkaho ubutoni.
23Umunyabwenge ntagaragaza ubumenyi bwe,
naho umutima w’ibicucu wamamaza ubusazi bwawo.
24Ukuboko k’umunyamwete kuzategeka,
naho uk’umunebwe kuzakoreshwa uburetwa.
25Impungenge zishengura umutima w’umuntu,
naho ijambo ryiza rikamushimisha.
26Intungane iyobora mugenzi wayo,
naho inzira y’abagiranabi irabayobya.
27Ubunebwe ntibucyura umuhigo ngo buwuteke,
ariko umwete ufitiye umuntu akamaro kanini.
28Inzira y’ubutungane itanga ubuzima,
naho iy’abagome iganisha ku rupfu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.