Amaganya 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

INDIRIMBO YA MBEREAlefu

1Mbega ngo umugi wari utuwe n’imbaga nyamwinshi

urasigaramo ubusa!

Uwahoze ari igikomerezwa mu mahanga n’umwamikazi w’ibihugu,

ameze nk’umupfakazi,

arakoreshwa imirimo y’uburetwa!

Beti

2Arara arira ijoro ryose,

amarira akamutemba ku matama;

mu bamukundaga bose nta n’umwe umuhoza,

incuti ze zose zaramutereranye, zihinduka abanzi be.

Gimeli

3Yuda yajyanywe bunyago,

irasuzugurwa kandi ishikamirwa n’ubucakara;

ituye mu mahanga ntihagira uburuhukiro,

abari bayikurikiranye bayifatiye mu mfutanwa.

Daleti

4Amayira y’i Siyoni ari mu cyunamo,

nta muntu n’umwe ukiza mu minsi mikuru;

amarembo yayo yose yabaye amatongo,

abaherezabitambo bayo baraganya,

n’abari bayo baguye mu kantu:

mbega agahinda gakomeye ka Siyoni!

He

5Abayirwanyaga barayinesheje, abanzi bayo baranezerewe,

kuko ari Uhoraho wayibabaje,

ayiryoza ibicumuro byayo bitagira ingano.

Ibitambambuga byayo byajyanywe bunyago,

umwanzi abijya inyuma.

Vawu

6Ikuzo ry’umwari wa Siyoni ryarayoyotse,

abatware bayo bamera nk’impara zitagira urwuri;

bagendaga nta kabaraga, imbere y’ababashoreye.

Zayini

7Yeruzalemu iribuka ya minsi y’umubabaro n’agahinda,

ubwo abantu bayo bagwaga mu biganza by’umwanzi

kandi itagira kirengera;

abanzi bayo babibonaga, bishimira irimbuka ryayo.

Heti

8Yeruzalemu yaracumuye bikomeye,

none yahindutse nk’ikintu cyahumanye,

abahoze bayirata basigaye bayinnyega,

kuko babona ubwandure bwayo;

na yo ubwayo iraganya, ikabahisha amaso.

Teti

9Ingutiya yayo yahomyeho umwanda,

ibyayibayeho, nta na rimwe yigeze ibitekereza mbere;

yacishijwe bugufi bitangaje, ibura n’uyihumuriza,

none iravuga iti «Uhoraho, itegereze umubabaro wanjye,

urebe ukuntu umwanzi wanjye anyishimaho!»

Yodi

10Umwanzi yaramburiye ikiganza ku byiza byayo byose,

maze abanyamahanga binjira mu rusengero rwayo, ibyirebera,

kandi warategetse ngo

«Ntibazinjire mu ikoraniro ryawe!»

Kafu

11Imbaga yayo yose uko yakabaye iraganya,

bariho barashakashaka umugati;

baragurana ibyiza byabo ibyo kurya

ngo bagarure ubuyanja.

Yeruzalemu iratakamba igira iti «Uhoraho, itegereze,

urebe ukuntu nasuzuguritse!

Lamedi

12«Yemwe, bahisi n’abagenzi mwese,

nimurebe, mwitegereze,

niba hari akababaro kamera nk’aka kanjye,

ari na ko natejwe n’Uhoraho,

ku munsi w’uburakari bwe bukaze.

Memu

13Yankongejemo umuriro uturutse hejuru,

utwika amagufa yanjye;

yanteze umutego aho nyura maze arambirindura,

yangize nk’umugore w’intabwa,

buri gihe mba merewe nabi.

Nuni

14Yagenzuye ibibi nkora byose,

abicigatira mu kiganza;

umutwaro wabyo awungereka ku bitugu,

ugahungabanya imbaraga zanjye.

Uhoraho yangabije ibiganza by’abanzi,

kandi ndashoboye guhangana na bo!

Sameki

15Uhoraho yirukanye intwari zose zari iwanjye,

yarankomanyirije kugira ngo bavunagure abasore banjye.

Uhoraho yaribatiye umwari mu rwengero,

ari we mukobwa wa Yuda.

Ayini

16Ngibyo ibyatumye mpogora,

amaso yanjye agasesa amarira,

koko rero uwari kumpumuriza akandema agatima, andi kure.

Abana banjye barihebye,

kuko umwanzi yabarushije amaboko.»

Pe

17Siyoni iteze ibiganza,

ariko nta we uyihumuriza.

Uhoraho yategeje Yakobo abamushikamira impande zose;

Yeruzalemu yahindutse umwanda rwagati muri bo.

Tsade

18«Uhoraho ni umunyakuri, koko nasuzuguye amategeko ye.

Nimutege amatwi, miryango mwese,

mwitegereze umubabaro wanjye,

kuko abakobwa banjye n’abasore banjye bajyanywe bunyago.

Kofu

19Natakambiye amacuti yanjye, yo arantererana;

abaherezabitambo n’abakuru banjye baguye mu mugi,

bariho bashaka ibyo kurya ngo bagarure ubuyanja.

Reshi

20Uhoraho, itegereze amakuba ndimo!

Ndatengurwa nkabunza umutima,

kuko nagusuzuguye bikabije.

Ku gasozi inkota yancuje abana,

no mu rugo hameze nk’ahatashywe n’Urupfu.

Shini

21Tega amatwi amaganya yanjye,

kuko nta n’umwe umpumuriza!

Abanzi banjye bose bumvaga amakuba ndimo,

bakishimira ibyago wanteje.

Na bo urakabateza umunsi nk’uwo wangeneye,

maze bapfe urwanjye!

Tawu

22Ubugome bwabo nibwigaragaze imbere yawe,

ubahane nk’uko wampannye,

umpoye ibicumuro byanjye byose,

kuko amaganya yanjye ari menshi,

kandi ngahora nsuhuza umutima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help